S/Lt Seyoboka yasabwe kutigamba mu rukiko ko yashe CND!

S/Lt Henri Jean Claude Seyoboka

Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwakomeje kuburanisha mu mizi urubanza Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya Jenoside. Uregwa yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose ku byaha ubushinjacyaha bumurega

Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yagaragaye mu cyumba cy’iburanisha ari mu mpuzankano y’icyatsi iranga imfungwa za gisirikare n’amataratara mu maso. Yari n’umushandiko w’amadosiye yifashisha aburana yunganiwe mu mategeko na Me Theophile Kazineza.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo yireguraga ku byaha ubushinjacyaha bumurega bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ni ibyaha ubushinjacyaha bumurega ko yabikoze akiri umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ku butegetsi bwa Prezida Juvenal Habyarimana.

Umucamanza yibukije uregwa ko mu myiregurire ye atarashe ku ngingo kuri buri cyaha kandi ko byari bigoye kumenya buri kimwe n’uburyo yakireguyeho agihakana.

Lieutenant Seyoboka yasobanuriye umucamanza ko nta ruhare urwo ari rwo rwose yagize ku byaha aburana. Yavuze ko icyaha cya jenoside ari ndengakamere cyakozwe n’abanyarwanda bagikorera abandi banyarwanda ahakana ko yagikoze kuko ngo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare. Yavuze ko nta muntu uwo ari we wese wamuhaye gahunda yo kugira uwo yica kandi ko na bagenzi be b’abasirikare babanaga muri Kaminuza ntawagaragaye muri Jenoside.

Ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora jenoside yasobanuye ko amatariki aregwaho ko yayoboraga ibitero byahitanye abatutsi mu Kiyovu yari ayoboye urugamba agenzura imbunda zarasanaga n’ingabo zahoze ari iza RPA. No ku cyaha cyo kurimbura imbaga yasobanuye ko iyo aza kuba afite umugambi wo kurimbura ataribuhungishe Mukase wari mu bwoko bwahigwaga.

Ibi kimwe n’ibindi bisobanuro yatanze kuri uyu wa Gatatu ubushinjacyaha burabifata nko gushaka kujijisha urukiko.

Capitaine Kagiraneza Kayihura ku ruhande rw’ubushinjacyaha yafashe imyiregurire y’uregwa nk’igamije kwishongora. Yavuze ko atakagombye kuba avuga ko yagenzuraga imbunda zarasaga kuri CND kuko ngo si ubutwari.

Yafashe ifoto igaragaza ko Lt Seyoboka yari mu myigaragambyo muri Canada ayereka urukiko ; avuga ko uregwa afite ubugome bukabije bwatumye akora jenoside.

Sous Lieutenant Jean Claude Seyoboka avuga ko hari mugenzi we witwa Lt Claude bityo ko bishoboka ko mu kumurega bamwitiranyije. Ku bushinjacyaha ibi bigamije kuyobya uburari kuko abatangabuhamya bashinje uwo bazi.

Ku kimenyetso uregwa yashyikirije urukiko kigaragaza ko bimwe mu bikorwa aregwa yigaga muri Kaminuza umushinjacyaha arasanga nta shingiro cyagira kuko nta n’amatariki akigaragaraho. Yasobanuye ko kuba yarigaga muri Kaminuza bitamuzitiraga gusohoka akajya gukora jenoside.

Yamushinje gukora icyo yise amarorerwa mu bitero byahitanye abatutsi Saint Paul, Sainte Famille n’ahandi mu Kiyovu.

Umushinjacyaha aravuga ko Lt Seyoboka yari akuriye kandi atoza umutwe w’interahamwe zishe abatutsi mu Kiyovu. Yagize ati “Iyo aza kuba umuntu muzima azirikana ko ayo marorerwa yahekuye u Rwanda yagombye kuba asaba imbabazi aho kujijisha”. Yamwikomye ko iyo yiregura acishamo agaseka mu rukiko kdi yiregura ku byaha bya jenoside.

Lt Col Deo Rusizana ukuriye iburanisha yibukije umushinjacyaha ko abanyarwanda batagomba guheranwa n’agahinda n’ubwo jenoside yabagizeho ingaruka zikomeye. Ati “ Abanyarwanda ntibazabaho ubuziraherezo bafunze amasura. Jenoside yakozwe n’abanyarwanda ikorerwa abanyarwanda ntawakwirengagiza ingaruka zayo ariko abanyarwanda ntabwo baheranwa n’agahinda.”

Sous Lieutenant Seyoboka aravuga ko mu mpera z’ukwa gatatu 94 yari mu biruhuko, yari Kanombe atigeze agera I Kigali. Avuga ko yahageze kuri 13/04. Kigali Havugwa ni muri Centre y’umujyi na Kiyovu aregwamo ibikorwa irimo.Ni ibisobanuro umucamanza yibukije umushinjacyaha ko ariko uregwa abivuga. Gusa ubushinjacyaha bwo bukavuga ko atari uko abyireguraho.

Umucamanza mu Ijwi ryuje uburakari yabwiye umushinjacyaha ati “ Wibuke ko ari njyewe uzafata icyemezo. None ko ari njye uzafata icyemezo uramvuguruza uzaza no kumvuguruza mu cyemezo nzafata. Ha ubwisanzure ubucamanza.

Ku batangabuhamya b’impande zombi, ubushinjacyaha bwavuze ko bufite abatangabuhamya icyenda bashinja uregwa.

Uregwa na we yavuze ko afite abatangabuhamya 16 biganjemo abari abasirikare n’abakiri mu kazi yifuza ko bamushinjura. Hari uwo yavuze ko bakoranaga ku gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana bamufata nk’icyitso cy’inkotanyi none ngo yatunguwe no kumva afunzwe ku butegetsi buriho mu Rwanda.

Urukiko rwamubajije niba yaba azi icyo afungiye maze mu mvugo yatomoye ati “ None se ibibera mu Rwanda ko bimeze nk’amayobera matagatifu, ubwo nuko”. Hari n’abandi batangabuhamya yatsimbarayeho ariko urukiko rukamubwira ko rusanga ntacyo baba baje gufasha ubutabera. Uregwa ati “ Ntawe uburana n’umuhamba nta kundi”

Umucamanza na we ati “ Mu bazaguhamba sindimo, icy’ibanze ni ukureba icyakugirira akamaro.” Sous Lieutenant Henri J-Claude Seyoboka w’imyaka 51 avuka I Kigali mu karere ka Nyarugenge I Rugenge hazwi nko mu kiyovu.Yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ku butegetsi bw’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana.

Yabarizwaga mu itsinda ry’abasirikare barashisha intwaro ziremereye. Yageze mu Rwanda mu mpera za z’umwaka wa 2016 avuye mu gihugu Canada aho yakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi. Ni uwa kabiri woherejwe mu Rwanda na Canada kuhaburanira ibyaha bya jenoside nyuma ya bwana Leon Mugesera na we wahageze mu mwaka wa 2012.

Ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ubushinjacyaha bumurega byose arabihakana.

Iburanisha rizasubukura ku itariki 19/03 uyu mwaka wa 2018.