Si byiza kwicecekera kandi mu mpande zihanganye hari mo umwanya wawe mwiza wo guhagarara mo.

Thomas Sankara Habyalimana

Aba monarchistes nshuti zanjye, narinzi ko duharanira kwishyiira ukizana kw’inyabutatu nyarwanda, byaba byarahindutse cyangwa ntibyari ukwemera kwa bose? Byaba byaranyuze mu rihumye hari amashyaka cyangwa se abamonarchistes ntabonye banshyigikiye ku kibazo cya Padiri Nahimana, Cyangwa ntabyo mwamenye?

Nagira ngo twibukiranye ko yaba Umwami Mibambwe, yaba Umwami Yesu, bose ari abami b’intambara, kandi intambara iri ku muryango, Kagame ararworetse, mufungure amaso n’ubwenge murebe kure. Muri iki gihe kibi u Rwanda rurimo, umu monarchiste agomba kuba iteka mu ruhande rw’abarushye n’abaremerewe, ni umurage wa Kristo Umwami w’amahoro uwo Mutara III Rudahigwa yaturagije. Ndetse ni wo wari umuco w’umwami Kigeli V Ndahindurwa yagendanaga.

Kuba wenda Padiri Nahimana Thomas ari umu repubulika uteye ubwoba, nta na rimwe bimuhanaguraho ubuvandimwe nyarwanda! Nta nubwo bivuga ko ibimubayeho wowe byakubererekera. Si byiza kwicecekera kandi mu mpande zihanganye hari mo umwanya wawe mwiza wo guhagarara mo. Dushobora kuba dufite ibibazo bitarakemuka birebana n’itabazwa ry’Umwami, ariko ubwami burakomeje n’umurage mwiza w’umuco wabwo. Umwe mu banyarwanda uharanira impinduka, agize ikibazo uramutabara, ibyo mupfa mukazabikemura kigabo mwese mwisanzuye. Ubutindi n’ububwa no gusebya u Rwanda no gutoteza inyabutatu, tubirekere FPR kandi izajyane nabyo.

Ntitukabure kandi gushima ibyiza, Padiri Nahimana Thomas n’abo bafatanije bagezeho. Bakoze akazi keza, umuntu wese ufite ubwenge yiboneye ko Kagame ari umuntu w’umunyabwoba uraho gusa ushyigikiwe n’injiji n’abanyabyaha, ibisahiranda bitareba kure y’izuru ryabyo n’iyo ryaba rirerire gute!

Bavandimwe rero mukomere, kandi ubwami bukomere. Mwibuke ko mu kwezi kwa mbere 1997, Kagame yabwiye ababiligi ko we n’umuryango we nta gihe batarwanyije ubwami mu Rwanda. Kandi koko iby’ubwami ni aho byapfiriye, ni yo mpamvu kubohora igihugu hagomba Umwami umeze nka Rutarindwa akabyubukura, akagira na nyina w’umwegakazi w’umutsindirano ugomba kunesha urwo rugamba, agatsinda ubukanjogera, akanabyara Inyabutatu Nyarwanda bose kimwe.

Urugamba rurakomeye, mube smart. Mwibukeko agasuzuguro ka Kagame ariko gakomeje ubwami! Kuko iyo aza kumvira Kigeli akemera Referandumu, sinzi ko twari gutsinda. Nuko rero ikintu cyose gituma arakara agahuzagurika ni advantage kuri twe. Ubwo kandi mwakeka ko kubivuga byamuhindura, reka da, umufatangwe ntiwera itunda kandi ahindutse byaba ari akarusho ntawubyanze.

Mumbabarire nanditse byinshi ntabiteganyije. Mwirirwe

Habayalimana Thomas Sankara