«Sinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk’umwenegihugu w’umunyarwanda»: Padiri Tomasi Nahimana

Nyuma y’aho abanyarwanda 12 barangajwe imbere na Padiri Tomasi Nahimana , bashingiye ishyaka rya politiki bise ISHEMA RY’U RWANDA kuri uyu wa 28 Mutarama 2013, umunyamakuru wacu Ben Barugahare yifuje kumenya birambuye ibijyanye n’iryo shyaka rishya kugira ngo anamare amatsiko abasomyi ba The Rwandan.

Yagirana ikiganiro na Padiri Tomasi Nahimana usanzwe uzwi nk’uwashinze urubuga le Prophète-Umuhanuzi, akaba ari umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ISHEMA. Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iryo shyaka Padiri Tomasi Nahimana ashinzwe :

(1)Guhagararira no kuvugira ishyaka imbere y’amategeko
(2)Ubuyobozi bw’ishyaka muri rusange
(3)Gutegura umushinga w’ivugururwa ry’inzego z’ubutegetsi mu Rwanda
(4)Ibibazo byerekeranye n’Ubutabera n’amategeko
(5)Ubufatanye n’Abarundi n’Abanyekongo

Mushobora gukurikira icyo kiganiro twagiranye hano hasi:

Hari amashyaka menshi ya opposition kuki mwahisemo gushinga iryanyu mu mashyaka hafi 20 mwabuzemo iryo mwahuza ibitekerezo? Ni iki gishya muzanye cyatuma muhangara Kagame na FPR ko yanze kuva kw’izima?

Dukwiye gushishoza tukarekera aho kwitiranya ibintu. Amashyirahamwe yose y’Abanyarwanda si amashyaka ya politiki! Buri shyirahamwe rigira uko rigaragaza icyo riharanira. N’ishyaka rya politiki ni uko. Nk’uko tutahwemye kubigaragaza mu nyandiko zinyuranye, Ishyaka rya politiki rirangwa nibura n’ibi bintu bitanu bikurikira :

*Kugira Umulideri uzwi
*Kugira Ikipe nyobozi izwi igizwe n’abantu nka 5 nibura
*Kugira ingengabitekerezo(idéologie) ifite umwimerere
*Kugira gahunda y’ibikorwa(programme politique) bifatika.
*Kugira amategeko arigenga yanditse (Statuts)

Ishyaka Ishema ryujuje ibi byangombwa byose kandi muri iyi minsi bizagenda bijya ahagaragara. Niba ukeneye kumenya agashya Ikipe y’Ishema izanye mu kibuga, tangira witegereze neza umukino wayo, ntuzatinda gusobanukirwa : ibitego izatsinda uzabihakana ute kandi ?

Mme Nadine Claire KASINGE
Ni Umunyamabanga Mukuru Wungirije (Secrétaire Général Adjoint) ushinzwe :
(1)UMUJYI WA KIGALI
(2)Ububanyi n’amahanga(Diplomatie)
(3)Umubano w’Ishyaka Ishema n’andi mashyaka yo mu bihugu by’amahanga
(4)Umuryango, Uburinganire n’Iterambere ry’abari n’abategarugori
(5)Umuvugizi w’Umunyamabanga mukuru (Porte-Parole du SG)
(6)Ishyaka Ishema muri CANADA.

Dufite amakuru y’uko wari mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza rya Bwana Faustin Twagiramungu (Byatangajwe na Bwana Alain Patrick Ndengera nawe wahoze muri iryo shyaka), ese iryo shyaka warisezeyemo ryari? Ni iki cyatumye urivamo ugashinga iryawe na bagenzi bawe?

Ishyaka ryanjye ni ISHEMA ry’U RWANDA, ntugikeneye ko hagira ubikongorera, dore ko abongorera bavuga ayabo . Nongere mbisubiremo ku mugaragaro Ishyaka ryanjye ryitwa ISHEMA, utari abizi abimenyere aha. Niba wumva wikundiye Ishema Party uzaze dufatanye urugamba rwo kubohoza Abanyarwanda ku ngoma y’Agatsiko-Sajya, dushyize imbere INZIRA y’AMAHORO maze urebe ngo abenegihugu barasubirana uburenganzira bwabo bavukijwe kugeza ubwo bahindurwa nk’abaja n’indorerezi mu gihugu cyabo.

