Samantha Power yafatanije na Alexis Sinduhije mu gushinga Radio RPA!?

Mu nyandiko mvugo y’ishingwa rya Radio Publique Africaine (RPA) yo ku itariki 7 Mutarama 2000 hagaragaramo amazina ya Bwana Alexis Sinduhije ndetse n’ay’uhagarariye Amerika mu muryango w’abibumbye ONU, Samantha Power!

Mu nyandiko (musanga hano hasi) haragaragara amazina menshi ariko hakagaragara ubufatanye budasubirwaho hagati ya Bwana Alexis Sinduhije na Samantha Power wayoboraga igikorwa cy’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri Kaminikza ya Harvard.

Mu nama ishinga RPA Samantha Power ntabwo yari ayirimo ahubwo yari ahagarariwe na Bwana Sinduhije kimwe n’abandi banyamahnaga 2! Ibi bikaba bishimangira icyizere cyari cyangwa kikiri hagati ya Alexis Sinduhije na Samantha Power!

Nabibutsa ko Alexis Sinduhije ubu wafatiwe ibihano na Leta Zunze ubumwe bw’Amerika kubera kuregwa kugira uruhare mu gutegura ibitero bihitana abayobozi b’u Burundi.

Mu gihe ubu Samantha Power ahagarariye Leta y’Amerika mu muryango w’abibumbye akaba agaragara kenshi mu kwibasira ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Ese Samantha Power arabeshywa cyangwa ni umufatanyabikorwa w’abarwanya ubutegetsi i Burundi?

rpa_samantha