Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego.

Dr Théogène Rudasingwa

Abanyarwanda bamwe bavuga ko Abatutsi bagira amabanga yabo bihariye (cuisine interne) batabwira Abahutu, maze abandi bakavuga ko ba nyili ukuvuga ibyo ngo baba ari ba abahezanguni (extremistes). Kandi nyamara, kwita abandi ba extremistes, ari uburyo FPR yabonye bwo gucecekesha abadashaka ko igera ku migambi yayo mibisha, kubera ko ahubwo FPR ariyo irusha abandi bose kuba abahezanguni (extremistes). Ibi ikabikora, ari ukugirango yice Abahutu nta nkomyi, kuko bigaragara ko yateye aribyo yiyemeje.

Muri iyi nyandiko, haragaragaramo uko Rudasingwa yiyemereye uko we na bene wabo babeshya; uburyo icyo kinyoma kirambye mu banyarwanda; uburyo Abatutsi bagira amabanga batabwira Abahutu; uko uburyarya n’ububeshyi byahozeho kuva cyera mu Rwanda; uko bitoroshye gufatanya n’Abatutsi mu ishyaka rimwe uri Umuhutu; ndetse n’uko Rudasingwa yavuze ko Nyamwasa yagize Condo umuteruzi w’ibibindi.

Rudasingwa yiyemereye ko we na bene wabo babeshya.

Iyo Rudasingwa avuze ko Condo aharanira (défendre) ibyo atazi, byumvikana ko Rudasingwa aba avuga ko hari ibyo Condo adefanda atabizi kuko atabibwiwe. Wareba impamvu, ugasanga ari ukuberako Condo ari Umuhutu. Ariko na none muri iyi mvugo, akanemeza (implicitement) ko we nk’Umututsi, hari ibyo nyamara aziranyeho na Kayumba nawe w’umututsi, bombi batigeze babwira Condo kuko ari umuhutu , n’ubwo bo batagicana uwaka!  None se kandi, ikitagaragaye hano ni iki? Kuki Rudasingwa na Kayumba batabwije ukuri Condo, none bakaba bageze aho kuvuga ko Condo adefanda ibyo atazi? Si uko bamubeshye se? Bamubeshye se bitewe ni iki kindi kitari uko batamwibonamo! Mu yandi magambo kuba Condo ari Umuhutu, bo bakaba Abatutsi, byabaye impamvu yo kumubeshya. Harya ngo bamwe mu batutsi si ababeshyi? Rudasingwa se ntabyerekanye kandi ! None se abanyarwanda harya bazizerana bate da? Mwibuke ko mu masezerano ya Arusha, Kagame na FPR beretse benshi mu bantu bo muri MRND  n’andi mashyaka yariho mbere ya 1994 ko bagiye i Arusha kudefenda ibyo batazi, ubwo Kagame yahitagamo guca ruhinga nyuma akarasa indege ya Président Habyarimana nta wuzi uko bigenze, maze ibyari inama bikaba isoko ry’imiborogo! Ikigaragara aha, ni uko Kagame yahisemo nyine kubeshya uwo bari basezeranye, maze agahitamo kumwica kugirango ibyo bari bemeranijwe kugabana mu masezerano yabo, we abyitwarire byose na bene wabo bafatanyije gukotana (Abatutsi); kandi niko yabigenje. Théogène Rudasingwa niba atari umubeshyi, akaba koko aharanira ubumwe b’Abahutu n’Abatutsi nk’uko yagiye abivuga, nagaragaze ibyo avuga ko Codo atazi, we aziranyeho na Kayumba Nyamwasa.

Nyuma y’imyaka 20 ikinyoma kiracyari cyose!