Dufite kopi y’ibaruwa yanditswe mu mpeshyi ya 2012 na mugenzi wawe Padiri Rudakemwa yandikiye Musenyeri Bimenyimana avuga ko ahagaritse kwandika ku rubuga Leprophete.fr, ese wabyakiriye ute? Ntacyo byabangamiyeho imikorere y’urubuga mwafatanije gushinga?

Kuva Urubuga www.leprophete.fr rwatangira, hari taliki ya 1/1/2011, Agatsiko kahagurukiye kururwanya, kabishyiramo ingufu zose zishoboka, kanyura mu nzira zinyuranye zirimo gutera ubwoba imiryango yacu iri mu gihugu, gushyira ku nkeke abayobozi ba Kiliziya gatolika badafite aho bahuriye narwo, gusebanya, gukura umurongo wa Leprophete.fr muri Serveurs za leta, guhiga no gutoteza abanyarwanda bakekwaho gukunda no gusoma Leprophete, n’ibindi bikorwa by’urugomo nk’ibyo bipfobya bikanabangamira ubwisanzure bwa rubanda. Icyo nakwishimira ni uko ubukana bw’Agatsiko butashoboye guhagarika urubuga umuhanuzi, n’ubu rukaba rugikomeza kugeza ibitekerezo byiza ku banyarwanda n’amakuru anyuranye y’imibereho igoye y’abaturage muri iki gihe. Ubu rero sibwo Urubuga Umuhanuzi rugiye guhagarara, RUZAKOMEZA !

Le prophete yari urubuga rusanzwe rucaho bimwe mu bitekerezo by’abanyarwanda ese ko mubaye abayobozi b’ishyaka rugiye kuba ijwi ry’ishyaka ryanyu Ishema?

Ishyaka Ishema rifite Urubuga rwaryo bwite rwitwa www.ishemaparty.org. Leprophete-Umuhanuzi izakomeza kuba urubuga RWIGENGA runyuraho ibitekerezo n’ibyiyumviro binyuranye bya buri munyarwanda ubyifuza. Nta ntambara iteganyijwe hagati y’izo mbuga zombi, nta kwivanga, nta kwitiranywa.

Hari abanyarwanda batari bake bakurikije inyandiko basoma ku rubuga le prophète bavuga ko muri abaheza nguni, ese ishyaka ryanyu ryaba rigiye kugendera mu murongo nk’uwa le Prophète?

Dr Déogratias BASESAYABO
Ni Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe :
(1)INTARA y’AMAJYARUGURU
(2) Umutungo w’ishyaka
(3)Ubukungu
(4)Imishinga y’iterambere risangiwe
(5)Ishyaka Ishema mu Bubiligi

Abo banyita umuhezanguni ni bande ? Inguni mpeza ni izihe ? Umurongo wa leprophete uheza inguni ni uwuhe ?

Niba tubyumva kimwe, guheza inguni ni ukurangwa n’ ibitekerezo n’ibikorwa biganisha ku kuvangura abantu (b’inzirakarengane) ugamije kugirira nabi abo mu gice udashaka, ushingiye ku bwoko, akarere n’ibindi!

Ibi rero uwabimvugaho nabifata nk’igitutsi cyangwa ubushotoranyi ndashobora kwihanganira !

Njyewe uko niyizi mu mutima wanjye, sinahwemye guharanira iteka kuba umuntu ukunda abantu bose, ariko nkaba nikundira igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko. Nk’umukirisitu ugeretseho kuba n’Uwihayimana nibyo natojwe, kugeza ubwo niyemeza gutanga ubuzima bwanjye nkabwegurira Imana na rubanda, ntawe mvangura !

