Sgt Nsabagasani ari mu maboko ya Polisi ya Uganda

Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi kw’ibura n’ishimutwa rya sergent Nsabagasani Dominique, wari washimuswe na ambasade y’u Rwanda muri Uganda, azira guhanurira ingoma ya perezida Kagame ko igeze mu marembera, rigaragaza ko inzego z’umutekano za Uganda zahise ziburizamo icyo gikorwa.

Amakuru dukura ahantu hizewe yemeza ko nyuma y’uko ambasade y’u Rwanda muri Uganda ishimutiye Sgt Nsabagasani Dominique, ishaka kumusubiza mu Rwanda ku ngufu, ikoresheje umwe mu bapasiteri basenganaga, inzego z’ubutasi za perezida Museveni zaje kubimenya ubwo ambasade y’u Rwanda muri Uganda yashakishaga impapuro za police mpuzamahanga “Interpol”, zimusubiza mu Rwanda. Izi nzego zikimenya uwo mugambi mubisha wa ambasade y’u Rwanda, zaje kuburizamo iki gikorwa kigayitse cya Leta y’igitugu ya Perezida Kagame.

Nk’uko twavuganye n’umwe mu bashinzwe inzego z’ubutasi muri Uganda tutashatse gushyira amazina ye ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we, yagize ati “Ni byo koko uwo Sgt Nsabagasani twashoboye kumukura mu maboko ya ambasade y’u Rwanda, nyuma yo kumushimuta igerageza kumusubiza mu Rwanda ku ngufu; iki gikorwa twagitesheje agaciro kandi ubu uyu Nsabagasani arabarizwa mu makobo yacu kubera impamvu z’umutekano we”.

 Gasasira

Source: Umuvugizi