Rwigass, FPR, Kibuye, Rusagara, RNC, Rutabana, Jeannette Kagame n’ibindi n’ibindi

    Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byinshi byaba ibikorera mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2015 mu mugoroba, Umunyemari Rwigara Assinapol yahitanywe n’impanuka y’imodoka ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, yagongaga mu rubavu imodoka y’ivatiri nayo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ya Nyakwigendera Rwigara ikayikurubana. Ibyo byabereye ahitwa mu Kabuga ka Nyarutarama, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, bugufi y’ahakorera Akagari ka Gacuriro.

    Impanuka ikimara kuba habanje kuvugwa ko Bwana Rwigara yari kumwe n’abandi bantu mu modoka nabo bakitaba Imana bose ariko byaje kumenyekana ko Bwana Rwigara yari wenyine mu modoka.

    N’ubwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko irimo gukora iperereza ariko ntabwo umwirondoro wa nyiri ikamyo yagonze Nyakwigendera wari washyirwa ahagaragara, ariko nk’uko bivugwa na Polisi y’u Rwanda umushoferi wari utwaye ikamyo yagonze Bwana Rwigara yari yabanje kubura ariko ku munsi ukurikiyeho mu ma saa saba umuntu uvuga ko ari we wari utwaye iyo kamyo yishyikirije polisi. Kuba yaba ari we wari utwaye iyo kamyo cyangwa atari we n’uburyo iyo mpanuka yagenze ntabwo birashyirwa ahagaragara.

    Uru rupfu ruribazwaho byinshi bamwe bakavuga ko ari impanuka isanzwe ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko yishwe n’ubutegetsi buriho uretse ko nta kimenyetso gifatika batanga uretse kuvuga ko yari afitanye na Leta urubanza kubera ikibanza cye kiri mu Kiyovu yambuwe n’akarere ka Nyarugenge cyangwa kubera ko yavukaga ku Kibuye n’ibindi……….

    Twe tubibona gute?

    Rwigass Cigarettes Company

    Umunyemari Rwigara Assinapol ni umugabo uvuka ku Kibuye, akaba yaramenyekanye cyane kubera ubucuruzi bw’itabi ryitwa SM (sweet menthol) yatumizaga muri Kenya akoresheje ikompanyi ye y’ubucuruzi yitwa Rwigass Cigarettes Company icyo gihe byari mu myaka ya za 1980 akaba yarabarizwaga mu baherwe ba mbere mu Rwanda. Kuko uretse gutumiza itabi mu mahanga bivugwa ko yagize n’uruganda rukora itabi ndetse yanatumizaga ibindi bicuruzwa birimo n’inzoga zikomeye.

    Bijya kwegera imyaka ya 1990, Bwana Rwigara yari atangiye kugira ibibazo by’ubukungu harimo ibibazo n’amabanki ndetse na Ministeri y’imali yari ishinzwe ibijyanye no kwishyuza imisoro akenshi akekwaho gucuruza magendu.

    FPR

    Ibi bibazo ndetse wenda n’impamvu z’ubwoko bishobora kuba ari byo byatumye yijugunya buhumyi mu maboko ya FPR yibwira ko niramuka ifashe ubutegetsi ibyo bibazo byose azaba abikize.

    Muri iyo myaka nibwo Bwana Rwigara yagize uruhare runini mu gutegura Tour du Rwanda, icyo gihe iritabirwa cyane ndetse no ku rwego mpuzamahanga, hari amakuru avuga ko hitwajwe iri siganwa ry’amagare ryazengurukaga igihugu cyose bamwe mu bayobozi ba FPR bari mu ngabo za Uganda barimo Gen Fred Rwigema ubwe bakoze urugendo rwihishwa mu rwego rw’ubutasi  mu Rwanda bakoresheje imodoka za Nyakwigendera Rwigara!

    FPR iteye mu 1990, Bwana Rwigara yashinjwe kuba icyitso cya FPR ndetse inzu ye yubakaga mu Kiyovu ivugwaho amagambo menshi bamwe bavuga ngo yayubakiraga Umwami Kigeli abandi ngo yayubakiraga Gen Fred Rwigema n’ibindi…. Rwigara yahunze igihugu agaruka FPR ifashe ubutegetsi mu 1994.

    Nyuma ya 1994 ntabwo izina rya Rwigara ryongeye kuvugwa cyane ndetse binagaragara ko asa nk’aho imali ye itakiyongera kuko inzu yari yatangiye kubaka mbere gato ya 1990 mu Kiyovu ahitwa kuri peyaje kugeza ubu ntabwo yari yakuzuye nyuma y’imyaka 25 irenga!

    Rwigara na Gen Frank Rusagara

    Uko bigaragara Bwana Rwigara ubutegetsi bwa FPR ntabwo bwamuhiriye cyane mu rwego rw’imali nko ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana, kuko burya uwarose nabi burinda bucya. Mu 2007, mu gushaka gukomeza ubwubatsi bwe inzu yubakaga yagwiriye abafundi barapfa biviramo Bwana Rwigara kwihisha atinya gufungwa.

    Muri uko gutinya gufungwa akwepana n’abapolisi bashakaga kumufata byaje gutuma ba Gen Frank Rusagara na Gen Sam Kanyemera batabwa muri yombi bazira ngo gutambamira polisi mu kazi kayo bayibuza gufata Bwana Rwigara bamusanze ahantu hari habereye ikiriyo nabo barimo. Ntawamenya niba aba bajenerali baratambamiye ifatwa rya Bwana Rwigara kubera ubucuti, ubufatanye mu bucuruzi cyangwa byari ukwanga agasuzuguro ko gufatira umuntu mu kiriyo nabo batabayemo! Uko byagenze kose ariko byahise bigaragara ko muri Leta ya FPR nta gikomerezwa na kimwe kiyibamo uretse Perezida Kagame wenyine.