Muzabaze aho nabaye hose guhera nkiri muto kugeza uyu munsi, bazababwira uko banzi. Nko mu Seminari nto ya Mutagatifu Piyo wa cumi yo ku Nyundo, naharerewe imyaka 6 yose, nsoza mbaye Doyen wa mbere utowe n’abaseminari(mbere yanjye Doyen yashyirwagaho n’abayobozi ba Seminari) ; Mu Iseminari nkuru za Rutongo, Kabgayi na Nyakibanda nahamaze imyaka irindwi yose: aho naho nagiye ntorerwa na bagenzi banjye kubabera Vice-Doyen ! Harya ubwo abo bantu bose bari impumyi ku buryo bantorera kubayobora bampembera kuba umuhezanguni ?

Muzakore iperereza ritagamije gusebanya muri paruwasi zose nakozemo ubutumwa ari zo Nyamasheke, Hanika, Muyange ndetse na Seminari nto ya Mutagatifu Aloyizi y’i Cyangugu nabayemo umurezi imyaka 2. Nayoboye Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ya Diyosezi imyaka 6 … aho hose akazi kanjye kabaye ako « Kunga abantu n’Imana no kubunga hagati yabo » ! Ntaho nigeze mfatwa nk’umuhezanguni. Ubu nshaje sibwo ngiye kubyiga.

Mr Chaste GAHUNDE
Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe :
(1)INTARA y’UBURENGERAZUBA
(2) Itaramakuru n’Itangazamakuru
(3)Urubyiruko rw’Abashomeri
(4)Ishyaka Ishema muri Amerika y’Epfo

Kuki ndashobora kuba umuhezanguni ? Mu gusubiza iki kibazo, reka nguhishurire iri banga rihora rintwika mu nda nk’ikibatsi cy’umuriro akaba ari nacyo kimbuza kwicara ngo nituramire nk’abandi imbere y’akarengane Agatsiko gakora: Ikintu kimwe gusa numva koko cyaha umutima wanjye kunezerwa ni ukubona Abanyarwanda bose bafite ituze n’umutekano, bafite ibibatunga bihagije, batuye heza, bambaye neza, abana bose biga amashuri, abarwayi bavurwa , abasaza n’abakecuru bitabwaho.

None se abo bize kunyita umuhezanguni ari uko nshinze urubuga Leprophete, niba koko bariho, ni bantu ki ? Aho si byabindi by’uwuzuye ingurube mu mutima uzibona no mu bandi bose ? Aho abafite indorerwamo y’ubuhezanguni, mbese nk’abagize AGATSIKO-Sajya, sibo bikoma umuntu wese utinyutse kwamagana akarengane bakoreye Abanyarwanda ?

Niba kuba umuhezanguni ari ukwemeza ndakanja amanwa ko Umuntu uwo ari we wese wabaye Icyamamare mu kumena amaraso y’abanyarwanda, atakagombye kugaruka inyuma ngo abeshyabeshye Abanyarwanda ngo arashaka kubabera Umukiza, ubwo buhezanguni burakampama ! Abumva batabaho badahatswe n’abicanyi ruharwa gusa, bazashake irindi shyaka bajyamo, Ishema si iryabo.

Niba kuba umuhezanguni ari ugutangaza ku mugaragaro ko abazwiho kugira akaboko karekare bashimishwa no gusahura no kwikubira umutungo rusange(le bien commun) batakagombye kongera kubeshya rubanda ngo barakora politiki yubaka igihugu ikanacunga neza ibya rubanda, ibyo rwose niwo murongo w’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda ! Abikundira gusangira ibyibano n’abajura nabagira inama yo kwinjira mu Ishyirahamwe ry’Agatsiko-Sajya n’andi yaba ateye cyangwa akora nka ryo!

Wabajijwe n’umunyamakuru wa BBC niba uzakomeza kuba umupadiri cyangwa uzabivamo ukitangira politiki, wasubije ko na Papa ari umukuru w’igihugu ko ibijyanye na politiki bifite amategeko abigenga muri Kiliziya, ese mu magambo make watunyuriramo icyo amategeko ya Kiliziya avuga ku kubangikanya umurimo wa Kiliziya na politiki?

