Shira ubwoba humura nturi wenyine turahari turi benshi haguruka tubohore igihugu cyacu:Kayumba Rugema

Kw’isi dutuye nta muntu uroreka imbaga nka Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kandi nta muntu kw’isi ukomeje kwigira umutagatifu nkawe! Banyarwanda, baturanyi b’u Rwanda duhuje ibibazo bya Kagame Paul murasabwa guhaguruka tukiza uyu mugabo naho ubundi umugambi we urenze kuba mubisha kuko afite gahunda yo guhindara U Rwanda irimbi rigari rya beneryo, akarere ko ni mu marindiro ye aho ahigira abenegihugu n’abanyakarere!

Kagame ahaye isura mbi u Rwanda kuko amaraso n’ubwishongozi aho uvuze ko uru Munyarwanda mu karere bakwita umwicanyi, umugambanyi, umuntu utizerwa n’ibindi nkibyo.

Birababaje kubona abantu imyaka bamaze bicwa n’ubutegetsi, bahunga , bafugwa, batotezwa none na n’ubu muri iki kinyejana imico mibi nk’iyo ikaba idacika ahubwo ikiyongera!

Bitera agahinda iyo ubona abasore bato, abagabo, amajigija, ibikwerere n’abasaza bakomeje kwicwa bazize ko batekereje bakavuga ibitagenda, ndetse nabo batekereje gusa ko bagomba kuba batekereje kimuntu bakabizira( Gutekereza kimuntu n’ukuvuga ukanakora ibyo wemera ntiwitandukanye n’ubwenge bwawe ngo ubuhe abicanyi).

Abanyenshuri bananiwe kwiga kubera Burusi zahagaritse kubera gusesagura mu bidafitiye igihugu akamaro, ingero zifatika ni amafaranga ashyirwa mu kuneka impunzi z’abanyarwanda kw’isi umunsi umwe, mu gihugu nka Uganda ashobora kwigisha abanyeshuri ijana biga Medicine bakarangiza.

Amafaranga ahabwa abanyamakuru nka Mwenda Andrew urangiza akayakwirakwiza angana na 700,000 by’amadolari atagira aho abarirwa. Mwibaze namwe murebe!! Uwo ni umwe. Hari abacuruzi bahabwa amafaranga mu karere kugirango babashe koreka imbaga y’abana b’u Rwanda bahahungiye no kuba amashami yo gushakisha ingabo zo koreka akarere. Mwumvise ibyø umunyamakuru wa the new times Rwanda wafunzwe azira gushakira ingabo umutwe wa 23 muri Uganda si uyu wabikoraga inyuma ye hari umucuruzi w’igisambo utagira imbabazi bita Kananura Donat.

Aho umutungo w’igihugu cyacu gushyirwa mu bushakashatsi urashyirwa mu gucura impapuro mpimbano zo kuguriraho impunzi z’abanyarwanda ziketsweho kuba zikorana n’abatavugarumwe na leta.

Banyarwanda bari imbere no hanze dufatane urunana twange ubutegetsi buduhekura buri joro n’amanywa hakoreshejwe barumuna bacu bakuru bacu, abana bacu!

Shira ubwoba humura nturi wenyine turahari turi benshi haguruka tubohore igihugu cyacu, umurage twese twasigiwe na Gihanga na KanyaRwanda.

Kayumba Rugema

Norway

7 COMMENTS

  1. reka kutumena amatwi,aba bifa na babisangiye waruziko politique ikorwa nta mahera,umutekano wabanya rwanda uri mu rwanda ubaho nta ga faranga gasohotse wa bikura he kagame oyeeee abakwanga bimanike

  2. Sha ni mwihorere mwabagabo mwe! Ukuntu nakundaga Kagame ariko ubu amaze kudutera kwiheba, urubyiruko tubaye nabi rwose nave ku butegetsi. Yaduteje ubukene,kwangwa n’abaturanyi bo mu karere, yaduteje FPR none ubu niyo yonyine isigaye ikora business, bihariye ubutegetsi,biwizaho ubutunzi. Mbese ubu ntabuhungiro dufite. Mana tabara u Rwanda!

  3. ok reka nkusubize Wowe uvuzengo uwanga kagame yimanike ?unshobora kuba Urihe kubera we? nkubwize ukuri niwe usiganje guhamagarwa muri ruriya runkiko mpanabyaha umunsi wumvishije yarwinjiye NAWE unshobora kwimanika ukazatanga bine wanyu.

