Sindi intore kandi no ku giti cyanjye sinemera na gato ihindurwa ry’itegekonshinga: Arakwiye Paul

Ku basomyi b’urubuga ……

Nifuje kubandikira kugirango nshyire ukuri ahagaragara ku bijyanye n’iyandikwa rw’izina ryanjye ku rutonde rwagaragaye ku rubuga ikazeiwacu.fr rwiswe ko ari urw’abashyigikiye ko Président Kagame aguma ku butegetsi.

Mu nkuru yasohotse ku rubuga ikazeiwacu ku italiki ya 4 Nyakanga 2015 yahawe umutwe ugira uti « FPR-INKOTANYI : URUTONDE RW’INTORE ZIGAMBIRIYE KUGIRA PAUL KAGAME UMWAMI W’URWANDA » nagaragaye ku rutonde nk’uwasinye agaragaza ko ashyigikiye ko Kagame aguma ku butegetsi.

Nagiraga ngo mbanze nibwire abasomyi. Nitwa Arakwiye Paul, ndi umusore w’imyaka 27. Ndi umunyarwanda uba hanze y’igihugu ku mpamvu z’ubuhunzi. Sindi umunyapolitiki kuko nta shyaka na rimwe nigeze mbamo, haba nkiba mu Rwanda na n’ubu. Cyakora nkurikiranira hafi ibibera mu Rwanda kandi mpora nshishikajwe no kumenya amakuru areba igihugu cyanjye. Izina ryanjye ryagaragaye mu bitangazamakuru ubwo nakoraga ikiganiro na radio IJWI RYA RUBANDA taliki ya 14 Ugushyingo 2014 ngaragaza uburyo FPR yampekuye ihitana umubyeyi wanjye MUKANDOLI Anne Marie wari bourgmestre w’icyahoze ari commune ya Karengera. Nk’uko nabivuze muri icyo kiganiro, nabivuze mbihatwa n’umutimanama wanjye nta muntu runaka uwo ari we wese wantumye.

Ku bijyanye rero na ruriya rutonde, nababwira ko nta hantu na hamwe mpuriye na rwo. Sindi intore kandi no ku giti cyanjye sinemera na gato ihindurwa ry’itegekonshinga ngo umuntu runaka abone uko aguma ku butegetsi. Aho rwavuye n’uwarukoze simbizi. Cyakora mu minsi ishize nabonye gahunda yo kwiyandikisha kuri internet, aho abantu bakoreshaga website bakiyandikamo niba bumva bashyigikiye ihindurwa ry’ingingo y’101 ngo bihe amahirwe Kagame yo kuguma ku butegetsi.

Ndasaba abasomye iriya nkuru kudaha  agaciro na gato ruriya rutonde. Ntibari butinde kubona ko byakorohera uwo ari we wese kwandika amazina y’abo ashatse kuri urwo rutonde abibitirira. Ibi kandi byanakoreshwa n’uwa ari we wese wanashaka gucanganyikisha abantu batabona ibintu kimwe n’ubutegetsi bw’i Kigali cyangwa kubaremamo urwikekwe, icyoba no kwishishanya.

Hasi kumugereka w’iyi nkuru murahasanga ikiganiro nagiranye na Radio Ijwi Rya Rubanda Taliki ya 14 Ugushyingo 2014

 

Bikozwe Kuwa 5 Nyakanga 2015

Paul Arakwiye.

Murakoze !

 

Umugereka :

“Inkotanyi Zishe Mama – Nari Mfite Imyaka 8 – Paul Arakwiye” sur YouTube – Inkotanyi Zishe Mama