Mr Jean Baptiste KABANDA
Ni Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe :
(1)INTARA y’UBURASIRASUBA
(2)Ibibazo by’IMPUNZI z’Abanyarwanda
(3)Umubano w’Ishyaka Ishema n’andi mashyirahamwe y’Abanyarwanda akorera mu mahanga
(4)Ishyaka Ishema mu Bufaransa.

Amategeko ya Kiliziya Gatolika(Canon Law) ari mu rwego rw’amategeko y’umwihariko agenga amashyirahamwe, bityo akaba agira ingaruka nziza cyangwa mbi ku bemera kuyakurikiza bonyine (Pacta sunt servanda). Bene ayo mategeko ntabwo asumba cyangwa ngo asimbure amategeko y’igihugu, kandi ntashobora kubangamira uburenganzira-shingiro bw’umwenegihugu. Kiliziya gatolika izi neza aho ububasha bwayo butangirira n’aho bugarukira. Reka nongere nibutse ko ntari « un criminel » ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ! Mu by’ukuri, sinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk’umwenegihugu w’umunyarwanda.

Biramutse bibaye ngombwa ko Kiliziya yumva ibangamiwe n’uko jyewe, nk’umwe mu bapadiri bayo, niyemeje guhaguruka ngafatanya n’abandi guharanira ku MUGARAGARO ko Abanyarwanda bakwibohora ku ngoyi y’aka Gatsiko-Sajya kigize kirimbuzi, ubwo bizaba ngombwa kubiganiraho . Gusa ndibutsa ko ubusaserdoti atari akazi, ari Isakaramentu! Uko byamera kose, Kiliziya nta bubasha ifite bwo kunkatira igifungo cyangwa kunkubita akandoyi !

Ariko mu by’ukuri reka twibaze kandi twisubize. Ndamutse mpawe guhitamo hagati y’inzira ebyiri :

(1)kujya mu Rwanda , nkaba umupadiri mwiza cyane, nyobora neza paruwasi imwe cyangwa se na Diyosezi da , ngakora neza cyane ubutumwa nshinzwe ndetse nkaba n’intungane ku buryo ibikomere bya Yezu bitoboka ku mubiri wanjye, abantu bose bakabona ko nabaye umutagatifu nkiri hano ku isi….ariko Agatsiko-Sajya kakikomereza kurenganya Abanyarwanda ndebera kuko ntacyo nshoboye kubikoraho kuko bitari mu nshingano zanjye ;

(2) no kurekera abandi (abapadiri ntibabuze !) kuyobora paruwasi ya Muyange nari nshinzwe mu 2005 ariko ngafatanya n’abo tubyumva kimwe, tugahangana n’Agatsiko, Abanyarwanda bose bakadutera inkunga, maze mu mezi 24 Agatsiko kagashwiragira, mu Rwanda hakajyaho ubutegetsi buca akarengane, bugaha abenegihugu bose amahirwe angana, Abanyarwanda bagasubiza umutima mu gitereko, abasenga bagasingiza Imana mu byishimo bya Roho !

Dr Joseph NKUSI
Ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Sécrétaire Executif)
Ashinzwe kandi
(1)INTARA Y’AMAJYEPFO
(2)Ibibazo bijyanye n’Uburezi, Abarimu n’Abanyeshuri
(3)Umutekano
(4) Scandinavia

Uri nkanjye wahitamo iki ? Ngo n’utazi kugera aragereranya !

Ku batazi intego yanjye ari nacyo gitekerezo gitagatifu kizakomeza guhuza imyemerere yanjye nk’uwihayimana n’ibitekerezo, imyifatire n’ibikorwa byanjye nk’umunyapolitiki, reka nyibabwire : « La gloire de Dieu , c’est l’homme vivant ».(Saint Irénée). Abapfuye bari mu biganza by’Imana ariko abakiri muri ubu buzima bwo ku isi bagomba kubaho kandi bagafashwa kubaho mu munezero wose ushoboka, iyo niyo nshingano nyamukuru y’ubutegetsi bw’igihugu. Kandi rero ngo burya abatabizi bicwa no kutabimenya.

Kugira ngo Abanyarwanda bashobore gusobanukirwa neza n’iby’ishyaka ryanyu mwatubwira imyirondoro ya bariya 7 bemeye kwigaragaza muri 11 mwafatanije gushinga ishyaka ryanyu?