Kubona hashize imyaka irenga 20 ikinyoma kikiri cya kindi, birerekana ko Abatutsi batazigera na rimwe bavuga rumwe n’abahutu. Iyi mvugo ya Dr Rudasingwa, irabyerekana neza cyane. Ni gute se wavuga ko umuntu w’umunyabwenge nka Dr Rudasingwa, yavuga ibyo atazi? Umuntu w’umu “docteur”, si n’ubonetse wese! Nyuma y’imyaka myinshi, Abatutsi bavuye muri FPR bagiye begera Abahutu, maze bakagerageza kubumvisha ko batababeshya, bababwira ko ngo bafite inyungu imwe yo kuvanaho ubutegetsi bwa Président Paul Kagame, ngo kuko ari we wenyine mubi, n’utundi twinshi…. Ariko Abahutu bagorwa koko? None se, nyuma y’iyi myaka yose bikimeze bitya, icyizere cyava hehe ko “Urwishe ya nka rukiyirimo”? Mwibuke ko umwanditsi Jean Pierre Péan mu gitabo yise “Noir fureur, blancs menteurs”yatsinze leta FPR mu rukiko rwa mbere rw’iremezo (Tribunal de grande instance), no mu rw’ubujurire (Cour d’Appel) i Paris, yemeza ko abenshi mu bari bagize FPR ari ababeshyi kabuhariwe, maze leta ya FPR igahitamo kubyemera bucece (implicitement) kuko yagize isoni zo kujuririra mu rukiko rw’ikirenga (Cour suprême) maze ikicecekera. “Qui ne dit mot consent”.

Abatutsi bagira amabanga batabwira Abahutu.

Kubona Abatutsi nka ba Dr Rudasingwa ndetse na Lt Général Kayumba hari amabanga bafitanye batigeze babwira Umuhutu Condo, birerekana ko uko byagenda kwose bo bafite ibyo baziranyeho nk’abatutsi bitari byiza, binavuga ko ari nayo mpamvu yo kubibahisha. Ikindi, ibyo baziranyeho nk’Abatutsi badashaka kubwira Abahutu, babisangiye na bene wabo bo muri FPR, kuko na none hari byinshi bibi FPR yakoreye Abahutu ntarondora hano, abantu bose bazi. Ikigaragara ni uko, kuba bizwi neza ko muri FPR harimo Abahutu nka ba Pasteur Bizimungu, Rucagu, ndetse na Nyakwigendera Colonel Kanyarengwe batigeze bamenya gahunda ya FPR kuko Président Kagame na bene wabo batigeze bashaka kuyibabwira ku mpamvu baziranyeho, bigaragaza ko Abatutsi babeshya abanyarwanda n’Abahutu by’umwihariko. Bityo rero n”abatutsi bavuga ko barwanya Kagame na FPR, nabyo ni ukubeshya nyine! Bajye bavugisha ukuri, bavuge ko hari ibyo bapfuye na Président Kagame hagati yabo ubwabo, ariko bareke kubeshya abanyarwanda. Ukurikije ibyo bavuga, usanga icyo bashobora kuba barapfuye na Président Kagame ari uko yanze kubaha ku mitungo yasahuye muri Congo, ndetse akanabima kuri za ndege ze, n’indi mitungo myinshi biba u Rwanda rw’abanyarwanda (Abatwa, Abahutu n’Abatutsi). None baje babeshya Abahutu bo hanze ko noneho baje kubabwiza ukuri, ngo ko bababajwe n’uko Kagame abica, kandi n’abo bari kumwe muri FPR yabo batarigeze bababwiza uko kuri. Ibi bikaba byari ukugirango Abahutu babatize imbaraga,  kugirango nyine barwanye Kagame bashyize hamwe nk’abacunguzi bashyashya b’u Rwanda, noneho nibabona bifite aho bigeze nk’uko byagenze mbere ya 1994, bazagire batya babyifatire byose, bikubire ubutegetsi bwose, maze bongere bamare Abahutu nk’uko bamaze kubimenyera. Harya ngo Abahutu bicwa kuko batavukanye imbuto? Uwayivukanye se harya ngo ni inde, ko twese twavutse twambaye ubusa? Ni ikinyoma gusa!

Uburyarya n’ububeshyi byahozeho kuva cyera mu Rwanda.