    N’ubwo Bwana Rwigara yashakishwaga uruhindu icyo gihe, yaje kwishyikiriza ubwe polisi ndetse bamutegeka no kuvugira kuri Radio, ibi byose byaje kurangira Bwana Rwigara agizwe umwere ararekurwa.

    Kibuye

    Iki kibazo cyo kwihisha kwa Bwana Rwigara kubera inzu yagwiriye abakozi bubakaga cyatumye abantu benshi bibaza niba uko kwihisha kwa Bwana Rwigara byaba bishingiye gusa ku nzu yagwiriye abakozi gusa cyangwa harimo kwikanga ko Leta ya FPR yamubonaho impamvu yo kumwiyenzaho dore ko abanyakibuye muri ibyo bihe batari borohewe na busa..

    Nabibutsa ko Bwana Assiel Kabera yari amaze kwicwa, Umuhanzi Ben Rutabana agafatwa agiye gutoroka agafungwa ariko ku bw’abakunzi b’umuziki we akarusimbuka, ba Bwana Joseph Sebarenzi, umuhanzi Habyalimana Thomas uzwi kw’izina rya Sankara n’abandi n’abandi .. barimo bahunga, icyo gihe havugwaga iby’ingabo z’umwami abenshi muri aba bashinjwaga gukunda umwami.

    RNC na Ben Rutabana

    Amakuru The Rwandan ifite n’uko umuhanzi akaba n’umwe mu bayobozi b’ihuriro Nyarwanda RNC, Bwana Ben Rutabana ava inda imwe n’umugore wa Bwana Rwigara!

    Nta gihamya dufite ko aba bagabo bombi baba bari bahuje ibitekerezo bya politiki kandi nta na hamwe izina rya Bwana Rwigara ryigeze rigaragara muri politiki mu myaka ya vuba.

    Ese niba atari impanuka Bwana Rwigara akaba yishwe koko yaba yazize iki? Muramu we Ben Rutabana? Ese munyangire iri mu Rwanda yatuma umuntu agongeshwa ikamyo kubera ko gusa muramu we atavuga rumwe na Leta? Bwana Rwigara yaba yari umuyoboke wa RNC se Leta ikabimenya ikamwirenza? Kumufunga agakozwa isoni nk’abandi byo se byari kunanirana?

    Murefu, Sebukwe wa Perezida Kagame

    Amakuru The Rwandan ifite ni uko Bwana Rwigara ari mu bajyanye Bwana Léonard Murefu, Sebukwe wa Perezida Kagame amuvana mu Rwanda amujyana i Bugande, Bwana Rwigara kandi akaba ari no mubahaga amakuru FPR bitwaje ubucuruzi no kurangura ibicuruzwa mu bihugu bya Uganda na Kenya.

    Ibi bikaba byarabaye mbere gato y’uko intambara ya 1990 itangira, amakuru dufite avugwa ko Bwana Murefu n’umuryango we bagiye bavuga ko bitabiriye ubukwe bwa Jeannette Nyiramongi na Paul Kagame bagaherayo kuko bari bamaze kumenya amakuru y’itera rya FPR.

    Nabibutsa ko Bwana Murefu bivugwa ko yari yaraje mu Rwanda ubwo ubutegetsi bwa Perezida Bagaza mu gihugu cy’u Burundi bwamwirukanaga i Bujumbura buhamya ko bwari bwamutahuyeho kuba umukozi wa RWASUR(Ibiro bishinzwe iperereza ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana).

    Yageze mu Rwanda akorera mu kabari kitwaga Eden Garden. Amakuru amwe avuga ko yari umukozi wa Bwana Mathieu Ngirumpatse wari Perezida wa MRNDD nyiri iyo nzu yabagamo ako kabari, abandi bakavuga ko akabari kari aka Bwana Murefu akaba yarakodeshaga iyo inzu. Ikizwi n’uko Madame Jeannette Nyiramongi Kagame yagaragaye muri ako kabari kenshi afasha Se akazi anafata neza abakiliya barimo bamwe mu bayobozi bari bakomeye ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana.

    Umuntu yakwibaza niba koko Bwana Murefu yari umukozi wa RWASUR atarakomeje kuyikorera ageze i Bugande ku mukwe we dore ko ntawahamya ko ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana butari buzi ko FPR izatera.

    Ese Bwana Rwigara nk’umuntu wakoraga magendu y’itabi n’ibindi ku buryo buzwi ndetse akabikiriramo ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana, yaba yarihanganirwa kubera ruswa gusa cyangwa nawe yahaga amakuru RWASUR na FPR bose icyarimwe (agent double) ? Kwitwa icyitso gikomeye cya FPR si uko yaba yarahaga RWASUR amakuru atari yo cyangwa atuzuye maze FPR yatera bigatera uburakari abamukoreshaga?

    Ese ibi byose niba koko Bwana Rwigara yarishwe ntabwo byo yabizira?

    – Urubanza yaburanaga n’akarere ka Nyarugenge

    Twabibutsa ko yatsinze Akarere ka Nyarugenge mu rubanza yaregagamo kwimurwa binyuranyije n’amategeko no kubuzwa kubaka ikibanza cye cyo mu Kiyovu. Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ko urubanza rusubirwamo n’Urukiko rw’Ikirenga. BwanaRwigara  akaba yarasabaga kwishyurwa amafaranga hafi miliyoni Magana acyenda y’u Rwanda. Urubanza rwe rwari kuzaburanishwa mu Rukiko rw’Ikirenga kuwa 03 Werurwe 2015.

    Ese iki kibanza cyo ko kirimo agatubutse cyo ntiyakizira?

    Marc Matabaro

    The Rwandan

    08.02.2015