Statement y’ UKURI na contexte ya hashtag “AMOKO ON S ‘EN FOUT” yavuzwemo.

Jean Ngendahimana

Yanditswe na Jean Ngendahimana

Muraho, reka mbashimire mwese ku bitekerezo mwatanze ku ijambo navuze ‘Amoko je m’en fous’ cyangwa se ON S’EN FOUT ryavuzwe mu gikorwa #Kwibuka 26  #RIBARA#UWARIRAYE.

Nje kugira icyo mbivugaho kuberako benshi bashobora kuri twitinga cyangwa se kurikoresha muri desinformation na context itariyo ryavuzwemo. Mvuga ririya jambo, ni uko nari mbabajwe n’uko hari abanyarwanda bategereza ko politike ivuga ngo ‘kunda uyu’ cyangwa ‘anga uyu’ bagahita babikora birengagije ubumuntu, umutimanama n’inyurabwenge zabo (logic).

Ni uko kuva na kera na kare politike yateranyaga amoko adafite icyo apfa gifatika akicana, akangana ndetse agahigana kugeza magingo aya. Mu yandi magambo, sinzigera ku giti cyanjye ntegereza ko politike imbwira ngo girira uriya compassion, uriya ntayikwiriye maze ngo mbyemere. Je m’en fous na categorization politique y’ubwoko bukwiye kugirirwa compassion, Twese turi abantu. Tubabara kimwe, nta kababaro keza kabaho.

Je m’en fous y’ubwoko bwanjye, nta muntu ukwiye kubwitwaza anyereka ko kubera ko bufite privilège yo kwemerwa na politike iri ku butegetsi kubukoresha mu kwiyambura ubumuntu bwo kumva akababaro k’abandi. Je m’en fous y’icyo politike yita umukunzi cyangwa Umwanzi wayo. Mbega mu yandi magambo je m’en fous ya diviser pour reigner Ikoreshwa mu moko y’abanyarwanda kuva kera kugeza ubu.

Ndi intumwa ya Kizito Mihigo, ndi Intumwa ya Gerard Niyomugabo, tudakuyeho ko genocide yakorewe abatutsi 1994 ikwiye kwibukwa mu mwihariko wayo wose (dore ko nta ni nyungu naba mfite mu kuyihakana kuko n’umuryango wanjye wari mu Rwandaa wayishiriyemo) politike ntishobora kungira Injiji ngo inyambure ubumuntu bwo kumva akababaro k’ubundi bwoko bw’abahutu n’abatwa bayiguyemo cyangwa se bazize andi mahano atariswe Genocide kubera ko politike itayemera. Ngiyo Contexte navuzemo, amoko je m’en fous.

Nzifatanya n’ubabaye wese mu gihe adahakana akababaro k’undi. Icyo twifuza ko tugirirwa, tujye natwe tukigirira abandi. Logique Cartésienne niyo mitekerereze nkoresha, iyo nsanze nayobye ndagaruka, ariko iyo ndi mu kuri nanagupfira. Amateka abanyarwanda batumvikanaho, politike ntikayakoreshe ngo ikomeze ituvangure tubyemere. AMOKO JE M’EN FOUS.

Ni uko numva ibintu, kandi ni uko nisanze. Uwo mbangamiye muri iyi statement ambabarire, ntawe nari ngamije gukomeretsa. Mukomere.

Mushobora kumva ikiganiro cyose cy’umuhango wo kwibuka #IJORORIBARAUWARIRAYE hano