Ububeshyi n’uburyarya byabo ni ibya kera. Mwibuke ukuntu babeshye Abahutu mu mashyaka menshi kubwa Président Habyarimana, maze Abahutu bakabashyigikira bagirango ni opposition isanzwe nk’izo mu bindi bihugu, batazi ko bariho bashyigikira FPR kugarura Kalinga “nouveau model”, ariyo yo kumara Abahutu ku buryo buhishe, babeshya abanyamahanga ngo ni ingamba z’ubutegesi bushyashya mu Rwanda (gukona abahutu, kubategeka guhinga igihingwa kimwe, kubabuza kunywa ikigage n’urwagwa, kubabuza gucuruza caguwa n’ibindi bibi byinshi)… Ibi ariko, FPR ikabikora idashaka ko Abahutu ndetse n’abo banyamahanga, bamenya ko ari uburyo bwo kumara Abahutu uruhongohongo, mu buryo budashakuje, bitandukanye n’uko bishe abantu ikivunga (massacres) bagifata ubutegetsi. Ibi bikaba ari ukugirango bakomeze bice bitonzeeee mu buryo “systematique” (génocide), imyaka ikaba ibaye 22 bakibabeshya ko batica, kandi ari cyo bakora gusa! Mwibuke ko Ministre Louise Mushikiwabo yigeze kuvuga ko bazemera gukoresha amatora ya “démocratie” nk’uko bigenda ahandi, ngo ari uko bamaze guha u Rwanda ishusho bashaka, ngo barwanya icyo yise “Burundian syndrome”. Aha yashakaga kuvuga ko bagomba kugabanya umubare w’Abahutu bo nyamwinshi (people majoritaire), maze bakabagira nyamuke (people minoritaire), kugirango Abahutu batazajya batora abandi bahutu nk’uko byagenze i Burundi muri 1993, ubwo Abarundi bacaga mu rihumye ubutegetsi bwa Buyoya (Umututsi), bagatora Melchior Ndadaye (Umuhutu)! Mwibuke ko Président Kagame, asigaye avuga ko akomoka muri nyamwinshi (Abatutsi), kuko azi aho ageze agabanya umubare w’Abahutu bahoze ari nyamwinshi, none bakaba barabaye nyamuke, kuko Abatutsi bo biyongereye ku ngoma yabo ya FPR!

Ntibyoroshye gufatanya n’Abatutsi mu ishyaka rimwe uri Umuhutu.

Ikindi, biragaragara ko gufatanya n’Abatutsi mu ishyaka mwitwa ko muhuriyemo, bizajya bisaba kwitonda cyane, umuntu akareba ababa bagerageza kuvugisha ukuri. Kubona ejo bundi Rudasingwa agira atya, akavuruga ishyaka yari arimo ariryo RNC, bishingiye gusa ku kuba atarashakaga kuva ku butegetsi bwa ririya shyaka, ngo kuko “mandat” ye yari ishize, birenze kuba bitangaje! Murumva ikindi kinyoma? Ku batari babizi Didas Gasana nawe aherutse kubigaragaza mu nyandiko yanditse mu rurimi rwicyongereza yise “Dr Rudasingwa doesn’t believe in what he claims to stand for.” Avuga ko yatangajwe no kubona Rudasingwa ibyo yigishaga muri RNC, atari byo yemera mu by’ukuri ! Ni byiza gufatanya n’Abatutsi bameze nka Didas Gasana, kuko we nibura ari Umututsi uvugisha ukuri. Si ngaho Rudasingwa arabyerekanye! Niba mwaragiye mukurikira radio Itahuka muzambwire: Ni nde muntu wajyaga rwose yigisha abandi “démocratie”mu ijwi ryiza kandi rituje, ko bagomba kwirukana Président Kagame ngo kuko “mandat” ye irangiye akaba ashaka kwiha indi! Ngo maze bakazana “démocratie”, kandi ahubwo nawe ashaka kwikubira ubutegetsi ! Mwibuke ko FPR yateye ibeshya abanyarwanda ko ibazaniye “démocratie”! Ariko wa mugani, FPR nta kundi yari kubigenza, kuko iyo iza ibwiza abanyarwanda ukuri, ko ibazaniye urupfu, amarira, agahinda, ubukene n’ibindi bibi byinshi yazanye bitabagaho mbere, abanyarwanda bari guhita bayirwanya bivuye inyuma, kandi nta n’ubwo yari kurenga umutaru. Ariko abanyarwanda bagira umwaku koko! Cyera bajyaga bavuga ibya Kalinga tukiri abana, tukagirango harimo no gukabya. Maze ahubwo igiye kugaruka, iza ari Kalinga” nouveau model” !!! Wa mugani wa Bikindi, bwarakeye biraba da!

Rudasingwa yavuze ko Nyamwasa yagize Condo umuteruzi w’ibibindi.

