Stromae ntabwo yakoze ibyo Leta ya FPR yari imwitezeho!

Mu ruzinduko Paul Van Haver uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya Stromae yagiriye mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru hagaragaye byinshi bitari byitezwe n’abayobozi b’u Rwanda bashakaga gukoresha uyu muhanzi muri propaganda yabo ya politiki ndetse no gushaka kumubyaza inyungu bashyize ubututsi imbere ndetse na Genocide.

Mbere y’uko Stromae agera mu Rwanda ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Kigali byari bayatangiye gutanga amakuru ye cyane ariko uburyo byayatangaga wasangaga uruhande rujyanye n’imyidagaduro ruza inyuma ahubwo hagashyirwa imbere ubwoko bwa se ko yari umututsi n’andi marangamutima ajyanye na politiki ya Leta ya FPR iri ku butegetsi i Kigali.

Mu gushaka kwinjiza Stromae muri politiki ku ngufu byageze n’aho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, abanyamakuru bashaka kumujyana mu bibazo bimusaba kuvuga neza Perezida Kagame n’ubwo ntaho byari bihuriye n’urugendo rwe. Ku buryo abasomye inyandiko zanditswe ku kiganiro cya Stromae n’abanyamakuru bibajije niba ari Perezida Kagame uzacuranga cyangwa ari Stromae!

Uku gushaka gushyira imbere politiki n’izina rya Perezida Kagame hitwajwe igitaramo cya Stromae mu Rwanda ntabwo byahagarariye mu kiganiro n’abanyamakuru gusa ahubwo no mu gitaramo cyabereye kuri Stade ya ULK ku Gisozi abanyamakuru bataye amakuru kuri iki gitaramo bivugiye cyane kuri Madame Jeannette Kagame wari witabiriye icyo gitaramo nk’aho ari we iyo mbaga y’abantu yari ihari yari yaje kureba. Kuri Twitter naho byari byacitse aho abayobozi bagaragazaga ko bishimiye uyu muhanzi.

N’ubwo abikundira umuziki bo bari banyuzwe abari bategereje inyungu zindi bo agahinda kari kose, hari abumvaga agomba kwifotoranya n’abayobozi ba IBUKA akanasura inzibutso za Genocide ndetse akavuga uburyo abo akeka ko bishe se bagomba gukurikiranwa cyane cyane mu mahanga. Hari n’abumvaga agomba kuvuga uburyo Perezida Kagame yateje u Rwanda imbere ndetse agomba gutegeka ubuziraherezo! Ariko uko byagaragaye ntabwo Stromae yanaramukanyije cyangwa ngo yifotoranye na Madame Jeannette Kagame wari witabiriye igitaramo cye ahubwo Jeannette Kagame nawe yashatse guhindura igitaramo cya Stromae urubuga rwo kwifotorezaho ngo ahangane na Stromae mu bustar!

Umuhanzi Stromae n’ubwo mu myaka yashize yari yaratangaje ko atigeze ababazwa n’urupfu rwa se (hera ku munota wa 12) kuko ise atigeze amwemera ariko mu gitaramo cyo ku Gisozi yavuze ko amushimiye!  Ntawamenya niba yari abikuye ku mutima cyangwa byari uburyo bwo gushimisha abafana. Ibi byishimo Stromae yagaragaje bishobora kuba binaturuka ku kuba yarasanze umuryango munini mu Rwanda umwishimiye bikibagiza uko yibukaga u Rwanda kera akiri umwana ubwo yaharwariraga malariya agataha ikitaraganya.

Abakurikiranye uru rugendo rwa Stromae mu Rwanda bahamya ko uyu muhanzi n’ubwo umuntu atamenya icyerekezo cye cya politiki ku bibazo by’u Rwanda yagiriwe inama yo kwirinda kubogamira ku butegetsi buriho mu Rwanda ngo abigaragaze cyane kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe muri izo mpamvu ni izi:

-Umuco w’abanyafrika Stromae yamenye cyane ni uw’abakongomani kuko ngo mu  minsi mikuru myinshi y’abanyafurika yabaga yitabiriye kuva akiri umwana yabaga ari iy’abanyekongo. Abafana b’umuziki wa Stromae benshi baba mu bubiligi bafite inkomoko muri Congo, ikindi indirimbo ze nyinshi zikunzwe cyane mu bihugu bivuga igifaransa, rero gushyigikira Perezida Kagame ku mugaragaro bisa nko kwikuraho abo bafana kandi Perezida Kagame ntacyo yamukorera cyasimbura abo bakunzi be. Cyane cyane ko n’Umuryango wa Stromae utuye mu bubiligi ahiganje abatajya imbizi na Perezida Kagame benshi biganjemo abakongomani bikaba byabangamira umutekano wawo.

-Nk’umwana wavukiye mu Bubiligi akarerwa na nyina gusa ndetse bigasa nk’aho se atigeze amwemera, gufata uruhande mu bibazo by’u Rwanda bishobora kutamushishikaza cyane cyane kuko n’ubwo Leta y’u Rwanda ivuga ko yageze ku bwiyunge nyabwo uyu muhanzi we aracyarizwa n’uko abona inzira ikiri ndende abantu batarashobora kubana neza mu bwumvikane.

Ibyo Stromae yakunze kuvuga mu biganiro ni uko yiyumva nk’umunyaburayi kurusha umunyafrika kuri we ngo n’ubwo hari abamusabye ngo gukora indirimbo kuri Genocide ngo abona atazayikora kuko ibyabaye atigeze abibamo ngo abimenye, ngo rero ntabwo yakwitwaza urupfu rwa se wapfuye muri Genocide atigeze anabana nawe ngo amumenye neza ngo urwo rupfu arushyire imbere nk’iturufu.

Mu gusoza iyi nyandiko umuntu yakwemeza adashidikanya ko abayobozi b’u Rwanda batashimishijwe n’imyitwarire ya Stromae mu Rwanda dore ko ibyo bari bamutegerejeho batabibonye ahubwo byabaye ngombwa ko ako uyu muhanzi avuze kose bahita bashaka kukajyana mu nzira bifuza bakoresheje itangazamakuru dore ko n’iryo tangazamakuru rishyigikiye Leta uretse kuvuga uko igitaramo cyagenze ibijyanye na Stromae bisa nk’ibyagabanyije umurego.

Marc Matabaro

Email: [email protected]