Kuvuga imyirondoro y’abo twafatanyije gushinga ishyaka Ishema byaba birebire ariko mu minsi itarambiranye buri wese muri bo azafata umwanya uhagije wo kwibwira Abanyarwanda mu buryo burambuye. Nyuma iyo myirondoro izagaragara ku rubuga www.ishemaparty.org .

Icyo nabavugaho muri rusange ni uko bose ari abantu beza cyane, bakunda u Rwanda n’Abanyarwanda ku buryo buzanezeza rubanda.

Si abantu b’abatesi batazi akaga Abanyarwanda barimo ahubwo buri wese muri bo afite uko yasangiye n’Abanyarwanda inzira y’umusaraba bahetse kuva mu 1990 kugeza n’ubu.

Ni abantu bajijutse ndetse bamwe muri bo bafite amadipolome ahanitse cyane. Buri wese muri bo afite ubumenyi n’impano yihariye bizafasha mu kubaka Ishyaka Ishema n’Igihugu cyacu.

Ariko ikiruta byose ni uko ari abantu batajejeta amaraso ku biganza kandi bakaba abantu batokamwe n’ingeso yo gusahura umutungo w’igihugu.

Ni abantu batigeze bivuruguta muri politiki yasenye u Rwanda, ikica abanyagihugu benshi cyane, igomeretsa abatagira ingano. Iyo « Experience » yo ntayo bafite rwose !

Si ukubavuga ibigwi ariko uko nababonye, abamfashije gushinga Ishema Party ni abantu bakiri bato bihagije, BATINYUKA kandi b’ABIYEMEZI( déterminés), bazi neza ko icyo bashaka nta kindi kitari ukubohora Abanyarwanda ku ngoyi y’Agatsiko-Sajya, bakaba ndetse baniteguye kuba bamena amaraso yabo ariko u Rwanda rukazahuka.

Ng’uko uko njye nababonye, ahasigaye ni ahanyu : ijisho ry’undi ntiriguhitiramo umugeni.

Abayobozi b’ishyaka Ishema

Na none kugira ngo Abanyarwanda bashobore gusobanukirwa iby’ishyaka ryanyu twifuza ko mwatubwira muri make imigambi yanyu kuri izi ngingo zikurikira: Ubwiyunge bw’abanyarwanda, ubutabera, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’ububanyi n’amahanga.

(1)Ingengabitekerezo y’Agatsiko yiswe iy’ « Ubumwe n’ubwiyunge » ifite byinshi ihishe byo kwitonderwa birimo ibaruzamibare ry’ibinyoma, uburiganya no kurangaza Abanyarwanda !

Muri make ubumwe bw’Abanyarwanda si ikibazo na busa : icy’ingenzi ni ukureba ikibuza Abanyarwanda kuba umwe akaba aricyo gikurwaho !

Mr Ernest Nsenga
Ni Komiseri ushinzwe Ishyaka Ishema muri Australia

Shyiraho ubutegetsi bugendera ku mategeko yanditse, buha abenegihugu bose amahirwe angana kuko bareshya imbere y’amategeko ; buri wese ahabwe ibyo akwiye, urenganyijwe arenganurwe n’inkiko zitabogamye ; ukoze icyaha giteganywa n’itegeko ahabwe igihano cyateganyijwe n’itegeko ; abaturage barindirwe umutekano kimwe ; bihitiremo abayobozi babanogeye, bagire n’ububasha bwo kwikuriraho abategetsi b’indangare cyangwa abigize ibisumizi bikorera inda zabyo gusa. Icyo gihe Abanyarwanda bazahagurukira umurimo bakore cyane bazi ko bikorera, bazarya bahage, baryame basinzire, abarongorwa barongorwe, ababyaye baheke…. Ubundi bumwe n’ubwiyunge mushaka ni ubuhe ?

(2)Izindi ngingo mwifuza kumenya tuzazigarukaho mu itangazo rishyira ahagaragara gahunda y’ibyo twifuza gukora nitugera ku butegetsi , ni ukuvuga « programme politique » y’ Ishyaka Ishema. Iryo tangazo ryarateguwe, rizasohoka muri iyi minsi.