Ikindi noneho cyumvikana mu mvugo ya Rudasingwa, ni agasuzuguro gakabije kagaragarira aho yavuze ko Nyamwasa yagize Condo umuteruzi w’ibibindi ngo ndetse Condo arengera ibyo atazi (défendre)! Namwe rwose nimunyumvire! Condo abaye umuteruzi w’ibibindi, ngo kuko ari umuhutu, uvugira Nyamwasa w’Umutitsi, kandi akamuvugira, atazi ibyo avuga(kuko babimuhishe)! Cyera ngo i bwami mu Rwanda, abateruzi b’ibibindi bari Abahutu. Ubwo na Condo (Umuhutu) abaye umuteruzi w’Ibibindi i bwami kwa Nyamwasa (w’Umututsi)! Ahaa!! Ariko Rwanda urajya he?! Ntibajya bavuga se ko i bwami byari byiza, ngo ko abanyarwanda bari babanye neza mbere y’umwaduko w’abazungu?! Kuki bivuguruza? Bari babanye neza se bate? Kubera ko Abahutu bari baracinyijwe, bakemera guhora ari abagaragu baterura ibibindi gusa ndetse n’ibindi nk’ibyo bigayitse kubera kubura uko bagira! Biratangaje kuba n’ubu hari abakivuga ko abanyarwanda babanaga neza mbere y’umwaduko w’abazungu! Aha birasobanura ko Condo, avuga ibyo umutegetsi nyawe, ariwe Nyamwasa amutegetse gukora, noneho akaba atazi ibyo akora kuko shebuja Nyamwasa atamubwira byose! None harya ngo abanyarwanda babanaga neza mbere, ngo ariko byishwe n’abazungu?! Abavuga ibi, icyo batavuga ni uko bababazwa no kuba abazungu baraje mu Rwanda, bakabatiza (baptiser) Umwami Rudahigwa (bamukiza icyaha), bakanamwigisha uburenganzira bwa muntu (Human rights), aribyo byatumye asobanukirwa, akamenya ko abantu twese turi bamwe, maze agaca ubuhake yivuye inyuma. Abababazwa se n’uko Abahutu batakiri abagaragu b’Abatutsi, n’ubwo numva ngo Condo nicyo akora kwa Nyamwasa, ni uko se bashaka amahoro y’abanyarwanda bose? Cyangwa barashakira igihugu amakuba? Mu gihe Condo yari azi ko afatanyije na Nyamwasa na Rudasingwa, Rudasingwa yerekanye ko nyamara n’ubwo atacyumvikana na Nyamwasa, hari ibyo Condo atazi, kandi Rudasingwa aziranyeho na Kayumba ! Ahaa!! Iby’u Rwanda n’abanyarwanda ntibyoroshye, kuko ari ibinyoma gusa gusa. Ariko ibi binyoma bikomeza, nta kindi bizazanira u Rwanda kindi kitari andi amakuba !

Umwanzuro ni uko abanyarwanda bari bakwiye kureka kubeshyana, bakabwizanya ukuri ko kwonyine soko y’amahoro na “démocratie”, niba batifuza ibindi byago. Ikigaragara muri biriya byose ni uko kubeshya n’uburyarya bigikomeza mu banyarwanda kandi aribyo byabaye intandaro y’ibyago u Rwanda rwabayemo kandi rukirimo. Ibi bigaragara cyane cyane hagati y’Abahutu n’Abatutsi kandi aho bigeze, bikaba bitari bigikwiye, n’ubwo bwose burya bitari na ngombwa na mbere hose. Byagaragaye kuva cyera ko Abatutsi bagiye babeshya Abahutu, bamwe bakabihakana. None ariko, Dr Rudasingwa arabyiyemereje. Ikigaragara ni uko kuva ibintu ari uko bikimeze, u Rwanda rurimo kujya habi !

Niba abanyarwanda bashaka amahoro, ni batabare igihugu, bareke kubeshya kuko “umwanzi ukwanga atiretse, aravuga ngo karaba turwane”. Erega twari dukwiye kureba kure kuko “nta wusangira n’udakoramo”. Intambara ya FPR mu Rwanda yarabyerekanye. Intambara inywa amaraso, ntinywa amazi.

Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali – Rwanda.