Sheikh Hassan Bahame, Meya wa Rubavu ntabwo yatawe muri yombi!

Amakuru agera kuri The Rwandan avuye mu bo mu muryango wa Sheikh Hassan Bahame, Meya wa Rubavu aravuga ko atigeze atabwa muri yombi!

Ubwanditsi bw’urubuga The Rwandan rumaze kumva amakuru y’itabwa muri yombi rya Sheikh Hassan Bahame nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Ikaze Iwacu, twakoze iperereza ku ruhande rwacu ngo tumenye ukuri kw’aya makuru.

Mu iperereza twakoze tukabona amakuru ava mu bo mu muryango we baba ababa mu Rwanda cyangwa ababa mu mahanga ndetse twifashishije n’amakuru y’abandi bantu batuye i Gisenyi twamenye ko Sheikh Hassan Bahame atafashwe ahubwo yari mu nama i Kigali!

Impamvu yaba yaratumye aya makuru asakara cyane n’uko muri iyi minsi hari ibikorwa byo guta muri yombi abantu benshi bashinjwa gukorana na FDLR barimo n’abayobozi cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu, ibyo byatijwe ingufu no kuba Sheikh Bahame atagaragaraga i Gisenyi (Rubavu) ndetse atitabiriye n’ubukwe bw’umushoferi we!

Twabibutsa ko Sheikh Hassan Bahame, Meya wa Rubavu ari umwe bayobozi bagaragaje gukorera FPR byimazeyo ndetse akaba yaragaragaje kenshi kurenza urugero. N’ubwo atafashwe aramutse afashwe nta gitangaza kirimo kuko siwe wenyine wakoreye FPR cyane waba ashyizwe hanze y’uwo muryango nabi urutonde ni rurerure!

Ubwanditsi

The Rwandan