Amashyaka amwe akorera hanze aravuga ko afite umugambi wo kujya gukorera mu gihugu, ese mwe mufite gahunda yo gukorera hanze cyangwa mu gihugu?

Ntabwo se mwabonye ko Ishyaka Ishema ryo ryarangije gushyiraho ba Guverineri b’Intara 4 z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali ? Utekereza ko bishaka kuvuga iki ? Mu gihugu twagezeyo kera, muri perefegitura zose, muri Komini zose, muri segiteri zose no muri selire zose, abantu bacu barahari. Ariko mukeka ko twinjiye muri politiki tuje gukina ? Mwebwe mwibwira ko ari ibintu duhubukiye, bitabanje gutegurwa neza ? Tegereza gato uzasobanukirwa.

Mr Venant NKURUNZIZA
Ni Komiseri ushinzwe Ishyaka Ishema muri Afurika y’epfo.

Ahubwo mboneyeho gusaba Abanyarwanda bari mu Rwanda batarabimenya ko benda gucikanwa ! Nimugire bwangu mwisuganye. Mwishyire hamwe muri batandatu, batandatu, baziranye, bizeranye, batagambanirana, maze mukore Ikipe Ishema ! Ahasigaye mukurikire amakuru yo hirya no hino.

Gusa n’ubwo gutsinda ubwoba ari ngombwa murabe inyaryenge : mwimenye kandi mwige gutabarana, ubutegetsi bw’Agatsiko ntibukunda abaturage, nta n’icyiza bubateganyiriza. Bityo rero mu gihe mukisuganya mu ibanga nimurusheho kugaragaza ko muri abayoboke ba FPR-Inkotanyi kurusha abayishinze ! Izindi nama n’amabwiriza bizabageraho bidatinze.

Mu gusoza ni ubuhe butumwa waha Abanyarwanda n’abandi bifuza amahinduka mu Rwanda.

Ndagira ngo mbwire Abanyarwanda ko Ishyaka Ishema ritinjiye muri politiki rije kubatesha igihe ! Kuba umupadiri wa kiliziya gatolika byari bimpagije ! Ariko umutima wanga akarengane wakomeje kumbuza gusinzira mu gihe cyose Abanyarwanda bakigongerera ku ngoyi ikarishye ya kariya Gatsiko k’Abassajya bibwira ko u Rwanda ari umunani basigiwe na ba se.

Abo dufatanyije mu buyobozi bw’Ishyaka Ishema nabo bafite umurava, ubushake n’ubushobozi nk’ibyo niyumvamo. Ndagira ngo rero mbasabe, Banyarwanda namwe Banyarwandakazi mwese mwiyumvamo ko murambiwe akarengane, kwibuka ko Agatsiko gafite amafaranga yose gakeneye kugirango gakomeze kugaraguza agati abenegihugu ! Kandi muzi neza ko Agatsiko kayavoma mu baturage ! Niba koko mukeneye kwibohoza, nta gihe tugifite cyo guta, imyaka isaga 22 Abantu bicwa, bafungwa, batorongezwa, bateshwa umutwe…. irahagije.

Rubyiruko rwahinduwe abashomeri kandi mutabuze ubwenge n’amaboko yo gukora,

Banyeshuri mwimwe buruse n’inguzanyo na Leta y’Agatsiko gasumbanya abana kakibwira ko ibyiza by’igihugu bigomba guhariwa abana bako bonyine, aba rubanda rugufi bagacupizwa ;

Barimu musuzugurwa, mugakeneshwa kandi ari mwe shingiro ry’iterambere ry’igihugu,

Mwebwe mwese mwarenganyijwe n’Inkiko z’Agatsiko zimitse akarengane,

Bacuruzi mukorera mukagoka ariko agatsiko kakabambura ayo mwakagombye gutungisha imiryango yanyu,

Mwebwe abahunze u Rwanda mutarwanze, mukaba mukomeje gutura ishyanga nyamara mufite ubushake n’ubumenyi, ubutunzi n’ubushobozi byakunganira iterambere ry’igihugu cyacu ;

Nimuhaguruke dufatanye uru rugamba, ababishoboye mudutere inkunga ikenewe kugira ngo natwe tubone uko tubafasha gushyira mu bikorwa gahunda zo kubohoza igihugu cyanyu mu gihe kitarambiranye, nta maraso yongeye kumeneka.

