RWANDA:YOHEREREJE MESSAGE MINISTRI HAREBAMUNGU AHANISHWA GUFUNGWA IBYUMWERU BIBILI MURI KASHO YA NYABIHU

N’ubwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias Harebamungu asaba abarimu kujya bamwoherereza ubutumwa bugufi bamugezaho ibitekerezo byabo ku bibazo baba bahura nabyo, abakorera mu Karere ka Nyabihu bo bamaze iminsi bakura isomo mu kumwoherereza ibitekerezo mu butumwa bugufi bita sms.

Inkuru imaze iminsi ivugwa mu barimu bigisha mu Karere ka Nyabihu aratubwira uko byagendekeye abarimu 2 nyuma yo koherereza Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias ubwo butumwa bugufi bita sms. Uwa mbere watinyutse kumwoherereza sms n’uwo mu Murenge wa Jomba, ariko bikaza kumuviramo gufungwa ibyumweru 2 muri Kasho ya Nyabihu. Ubwo butumwa yoherereje nyakubahwa bwamubwiraga ko imishahara y’abarimu mu Karere ka Nyabihu yatinze cyane bakaba batarasobanuriwe impamvu y’iryo tinda hanyuma asaba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias ko niba azi impamvu yamusobanurira. Akanamubwira ko adashyigikiye igitekerezo cyo kunyuza amafaranga bakagombye kongezwa muri UMWALIMU SACCO.

Uyu muyobozi ashobora kuba azirana n’ibijyanye na telefone zigendanwa byose! Aha yamenaga mobiles z’abanyeshuri bari bazanye ku ishuri.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias yaje gutanga numero z’uyu mwarimu ku buyobozi bw’Akarere atabwa muri yombi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bumushikiriza Polisi, ashinjwa kugumura abandi barimu n’uko afungwa ibyumweru 2 atanashikirijwe ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

Siwe wenyine wazize koherereza Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye sms mu Karere ka Nyabihu, uwa 2 wabizize yamwandikiye amubaza impamvu agashahara katinze nawe azaguhanishwa koherezwa kure cyane y’aho yari asanzwe akorera (mutation disciplinaire).

Tukaba dusanga Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias yagombye kubazwa impamvu z’ako karengane karimo kugera ku barimu aba yashutse ngo bamuhe ibitekerezo yarangiza akabatanga ngo bahanwe.

Mana mana

8 COMMENTS

  1. Ibi byerekana ubujiji bwamunze bamwe mu bayobozi bo muri Afrika,Ikindi ni ikimenyetso cy’ubwirasi n’iterabwoba…ubu se wakurira muri ibi ukavamo iki…ahubwo bazifata bakajya bazibika ku bayobozi…umwana ushatse guhamagara akabikorera imbere y’abakuru wenda niba bashaka koko zitabatera uburara…hanyuma bakazisubizwa batashye iwabo,,,ibi rero binyibutsa ubwo najyaga mbona mu ishuri rimwe ntavuze amazina higaga abakobwa gusa basohoka abagashyiraho uburinzi bwa hatari ngo batajya mu ngeso mbi..Nyamara uko habaga sortie nibuze hataahaga hasamye abakobwa barenze 2 kandi bakabarura basohotse banagarutse nta wabuze…Ibi ni kimwe nuherutse kubwira abantu babhunika ibigori bitaruma none babuze ayo bacira nayo bamira….Imanaitugenderere

  2. Uyu mujamaa kuki kiriya gifunga cy’isuka atacyimanurira kuri biriya bikweto bye bimeze nk’ibya Nyamuryabana? Iriya suka ahondesha telephones nimureba nabi azayibahondesha namwe.

  3. none se ubwo Minisitiri niwe ufite amakosa? cyangwa ahubwo uwafunze aba barimu yabajijijeko bashyize hanze imikorere mibi y,abashinzwe gutegura imishahara

  4. Hari ikintu kimwe mugomba kumenya: Iyo mu Rwanda abayobozi bavuga ngo twashizeho urubuga runaka mwajya mwisanzuraho mukavuga ibibazo mufite!!! hahahaha! Ntabwo mu byukuri ari urubuga rwo kwisanzuraho ngo muvuge ibibazo mufite: Ahubwo ni urubuga ruba ruri gutangazwa muri media kugira ngo igihe icyaricyo cyose byifashishe mu kugaragaza imikorere myiza idahari!!! Ejo ukumva ngo natanze numero yanjye kandi abantu bose bangezaho ibitekerezo n’ibibazo!!! Ahubwo abo barimu niba bazi neza uko imikorere mu Rwanda imeze ubu!!! Bajye bamubwira ko ari Umubyeyi! Ubundi barebe ko baramuka kabiri! Ubundi abayobozi mu Rwanda uhereye ibukuru baba bashaka ko ubabwira ko ari ibitangaza! Ko nyuma yabo nta wundi! Naho ubundi ushingiye kubyo bavuga nawe uti reka mbabwire ikibazo kitagenda!!! hahahaha!

Comments are closed.