Sigaho Rugano uraroga abana

Kalisa Rugano

Rugano ntabwo nzi aho wize, ariko imyaka yawe yagombye kugufasha gushyira mu gaciro. Ukamenya ko rwose kuvuga ukuri ari indangagaciro ya mbere. Iyi ndangagaciro ni yo iha izindi agaciro. Kuko izisigaye zose n’iyo wazivuga mu magambo meza ate, n’iyo wazivuga mu mivugo myiza cyangwa ukazitondeka nk’ibisingizo kumwe kwa Rucagu, ntacyo zamara kuko zaba ari ibinyoma. Iyo igihugu cyose kubeshya kibigize umuco, abasaza bakabeshya, abasore bakabigana, abana bagakura bitiranya ikibi n’icyiza. ingaruka zabyo tuzazakiza amaboko yombi.

  • Abafaransa bapfa iki n’Abanyarwanda?

Rugano wishakira igisubizo cy’ibibazo byacu mu Bafaransa kuko ubwacu ntitwiyoroheye. Birashoboka ko baba baragize uruhare ariko abakurambere bacu bavugaga ko usenya urwe umutiza umuhoro.

None se Rugano uzavuga ko Abafaransa aribo babigishije kubeshya bisigaye byarabaye indangamuntu ya kabiri nako ngo ni ugutekinika, ubwo ikinyoma kikaba “tekinike”. Burya n’iyo imbwa wayambika ikanzu ikomeza kuba imbwa.

Rugano rero reka kugoreka amateka. Bariya Bafaransa warondoye ntabwo kuba bava mu Bufaransa bibagira abanzi b’Abanyarwanda. Baje bafite ubutumwa n’ubu bugikomeza. Umva, ntibaje mu Rwanda gusa hari n’ahandi bagiye. Sinzi icyo bapfaga n’uRwanda (rutari rwakabayeho uko turuzi ubu). U Rwanda rwari rumeze uko rwari rumeze nta kidasanzwe cyarimo nk’uko ushaka kubyumvikanisha. Ntabwo muri Afrika yo hepfo y’Ubutayu bwa Sahara hari u Rwanda gusa, n’ikimenyimenyi babanje kubufatanya n’ibice by’ibindi bihugu: Nyanza Merdional, Rwanda-Urundi n’ibindi. Ibyo byabaye ejobundi kandi byanditse henshi. Buriya nta n’ubwo abaturage b’u Rwanda bageraga nibura kuri miliyoni imwe. U Rwanda rudasanzwe, Abafaransa baje bashaka urukurahe urukurahe? Ubwibone hano. Iyaba wari uziko n’uyu munsi Abafaransa benshi batazi urwo Rwanda uvuga aho ruherereye.

  • Subiramo ubushakashatsi bwawe

Icyumweru cya Gihanga cyabayeho kuva ryari? Gihanga uwo yabayeho gihe ki? Urajya ufata imigani (mythes) ariyo urunda mu mitwe y’urubyiruko ngo uravuga amateka. Twubakire ubuzima bw’igihugu kuri migani(mythes).

Izo nka mwavugiraga ntizabaga mu Rwanda honyine. Si namwe mwazivugiraga gusa. Ikindi rero si n’ibyo kurata. Ukagira ngo kubyinira inka wabyita ubuhanga, ntuziko byerekana abantu bakiri inyuma mu mitekerereze (primitifs). Ubwabyo kubyinira inka ukazambika inigi ntubona ko ari uko twari tukiri inyuma. Guha agaciro inka kurusha abantu urabyita gutera imbere. Ubu Perezida Kagame tumushakire inka zijye ziyereka aho yagiye gusura abaturage?

  • Kumena amaraso mu mateka yacu birimo

Kugira abakurambere bacu abamalayika sibyo bizavura ibibazo dufite. Rugano niba ugerageza gusoma amateka twagize abami b’abicanyi kabuhariwe bagombye kujya muri CPI. Mazimpaka mu busazi bwe yishe abanyarwanda benshi kugera no ku bana be. Rwabugiri wahoraga yasinze, yishe abo ashoboye. Ubwo u Rwanda rwari paradizo. Inkota y’Imbirima na Matovu uzi icyayikurikiye. Rwabugiri yarishe kugera no kuri base wabo. Wandusha kumenya niba Abafaransa baramuhaye imyitozo cyangwa bakamuha intwaro. Ndahamyako ku Rucunshu hatarimo Abafaransa. Nyamara haguye abanyarwanda benshi kongeraho abaguye mu bwicanyi bwakurikiyeho. Intambara za Basebya na Ndungutse ndemeza ko Abafaransa nta ntwaro batanze.

Rugano reka amateka yacu tuyakire uko ari. Ni ayacu abandi. Kuko Abanyarwanda birwa baraswa ngo bacitse polisi ntituzabeshyera Abanyamerika cyangwa Abongereza, ahubwo ni ugukunda amaraso kw’Abanyarwanda. Twishimira ko amaraso ameneka byarimba tugakoma amashyi. Ibyo ni ibya kera n’abazungu bataraza. Nitudakira iyo ndwara yo gukunda kumena amaraso si abazungu bazayidukiza. Wabonye aho bavuga kumena amaraso abantu bagakoma amashyi. Ukagira ngo abana bazakura batazi ko kwica ari byiza. Niba se umuyobozi yivugiye ko yabanza akakwica uragira ngo uwiba ahetse ntabwiriza uwo mu mugongo. Tuvuge ko na byo ari Abafaransa ko atanabivuga mu gifaransa.

  • Rugano umuhanga mu mateka

Rugano ubushakashatsi mu mateka bugira uko bukorwa. Amateka ni ubumenyi (science), bufite umurongo n’inzira (méthode) bukoresha. Amateka ntabwo ari ukugerekeranya imikarago mu magambo meza ibyo n’imivugo. Si no gufata ibitekerezo by’abiru bari bashinzwe gucura no kurinda ingengabitekerezo y’ubwami ngo tubyite amateka.

Abiru hari ibyo bagiye bahimba, ibindi bakabikabiriza kugira ngo barinde ubwami kuko aribyo bari bashinzwe. Ntiwaterura inanga z’abacuranzi basingizaga umwami, ngo ugerekeho ibyivugo by’abarwanyi n’ibitekerezo by’abiru ngo ubyite amateka. Ntukihe rubanda batazagira ngo turi abaswa bigeze aho. Ibya “ Ndi umunyarwanda” byo nawe urabizi ko ari ingengabitekerezo y’ubutegetsi buriho, ni nk’uko benshi baririmbye “Umugambi n’umwe”. Nta gishya utubwira. Ariko birumvikana igihe.com ni uruganiriro nzi neza ko aho abahanga mu mateka bateraniye utahajyana uru rwenya rwawe . Jya uganirira ku gihe, impungenge ni uko biyobya abakiri bato.

Musangwa Emmanuel
[email protected]