Seth Sendashonga uvugisha amagambure Paul Kagame ni muntu ki?

Seth Sendashonga

Seth Sendashonga uvugisha amagambure Paul Kagame, ni muntu ki? bamenyanye bate? Basangiye iki? Babanye bate? Batandukana bate? Yapfuye ate? Yishwe na nde?

Umuzingo w’ibice bitatu by’ikiganiro umunyamakuru Tharcisse Semana yagiranye na Mme Cyriaque Sendashonga Nakuze, aho amutubwira akatubwira n’akari imurore: Urukundo rwe na Seth Sendashonga, inzira ndende y‘ubuhunzi bwa aba bombi, imvo n’imvano y’uko Seth Sendashonga yinjiye muri FPR-Inkotanyi, uko we ubwe yagaburiye akanasasira umwishi w’umugabo we (Paul Kagame), uko FPR-Inkotanyi yaterekereye umuzimu wa perezida Habyarimana yizihiriza intsinzi yayo yo gufata ubutegetsi mu rugo rwe i Kanombe n’ibini n’ibindi…..

3 COMMENTS

  1. nkurikije ibyo numvise bivuzwe na Madamu Sendashonga Cilie murumva atari bo bahemukiye Kagame?mureke kuyoborwa n’amaranga-mutima y’ingega-bitekerezo y’urwango mushyire mu nyura-bwenge y’ukuri,murumva bataramuhemukiye?kugeza bajya muri Leta ntacyo mumurega,none se amakuba yagwiriye uRwanda murumva mutaramutereranye agahagarara mu cyuho wenyine ahubwo murimo kumugambanira kuri hadui zitandukanye?erega mujye mubyemera namwe mumeze nka Boko-Haram cg All Shabab,kdi kutimenya bitera kudakira

  2. uwakora isesengura neza iby’uyu mu mama avuze atabogamye kdi adafite urwango rw’ikirarane mu mutima we yakumva Kagame ar’umuntu mwiza,nta vangura bamurega,nta bugome bamurega(kuko yabasuraga nk’umuvandimwe kugeza naho abanyuraho ngo arebe uko bameze ajyane amakuru meza)ahubwo aha bintera kwibaza icyo bapfuye nyuma?aha rero niho hasaba kutabogama(kuko iyo ubogamye ntibikemura ikibazo)bintera gutekereza munyangire ivugwa ko Uganda iri inyuma yo gusenya ubutegetsi buriho ikoresheje(ishutse)bamwe mu banyarwanda,gusa si nibwira ko Museveni nawe azakomeza guhirwa no kwangiza .nasoza nisabira abanyrda kwibuka ko gukund’igihugu ari indanga-gaciro nziza naho kwanga Kagame rwose ntibisobanuye ko miliyoni 12 z’abanyrda zamwanze nta n’ubwo bisobanuye ko n’IMANA yamwanze,abana bariga + ababyeyi barabyara + abanyrda dushyize hamwe KAGAME yatwirukaniye cya cyago cy’ivangura+igihugu kiratera imbere + IMANA iduhay’umutekano kdi imukoresheje + inganda zirimo kwiyongera etc—- naho rwose ibyo abantu bafit’indi mitima birirwa bavuga nabi Kagame twe tubifata nk’urwango rw’umuntu ku giti cye kdi ibyo ntibizashira mw’isi keretse Yesu nagaruka,ikindi nibwira n’uko abana banyu bo bashobora kuzarenga urwo rutindi rw’urwango bakitahira,mbifurije kwakira Yesu niwe wabashobora

Comments are closed.