Sena yemeje umushinga wo gushyiraho ibigenerwa abanyapolitiki

Sena y’u Rwanda yemeye umushinga w’itegeko rishyiraho ibigenerwa abanyapolitiki birimo amafaranga yo kwakira abashyitsi, koroherezwa mu ngendo ndetse no kubona amacumbi kuri bamwe; byiyongera ku mishahara bahabwa izazamuka guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Iri tegeko rikiri umushinga, rishyira abanyapolitiki bakuru mu byiciro bine bakagenda barutanwa mu kugira ibibagenerwa uhereye ku cyiciro cya mbere, nk’uko byasobanuwe na Ministiri Anastase Murekezi w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, kuri uyu wa kane tariki 12/07/2012.

Icyiciro cya mbere kigizwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda gusa, wongerewe umushahara wa buri kwezi ukagera kuri miliyoni 2.92, akagenerwa n’amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, icumbi, imodoka z’ingendo, ndetse iyo avuye ku mirimo ye adakuweho icyizere, akomeza kugenerwa 80% by’umushahara yahabwaga mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.

Icyiciro cya kabiri kigizwe na ba Perezida b’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, hamwe na Ministiri w’Intebe, bakaba bagenerwa umushahara ungana na miliyoni 2.105, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, icumbi ndetse n’imodoka imwe ya Leta n’indi ye bwite yishyurirwa 50% by’ikiguzi cyayo, asigaye akayabona ku nguzanyo kandi yasonewe imisoro n’amahoro.

Icyiciro cya gatatu kigizwe na ba Visi Prezida b’imitwe yombi y’inteko ishingamategeko, ba Ministiri, ba Guverneri n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali; bakaba bagenerwa umushara wa miliyoni 1.27, boroherezwa kwigurira imodoka ndetse bagahabwa n’amafaranga yo kwakirira abashyitsi ku kazi.

Icyiciro cya kane cy’abanyapolitiki bakuru kigizwe n’Abadepite hamwe n’Abasenateri bazagenerwa umushahara ungana n’ibihumbi 900, bakaba boroherezwa kubona imoka z’ingendo, ndetse bakanishyurirwa ibihumbi 250 byo gukodesha inzu babamo.

Abakozi ba Leta bazatangira guhabwa imishahara mishya muri uku kwezi kwa karindwi, nk’uko bigenwa na politike nshya y’imishahara imaze umwaka yigwaho.

Source: Kigali today