SIGAHO RWANDA KWIRUKANA IMANA KANDI WARAYEGURIWE.

Bavandimwe mu gihe muri iyi minsi ishize twariho twiganirira kubijyanye n’ukwemera, lsengesho n’ibindi…nyuma twagize dutya twumva inkuru y’inca mugongo iturutse i Rwanda ivugako IMANA yakuwe mu itegeko nshinga ry’u Rwanda. lcyo gikorwa nagereranya n’icy’ubwiyahuzi nshingiye ku amateka y’lmana n’Abanyarwanda, abantu benshi ntibaribabona ko kigiye guhindura amateka. lbi biraterwa n’uko hari andi mateka yirengagijwe nyamara ari ay’agaciro gakomeye kandi azaranga u Rwanda kugeza ubwo iyi isi ya Rurema izarangira.

Bavandimwe munyumve neza ibyo ngiye kuzabaganiriza muri izi nyandiko z’uruhererekane zivuga kuri uyu mutwe w’iyi nyandiko, ndabivuga nk’umu maman w’UMUKRISTU ukurikiranira hafi UBUKRISTU n’amateka y’ubukristu bw’abanyarwanda kuko ntari umunyapolitike.

Bavandimwe, ayo mateka nakomeje kuvuga ari muyaranze ubuzima bw’umugabo wayoboye uru Rwanda akaba ndetse abarirwa no mu intwari z’igihugu nk’uko zashyizweho na Leta yirukanye IMANA mu mategeko yayo.

mutara rudahigwaUwo ntawundi ni Umwami Charles Leon Pierre MUTARA wa III RUDAHIGWA. Ndagirango mbibutse Banyarwanda, ko uyu mugabo mu birori byamaze iminsi itatu yose, kuva kuya 25 kugeza kuya 27/10/1946 yagize atya agafata u RWANDA n’Abarutuye n’lbirimo byose akabitura IMANA Rurema ,kuko yari amaze kubona ko ari we Mugenga w’amahanga yose, akaba n’UMWAMI w’abandi Bami bose.

Uyu muhango ukomeye mu mateka y’u Rwanda wabaye ku cyumweru taliki ya 27/10/1946 i Nyanza mugitambo cya missa cyayobowe na Musenyeri Laurent DEPLIMOZ .

Yateruye agira ati : << Nyagasani YEZU mwami w’Abantu bose n’uw’lmiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe BIKIRA MARIYA umwamikazi w’ijuru n’isi, Njyewe MUTARA KARORI LEWO PETERO RUDAHIGWA, ndapfukamye ngo nemezeko arimwe bagenga b’inteko y’u Rwanda,mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho n’ubutegetsi bwa rwo n’lngoma yabwo. Nyagasani YEZU Kristu mwami, ni wowe warwiremeye uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe, ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi tutarakumenya. lgihe wabirindiriye ubonye kigeze uruha kwogeramo ingoma yawe, uruzanamo n’intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kdi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu isi. Natwe Abanyarwanda twese twemeje kumugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’ubwami bwawe, Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose abo tuva indimwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo ubahe umutima w’ubudacogora mu ishyaka barurwanirira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose, ubavanemo imico yakera yo kugirirana nabi no guhuguzanya no kubeshyanya no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ingoma yawe. Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga wowe wenyine Mungu waremye byose.

Abagore ubahe umutima w’ubudahemuka barubere mu inteko barutegeye urugori barere neza abana waduhaye kurugwiza bareme imitima yabo bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe n’urw’lgihugu cyacu cy’u Rwanda. lngo rero zarwo zose uzikomerezemo amahoro abashakanye bahuze imitima babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na KIRIZIYA yawe. Abatware ubahe kurutegekana ubutabera barutsindemo uburengane n’imigenzo mibi yindi yose inyuranije n’ubutungane watwigishije, ubwabo ubakomezemo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani, kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano,byatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mugihugu cyawe. Ubatsindire kuryaryana mumigenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu inama bajya zo kugutunganyiriza urwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga kumasezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwangamugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya ngobarengere uwo bikundiye.ubatsindire kurwarana inzika no kugira uwo bayirwara mu ingabo zabo. Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira cyangwa ubagambanaho byo kurenganya umuntu n’umwe murwanda rwawe. Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani inyuranije n’ubutegetsi bw’ingoma yawe. lntumwa zawe zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abazanwe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese dushyire hamwe dutunganya imirimo yacu dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera n’amahanga yose uko angana tugusingize muruhame tugira tuti : <<KRISTU umwami n’umubyeyi we BIKIRAMARIYA baragahirana ibumbye byose ubungubu ingoma n’iteka ryose Amina >>.

Ngiryo isengesho rikomeye ryatuwe n’umwe mubabaye ku isonga ry’iki gihugu cyacu, bigakora amateka y’lgihango gikomeye u Rwanda rufitanye n’lMANA.Abanyarwanda babishaka batabishaka iki gihango kigomba kugira ingaruka kuribo no kubyabo byose. Ingaruka zizaba nziza nibaha agaciro iki gihango bagaca bugufi bagaha icyubahiro UMWAMI W’ABAMI ari we YEZU Kristu beguriwe.lngaruka nanone zizaba mbi nibahirahira bagatesha agaciro iki gihango bakima YEZU Kristu umwanya mu buzima bwabo n’ubw’igihugu cyabo.

Bavandimwe banyarwanda reka mbe ndekeye aha iyi ngingo tuzongera tuyiganireho ubutaha, tuzafatanya dusesengurire hamwe iby’iki gihango cy’lmana n’Abanyarwanda ,tunagaragaza ukuntu lmana yo ari sérieux (serious) kuri iki gihango, duhereye kubimenyetso bifatika lmana yagaragarijemo ubu sérieux bwayo harimo n’icyabereye i KIBEHO dore hashize lmyaka 34.

Reka n’ubundi mbe mbateje amatsiko ko iyi KIBEHO nayo tuzayiganiraho bigashyira kera.

Murakoze rero, muhorane Amahoro y’lmana.

MBIFURIJE KUDAHIRAHIRA NGO MWIMURE IMANA KANDI MWARAYITUWE.

DUSABIRE ABATABYUMVA.

Uwasize T.Marie Jeanne

Duterimbere – Media