Harakabaho u Rwanda rwigenga
Harakabaho Abanyarwanda bahumeka ituze n’amahoro
Harakabaho ISHEMA ry’Urwatubyaye.

 

Inkuru ya Ben Barugahare

.

12 COMMENTS

  1. congrats padili ikiganiro cyawe kimvanyemo ndashimira therwandan.com yagucishijeho,nange niyumvishemo inyuguti Ishema komeza utuvuganire,ureste ko bitazakorohera

    • Komera Padiri ntwari y’u Rwanda, uzatubere aka Aristide wa Haîti, utubere aka Oyulu wa CongoBrazza, Ishema ritahe mu Rwagasabo ryemye.

  2. Dusomye “inyandiko-mvugo” yawe; turakomeza tukumva kuri Radio Itahuka/Muhabura (bis) [… nimurusheho kugaragaza ko muri Abayoboke ba FPR-Inkotanyi kurusha abayishinze (ni UMUKINO MWIHANDUZACUMU)]; … TUZAKUBWIRA.

  3. Twari twarabuze umuntu nkawe
    komeza uvuge ukuri ukome akamo intwari zizakumva ndetse nibigwari bizatinyuka bihaguruke.
    Komeze urebere impumyi n ibipfamatwi byabitewe n Ingoma y inkoramaraso yigize ikirangirire mu kinyona no guhekura abo yagombye guhekera.
    Tukuri inyuma ntiwirirwe uhindukira ngo urebe .komeze imbere ugere ku iherezo ryo gutsinda ubundi amashyi n impundu bizima bitari ibya Rukarabankqba Kagame utaratinye no gushyira abo yita ko yrwaniriraga ku ngoyi akaba yaraciye igikuba amahanga kubera inkota ye itarara ubusa abo ishogaje kwivugana hakabamo n abo yibyariye ubwe uwo uwo babyaranye n atareba neza nawe ikazamwivugana.hamagara abari kure bve ibuzimu bajye ibuntu abasinziriye bakanguke bagamije gutera intambwe ya nyuma igana igana amahoro n umudendezo ,abanyarwanda bose .Urwanda rukundwe kandi rwizerwe n abarugenda n abaturanyi n abarwunva nabo barwifuze aho kurutinya baruvumira mi bitugu kubera imiborogo n amaraso y abarwo bikomeje kubageraho
    Turagushyikiye kandi ni ubishaka nk uko ubishaka uzatsimbura ziriya nkoramaraso zica nabazigaburiye zishonje.zitazi ko byose bigira iherezo .ko ibyiza byo gukira ari ukwibuka gukinga no gukingira abaguhekeye aho kubasanga aho baguhungiye ngo unywe amaraso n amaraso yabo .
    urakabaho Padiri
    GAGA SIBOMANA

  4. urashyuha mu kuvuga wagira uri ku muriro ,erega wamaze kugifata ku magambo hahaha reka nkwibarize iryo shaka ryanyu ni ryabantu batarenza metero gusa ,ko mwese mureshya bite, ni nkweto zanyu ni za gipadiri kabisa mugurira he? cyangwa mufite iduka rya ishema,nanjye aho bukyera ndashiraho ishyaka ryanjye ndebe ko nakwibonera umwanya ko ubuzima bwa hano butatworoheye ra

  5. wa mugabo we kuri umurundi ibyamashaka ya banyarwanda ubijyamo ute?nahimana rekeraho shahu uje gukemura ivyo kwa peter naho ntivyoroshe yari mwene wanyu agukemuye

