S/Lt Rutembana wo muri 1930 aramara abagororwa.

Hamaze iminsi umwuka mubi cyane muri iyo gereza ariko ibiherutse kuba ni agahomamunwa.

Uwo s/Lt Rutembana afatanyije na Sergent Ryamukama Betty, badukiye umukecuru uhafungiwe barahondagura ku buryo byageze n’aho Sergent Betty afata inyundo akajya akubita ku birenge by’uwo mukecuru.

Ngo akaba yaraziraga ngo imbata y’abo bategetsi ngo yabuze! Ngo bakavuga ko uwo mukecuru yaba yarayifashe akayiteka.

Igitangaje n’ukuntu uwo mukecuru yafata imbata ikuze akayica akayiteka muri urwo rucucikane rwa 1930 ntihagire umubona.

Nyuma y’ayo marorerwa S/Lt Rutembana yaciye iteka ko ibyo bintu nibimenyekana hanze azabamara.

Ngubwo ubugororwa muri kiriya gihugu.

Umusomyi wa The Rwandan