  4. Urakoze muvandimwe Rugema kudukangurira guhagurukira ingoma y’amaraso ya P. Kagame. Mu by’ukuri jyewe sinkinagaya uyu mugabo kuko byamaze kugaragara ko nta cyo tugomba kumutegaho kuko ntawutanga icyo adafite. Ku giti cyanjye rero nsanga rero dukwiye kuba turetse ibyo kuvuga ibibi bye igihe cyose, tukaba twabiharira abantu bake babizobereyemo ahubwo tugakusanya imbaraga n’ibitekerezo mu gushaka uko tumwirukana ku ntebe y’ubutegetsi ari nayo imuha imbaraga zo gukora ibyo akora. Nditangiriraho nkibaza icyo nkora uretse kubwira abashaka kubyumva (abanyarwanda n’abanyamahanga) ubushitani bw’uriya mugabo. Nimureke tujye inama, twitabaze abatubanjirije cyane cyane mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Njya mbona ku mbuga abantu binuba ko ayo mashyaka ntacyo ageraho gifatika. Ibi si byo kuko tugomba kwibuka ko abayagize bagize ubutwari bwo gutangira ariko bakaba bakeneye imbaraga zacu kugira ngo batere intambwe yisumbuye. Ikindi tugomba kwibuka ni uko ari abakoreshabushake, nta mushahara bahembwa, kandi ni twese bakorera. Mucyo twirinde rero kubaca intege, ahubwo tubatere ingabo mu bitugu. Aho kwinuba ko ntacyo bageraho tubabaze tuti ese twabafasha iki? Urugamba ni urwacu twese si urwa Rugema, Musangamfura, Rudasingwa, Ingabire cyangwa Gasasira gusa. Buri wese muri twe afite umuganda ashobora gutanga. Hari abazi kuvuga, kwandika, gusesengura, kurwana, abafite amafaranga n’ibindi. Dushyire hamwe buri wese agakeregeshwa ke kandi twirinde guca intege abadutangiriye. Ni abantu nka twe, bashobora kugira intege nke, bashobora kwibeshya, mucyo tubatere ingabo mu bitugu.

  5. Amashyaka ashyigikirwe uko arikose ndavuga imbaraga zamikoroyayo! Nintabwe ikomeye idasazwe kubona umuntu agiye ahagaragara akagaragaza ububi bwiriya ngoma yica, ikanga igakanga amahanga! Harumunyamahanga wigize kumbaza ngo wunva ntabwoba ugira kobakwica? Ariko ntawutazapfa na Kagame wica nyumayo kwica abandi azasangayo aboyishe!!!!!!!!
    Sadam ntiyishe bake ariko abasigaye bamukoresheje ibiti mukanwa ndetse bakoresheje abadasiramuye kuko aboyicaga bamuneneaga bamubonaga nka kafiri! Umunsi winyamaswa niwo bamumanitseho!!!!!! Ubwose yabayarageze ate imbere yimbaga zo yarimburiye Karku nibindi bice bya Iraq aho yakoreshaga ubutwa bwimyuka!
    Gadafi ati imbeba zateye igihugu ariko zamuvanye mu sewer pipe zimukandagira ururi azisaba imbabazi!
    Ahange ndabaha email yange na telephone yange ndabasaba duce intore muri Scandinavia abatuye muri Scandinevia birababaje kubona abantu bari illegitimate bakomeza gutera ubwoba bakanagira homages mubiro bya amabasade ya leta bahunze!
    Bana burwanda ndabasaba amaraso yabacuyamenetse ntitwemereko ajabwa nibwa za Kagame!
    Ibuka wamwana mwanganaga, ibuka wamusore, nawamugabo, ntiwabaigirwe na yankumi yacikanyishije amashuri ikitabira urugamba rwarurwo kugarura ubumwe bwabanya Rwanda igapfa itabigeze! Yatabaye atitangiriye atitaye kubutobwe nibyiza yashoboraga kugeraho ashakango ubuhunzi bucike burundu! Bana burwanda uyumunsi harahunga abanyarwanda batarihasi yi 100 kumunsi berekeza mubihugu byibitranyi uburayina Amerika ya ruguru niyepfo.
    Abo nigira ikami sinakubwira ukobangana ariko nuko nvugana kenshi nabashizwe izombohe nabobabaye nkazo zimwe zarahumye izizindinibimuga iyo uhageze ndanahababwira narahabaye ninkokugera kwashitani! Bamwe babarira abandibatabaza abandi bahakana bavugakobarengana nagahinda! Sinababwira amabi akorerwa gabiro nabaya korerayo basaze batagya bahava babaye nkipyisi zaho niyobabahaye uruhusa gutaha ntibarenga Musenyi cyagwa cyizirakome bahita bakubirana bakagaruka mwibagiro nkaza Kagoma! Abobose nabana Burwanda Kagame akomeje kugira abanyagye nokuraga inzigo!

  6. [email protected], tel mob. 92541209 tabara utabarize urwakubyaye! Kuba ukiriho nkabankiriho bya arikyo imana yagusigiye nange yansigiye kugirango nkikigihe tuzatabare urwatubyaye rugeze munzirayamahina! Ubwo tugeze iwangirente!
    Kora kuri mugenzi wawe nkore kurimugenzi wange turebe uko twahura tugasha kasha inzira yokubohora Urwatubyaye tubicishije munzirazamahoro na Democracy ariko byakwanga tukanitegura gutanga ikyobyasaba byose niyo byaba ubuto bwacu! kyp yange ni rugema.kayumba1.
    Mugire Imana amahanga dutuye afaite abayitangiye rekakunezerwa kumaraso yabana bamahanga niwacu yaramenetse ningombwa tuyavane social!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.