  6. hahahaha, yewe yewe, mbega padiri we, ananiwe nijambo ry’Imana, none ngo aje muri politiki, hahaha ntibizoroha, karibu mu rwanda nawe uzabona ko wibeshye iryo shyaka ryawe ntabwo turikeneye, agashya wazana nakahe? mureke umuryango FPR ubayobore kandi izahora kungoma yazanye gahunda zisobanutse,gira inka muturange, mutuelle de sante, guca nyakatsi, imyubakire igezweho, uburezi kuri bose.. sinakubwira mwebwe muzanyiki? muracyatsa weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  7. Dr. Nkiko wa FDU yagusimbuye mu gutangiza Ikiganiro “Inkingi y’Amahoro” kuri Radio Itahuka buri wa mbere. Cyakora bikubitiyeho no kuba bwije n’Imvugo ivuza Ubuhuha, guhunyiza birizana.

  8. Nyakubahwa Padiri Tomas,

    Nkurikije amatwara yawe n’uburyo washishoje upanga Comité Nyobozi y’Ishyaka “ISHEMA RY’U RWANDA”, nasanze ushobora kuvamo umu leader abanyarwanda bo mu gihe tugezemo dukeneye.

    – Ntidushaka abasibanganya amoko y’abanyarwanda kandi ataribo bayashyizeho.
    – Ntidushaka abasibanganya amazina y’uturere tw’igihugu basanze kuko byaba ari ukujijisha
    no kwikanga baringa nk’abajura.
    – Ntidushaka abaduhindurira amateka kuko byo byaba ari agahomamunwa ku isi ya Nyagasani.

    Mperutse kuganira n’umwe mu bayobozi bakomeye b’i Kigali mubaza impamvu bakomera amashyi Perezida wabo n’igihe atukanye nk’abashumba kandi bidakwiriye Umukuru w’igihugu.

    Yansubije ko abenshi muri bo baba bamukwena ku buryo ngo n’igihe azavuga ko apfuye birangiye bazakoma mu mashyi (ibi byanyibukije igihe bamukomeraga amashyi avuze ko yiteguye gusubira mu ndaki!!!).

    Ibi bigaragaza ko mu gihugu cyacu ibintu byarangiye kera. Mu mahanga ho murabizi ko bategereje umu leader uzasimbura Kagame kuko bo barangije kumukuraho amaboko (gukuriraho inkunga igihugu kiyobowe n’agatsiko k’abasajya ni amarenga akomeye amahanga yeretse abanyarwanda ko bagomba kukigobotora vuba bataricwa n’inzara).

    Abaturage natwe tumaze kubona aho ibintu bigeze, ariko turikanga amashyaka menshi ashobora kuzatubera nk’amwe ya mbere y’intambara. Niyo mpamvu tugomba gushishoza mbere yo kuyitabira.
    Murabe menge rero mutegure Programme politique y’amashyaka yanyu mwitonze kubera ko abanyarwanda twacanganyikiwe n’abanyapolitiki bishakira inyungu zabo gusa.

    Icyakoze abenshi twaganiriye ku ishyaka “ISHEMA RY’U RWANDA” bambwiye ko rifite ireme ritangiye no kugaragara mbere y’uko risohora programme politique yaryo. Courage rero.

    Naho bitabaye ibyo, abenshi mu banyarwanda twiteguye ko ingoma y’agatsiko izahirikwa n’intambara yamaze gutegurwa kand iri hafi gushyirwa mu bikorwa. Gusa ntituzi umutwe wa politiki ubiri inyuma, kandi ingoma y’agatsiko nimara guhirima, abanyarwanda bazayoboka abayibakijije nk’uko bisanzwe bigenda.

    Birenge ni wowe ubwirwa.

  9. Wowe urirwa ubaza umutwe uri inyuma y,intambara igiye kubohoza u rwagasabo.
    Reka abahaze cg abataye umutwe bavuga amagambo gusa bari mu birometero ,kuyindi migabane byakure maze usobanukirwe n,abanyarwanda bamaze imyaka hafi 20 mu ishyamba(F.D.L.R).Mukomere kandi mwirinde ibihuha ahubwo mwitegure kubatera inkunga mushoboye naho F.P.R NTIZAKURWAHO N,ABANYAMAGAMBO. Mukomere.

Comments are closed.