SIMEON ATI CONDO NDAGUKARANZE. PROSPER BAMARA ATI NTIBIHAGIJE

Dore umusangizi ngo arabyitwaza agakina politike y’Ingona

Ingona akenshi iyo iri mu mazi iteze umuhigo abavomyi ni gake cyane bashobora kuyibona; ndetse akenshi umuntu ayibona yamugezeho. Ikibabaje ariko n’uko itazi kumira bunguri umuhigo yafashe nk’uko Uruziramire rubigenza, ahubwo ishwanyaguza urugingo rwose ibashije gufata.

Iyo irangije gucakira umuhigo cyangwa se ihushije yihutira kwisubirira mu mazi, ntibyorohe kongera kuyibona kuko igenda nk’umurabyo. Uwo yariye cyangwa yatwariye itungo akabihomberamo!

Ndagirango mbwire abasomyi b’iyi nkuru ko ntazinduwe no kubigisha ibigwi by’Ingona ahubwo ndasanga uburyo Prosper Bamara yinjiye muri politike n’imikinire ye bifitanye isano n’iyo migenzereze y’Ingona.

Ubundi se umunyapolitike PROSPER BAMARA ni muntu ki?

Ndagirango munyumve neza kugirango hatagira umbeshyera ko ngambiriye kwibasira Prosper nk’uko yibasiye mugenzi we Condo amushinja ibyaha, ahubwo ngamije kwerekana uruhande rwe rutagaragara (face cachée) rushobora kugira ingaruka zubaka cyangwa zisenya.

Uyu mugabo Prosper Bamara twamwita umucikacumu uvuka kubabyeyi bakomoka mu Bisesero mu Karere ka Karongi bakaba baraje gutura mu Biryogo aho bita kubipoto cyangwa se avenue Paul VI mu mugi wa Kigali .

Yaje kujya mu gisirikare cy’Inkotanyi muri za 1992, amaze kurangiza imyitozo ya gisirikari yahise yoherezwa mu ishami rya DMI ryayoborwaga Lt Général Kayumba Nyamwasa anamubera ADC (ADC twamugereranya n’umunyamabanga) uko niko yaje kwisanga akora mu ishyami rya gisirikare rya DMI.

Mu muryango we siwe wenyine wabaye umusirikare kuko na mukuru we witwa Jules (utwara Taxis mu mugi wa Kigali) yari instructor Inkotanyi zikiri mu ishyamba, muramu we (musaza w’umugore we) akora nk’umusumyi w’urusaku (DMI) muri Embassy y’u Rwanda muri China kandi bavugana hafi ya buri munsi n’ubwo yatangaje ko ari mu ishyaka rya opposition.

Prosper Bamara, intambara irangiye yaje koherezwa kwiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, arangije Bachelor’s degree yoherejwe mu rwego rw’akazi (DMI) kwigisha muri ISAE Busogo!

Nyuma y’umwaka umwe yaje koherezwa kwiga master’s degree muri Afrika y’Epfo ibihereranye na Hydrocarbure.
Arangije kwiga yagarutse mu Rwanda ahita ajya muri Senegal aho yakomereje akazi ke n’ikimenyimenyi kuba yaratangaje ko ari mu ishyaka rya opozisiyo ntibyamubujije kuvugana kenshi na Embassy y’u Rwanda muri icyo gihugu.
Muri Senegal uyu mugabo ntaba ahantu hamwe ahora azenguruka igihugu cyose ku buryo nta nzu amaramo amezi arenga abiri ku mpamvu azi neza (z’akazi).

Cyakora si umuswa kuko u Rwanda rutegura gutera Zaire bwa mbere n’ubwa kabili yari mubateguye icyo bise Congo desk 1 na Congo desk 2 n’ubwo bwose aheze ku ipete rya Warranty officer grad one (Adjudant) kandi afite diporome yo mu rwego rwa master’s.

ESE POLITIKI IKINWA BUGONA IBA IHATSE IKI?

Kugeza ubu uyu mugabo nta hantu na hamwe nari numva avuga kumugararagaro ko yahunze ngo anavuge icyo yahunze nk’uko abandi babigenza.

Igiteye impungenge umuntu wese yakwibazaho kurushaho ni uko imwe mu maradio ya opposition yagiye imutumira ngo atange ikiganiro akanga nkana kubyitabira ntanasobanure impamvu yatumye ataboneka kandi byamaze gutangarizwa abantu kugirango bamutege amatwi.

Hari amakuru menshi yagiye ashishikaza amashyaka ya opposition ari hanze agatuma abayobozi bayo bajya kuri radio Ijwi rya Rubanda, Radio Itahuka na radio Inyabutatu bakagira icyo bayavugaho, uko bigaragara ntibyigeze bishishikaza bwana Prosper Bamara kugeza aho habayeho ubushyamirane hagati ya Condo na Simeon bigashyira mu majwi cyane Ihuriro RNC none nibyo byonyine byamushishikaje bituma afata ikaramu n’urupapuro yandika uko abyumva nabyo asanga bidahagije asaba radio Ijwi rya Rubanda kugira icyo avuga. Aho niho hari ihurizo!

Jye nk’umuntu ukurikiranira hafi politiki ikorerwa muri opozisiyo nsanga ari inshingano n’uburenganzira bwanjye bwo kugira icyo mvuga kubirebana n’ibyo mbona,numva, cyangwa nsoma kubitangazamakuru binyuranye bibwirwa abaturage bibera mugahinda ko kubura gitabara.

Abakurikiye icyo kiganiro ku ijwi rya rubanda yagizemo uruhare ndatekereza ko bakwemeranywa nanjye ko Simeon iyo aza kuba ataramutse neza, Prosper yari kutugaragariza ubukana n’ubuvunderi afite.

Umunyamakuru Simeon (benshi bahimbye Inkoramaraso kubera uburyo akunda gukoresha iryo jambo) rero asa n’uwabibonye mbere aho yoroheje imvugo bituma n’abandi babigendamo gahoro. Aha nsanga ariho haciye uyu munyapolitike intege agahita ahinduka kugira ngo atagaragaza ko ari de mauvaise fois.

Iyo migenzerere y’umunyepolitike abantu baba batamenya ko abaho akaza kukakarubanda ntawe uzi aho ateye aturutse ahubwo akaza asaba ijambo mu binyamakuru byandika na radio agamije gusa kunenga no gusenya abanyepolitike bagenzi be n’amashyaka yandi ya opposition yarangiza akongera akinyonyombera akabura, niyo ngereranya n’imigenzereze y’ingona kuko nayo bitoroshye kumenya ko iba mu mazi ukabibwirwa n’uko isohotse gufata itungo cyangwa umuntu.

Prosper Bamara ndagusaba kujya ahabona ugafata ijambo ukabwira abanyarwanda icyo uzi kubyabaye (Ruhengeri, Gisenyi na Zaire), ukabwira abanyarwanda icyo unenga leta y’i Kigali n’icyo uje kumarira opozisiyo.
Mu gihe utarabigenza utya nzakomeza ngufate nkurangaza abanyarwanda!

Gusa ndagushimira ko mu nyandiko yawe yasohotse k’urubuga TheRwandan washoje utanga ikaze ngo tukanganire none nkaba nshoje ikivi cyanjye muri urwo rwego.

Ndagirango nsoze nsezeranya abakunda inyandiko zanjye ko mu nyandiko zikurikira nise: “Tumenye abanyepolitike bacu”, nzabagezaho abandi bakina politiki y’ingona!

Kanuma Christopher