SUGÎ RISUUMBYÊ INTÂRE Y’ÎNTUÛMBI.

Ndavûgana igihuunga
Sindâashîra impuûmu
Arîko nje kubâbwiira
Buûgi bukenyâ intâre
Bukaangâranyije isî.
Ikinyomâ kirakûze
Nyâmarâ ntîkiraambyê
Kukô kitaâvuutse
Ahô twaâkomootse!

Yarâtiinze araaje!

Umwaâri udâsaanzwê
Wavûukiye i Rwaanda
Wavûutse rûreese
Wasîizwe akîvuuka
Agakura ntâa mwêerâ
Akariindwa ubutiindi
Agakurana urukûundo;

Yarâtiinze araaje!

Iyo mfûra y’âbabyêeyi
Yatôojwe umuraava
Arasoma arashîshooza
Ubumenyi buragwiira
Arakôra, aracûruuza
Umutûungo uragwiira
Ubwo arakûra arakwîiza.

Yarâtiinze araaje!

Umutôni w’âbabyêeyi
Mu kaâga k’î Rwaanda
Ndavûga jensiîde
Yakôrewe abatuutsi
Igatseemba n’âbahutû
Yatôotejwe nkaâ twe
Arahuunga aracîika
Amagarâ yê arariindwa.

Yarâtiinze araaje!

Ahô agarûkiye i Rwaanda
Igihuunga gîhwaamye
Umutîma ntîwatûuje:
Mu miînsi îdatîinzê
Umubyêeyi umûbyaara
Ubwo ndavûga Rwiigara
Aba agwiiriye ubuûgi
Bw’îicûmu ry’ âbasazi
Aba biimyê i Rwaanda!
Igikûba kiracîika
Dupfuka iminwa twêese
Ducura imiboroogo
Ntîtwuunama nyaa byô;
Ibinyomâ n’îbihuuha
Biherêkeza umuhîsi
Bikwiizwa amahaânga!
Igicuûmbi cy’iwâabo
Kiriimbuzwa ifûuni
Hateerwa n’îtaâbi
Ubu nî impîtakêera.

Yarâtiinze araaje!

Umurerwâ wa Rurema
Ntîyiîgeze icyaasha
Mu byaa politiîki,
Ni isugî ry’imbûumbe
Ritaâmbuwe ubwîizâ.
UMUKOOBWARWAANDA
Ni wê kurî guserûye!

Yarâtiinze araaje!

Nyaampiînga w’ûkurî
Araraanganya amâaso
Mu Rwaanda arareeba
Ahasaanga agahiinda
Kavaanzê n’âkaâga
Mu bâana b’û Rwaanda
Bateerwâ n’întuûbya
Zimirâ ubûdahâagâ
Zigahorana icyeena,
Zigacura imigaâmbi
Yô kwooreka u Rwaanda
Mu bwîiko budashirâ,
Icyîivugo cyâazo:
“Mbataânye mbategêke”
Diyaâna aracyâanze
Agicumise inkôota
Y’ûkurî kudatiinyâ
Ati “Nkuramîre Rwaânda”!

Yarâtiinze araaje!

Kô naboonyê akâana
Maguru mareemare
Natumyê ku b’îwaâcu
Ngo kaanzanîre inkurû
Itarî imbârirano
Ubu karavûgana ingoga
Ngo” Intoôre izîsuumba
Irasusumira isâamba!”
Nti “Yireke isaambê kô!”
Yazâambije u Rwaanda
Îtarâabôna ubuûgi
Butyaayê gusuumbya:
UKURÎ KUTABEBÊERA
Kukanyura mu zîiko
Ibinyomâ bigufashê hô
Ubwo bikayôoyooka
Kugasigara kwêemye.

Yarâtiinze araaje!

Bavaândimwê MWÊESE
Dutuurânye i Rwaanda
Kô TWÊESE duseengâ
Dûsaba Iyadûhaanze
Ngo Ireengêre abaâcu
N’îbyaâcu dutuunzê,
Tuzâatakê TWÊESE
Tûreenganya Imâana
Kô Itaâdutabaaye!!!!!

Yarâtiinze araaje!

Nimuuzê tujyaanê
Dufatâtane urunâanâ
Duteerâne inkûunga
Dusaangîre isâano
Ubusaambo butsiindwê
Na kare nî kô byaâmye.

Yarâtiinze araaje!

Umugeni udûkwiiye
Ukô tuunganâ twêese
Gahuuzamiryaango
Karaandûye urwâango
Yiitaanze wêese;
Nitumusâanganire
Tumwaâmbike yeerê
Tumukwê rûno Rwaanda
Ararugira urwê naâ twe
Dutuuzê, Dutuungê!!

Yarâtiinze araaje!

Abuûmva baruumve
Abakêenga bakeengê
Jye ndahuruza intwâari
Ziryaamîye ijaanja:
“Batwâ b’âbanyâbweenge
Batûutsi b’îmitutû
Bahûtu b’âbakôgoto
Mufatê Nyirabuhuri
Tubaandîrwe u Rwaanda!
Duhaanê igihâango
Ku muzi wa Gâkoondo
Dupfuundîke ipfûundo
Ku muzi w’ûurwâango
Turaandûrane ingoga
Rutoorêka u Rwaanda
Umubyêeyi utûbyaara.

Nyagasaza Siliveri
i Rubungo

4 COMMENTS

  1. Ntugire ubwoba harina babyeye hanse baciye inyuma umukuru wigihugu ariko baracyari first lady naho kugukangisha amaphoto bakoze wambaye ubusa tuvamunda za mama twambaye ubusa tuzasubira ubusima buheze twambayu ubusa
    naho wabwambara numubili wawe ntabana numugabo ukojeje isoni

    Humura uwiteka atwoherereje umurinzi uruhurura abanyarwanda impfu,ibiboko utuzi kugongwa nimodoka byahato,agasuzuguro kwamburwa ibyacu.agahebuzo nukuroga Umwami wacu Kigeli

    Mironko umuturage wa wanyanza

  2. Ndagirango mukomeze murebe kwambika umari wacu ubusa kugira ngo adahararira abanyarwanda basenyerwa abana boswa naza esence abokobwa bahunzi igihugu kujya kwicuruza abagore bakubitwa bahahira abana babo,abagore buzuye munteko ntacyo bavuga arumurongo yusuyaho nkayamagorofa

  3. Nyakubahwa Diane ni agati kateretswe n’Imana kandi ntikazahungabana. Njye muhaye ijwi ryanjye rwose kandi ndamwifuriza kugera heza. Ese nawe reba u Rwanda imipaka yarafunzwe, visa ntizigitangwa nko kujya south africa kubera kagame wiyise hitler w’Africa, ese arumva azamara ku isi igihe kingana iki?

Comments are closed.