Sud-Kivu: Ingabo z’u Rwanda zari zigotowe mu Gatanga zabashije kuhikura

Umwe mu banyamurenge wishwe 'ingabo z'u Rwanda asanzwe mu nka ze

Yanditswe na Kanuma Christophe

Ubushize twabagejejeho amakuru y’uko ingabo z’uRwanda zigotewe ahitwa mu Gatanga mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tumaze kubagezaho iby’iyo mirwano yo ku Ndondo, nyuma y’iminsi igitangazamakuru mpuzamahanga cya BBC Gahuza cyahise nacyo gitangaza ayo makuru yemejwe na Bwana Enock Ruberangabo. Enock yemeje ko ibyo twabagejejeho koko ari ukuri.

Twakomeje gukurikirana ayo makuru tubasha kumenya ko izo ngabo zabashije kwikura mu Gatanga ubu zikaba zarahungiye mu misozi miremire y’ahitwa mu Rurambo. Rurambo aho babarizwa kuri ubu ni hafi ya Kaziba hejuru y’Umujyi wa Bukavu.

Amakuru yatugezeho yemeza ko tariki 25/08/2019 inyeshyamba zikekwa kuba ari iza abanyarwanda barwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda zasatiriye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda mu Gatanga aho izo ngabo zari zikambitse. Ingabo za Gumino na Twirwaneho n’ubwo ari nkeya bwose nazo zisatira izo ngabo z’uRwanda ziturutse ku rundi ruhande. Umu General w’umuhutu witwa Rugayi Sengabo usanzwe uyoboye ingabo za Congo i Uvira (Commandant Secteur Uvira) yari yohereje ingabo nyinshi gusatira iz’u Rwanda mu Gatanga.

Ingabo z’u Rwanda zibonye zisumbirijwe impande zose, tariki 26/08/2018 murucyerera amahema yose izo ngabo zararagamo yari yabambuwe. Kuburyo bicyekwa ko ijoro rishyira 27/08 izo ngabo zari zimaze guhunga ziva mu Gatanga zifata iyi shyamba nyuma biza kumenyekana ko zimukiye mu Rurambo hejuru ya Kaziba mu misozi miremire ya Bukavu.
N’ubwo bahungiye Rurambo basize ku Ndondo yose nta muturage w’umunyamulenge ukiharangwa nyuma y’imirwano ikaze twabatangarije yabaye ubushize.

Mu nkuru yacu ishize twabatangarije kandi ko abanyamulenge batakaje ingabo 7; benshi mu basomye iyo nkuru bibajije ku ruhande rw’uRwanda niba ntabatakaje ubuzima. Twabashije gutangarizwa ko ku ruhande rw’u Rwanda abasirikare 10 bahasize ubuzima ako kanya mu mirwano hanyuma 20 barakomereka bikomeye ku buryo 4 mu nkomere batakaje ubuzima nyuma; bityo ingabo 14 z’u Rwanda zarapfuye biturutse ku mirwano. Twibajije uko imiryango y’abo bana b’u Rwanda batakarije ubuzima mu misozi miremire ya Kivu y’Epfo n’abo bo mu miryango y’abo bakomerekeye ku rugamba uko babyakiriye ntiturabasha kubimenya.

Amakuru yandi yatugezeho aremeza ko Inkotanyi zitahinduye umuvuno zikiri za zindi zatumizaga abaturage mu nama. Ku mirwano twabatangarije ubushize twabamenyesheje ko umu Colonel uyoboye ingabo z’u Rwanda wibwiye abanyamulenge ko yitwa Colonel William Masabo (amazina ducyeka ko ari amahimbano) yari yatumyeho abakuru b’abanyamulenge ko baza gufata inka ingabo ze zari zanyaze. Izo nka zari 100 ariko amakuru atubwira ko izikabakaba 30 zabashije kwiruka zisubira iwabo. Abo banyamulenge bahagarariye abandi bitegura kujya kwitaba uwiyita Colonel William Masabo babonye amakuru yemeza ko atari imishikirano no guhabwa inka zabo bikenewe ahubwo ko hateguwe kubarasa bose nk’uko byagendaga kera mu Rwanda no mu ntambara zo muri Congo zabanje bahamagaraga abahutu mu nama cyangwa kuza gufata ibiryo ku gasanteri, bahagera, bakabarasa bose.

Abanyamulenge bahise banga kwitaba uwita Colonel William Masabo izo nka barazimurekera n’ingabo ze barazibaga barazirya.

Inkuru nziza ituruka i Mulenge kandi iremeza ko Abanyamulenge n’Abafuliro, tariki 04 z’uku kwezi basinyanye amasezerano y’amahoro ahitwa Cyanzovu. Muri ayo masezerano ayo moko 2 yemeranijwe kutazongera kubangamirana no kwicana mu Bijombo.

Ku rundi ruhande umutwe w’abarundi wa RED TABARA uyobowe na Alexis Sinduhije mu izina rya Capt. Augustin Ngenzi yahakanye ko nta ruhare na ruto umutwe wa RED TABARA wagize muri iyo mirwano yabaye ku Ndondo. Yatangaje ko Red Tabara ibanye neza n’abaturage bo ku Ndondo.

Abana barimo gupfa n’abazapfa mu mirwano izakurikira mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo bazaba bazize iki muby’ukuri? Ese abasirikare b’u Rwanda nta babyeyi bagira bakurikirana bakabaza icyo abana babo bazize?

Ese mu Rwanda inteko nshingamategeko imaze iki idashobora kubaza ubuyobozi bw’ingabo ibivugwa muri Kivu y’Amajyepfo n’intego zabyo?