Sultani Makenga aravuga ko ari umwere

Colonel Sultani Makenga

Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, aravuga ko: Sultani Makenga, umukuru wa gisirikare w’inyeshyamba za M23 zirwanira mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’amajyaruguru aho zihanganye n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), yabwiye AFP ku murongo wa telefone yisekera ko nta kibazo afite, ko ari umwere, ko ibyaha ashinjwa n’umuryango w’abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika byamufatiye ibihano nta shingiro bifite. Sultani Makenga ngo asanga impuguke z’umuryango w’abibumbye zidafite amakuru nyayo.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirega Sultani Makenga, ibyaha bikomeye, cyane cyane byibasira abasivire, zatangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2012, ko zamushyize ku rutonde rw’abantu cyangwa amashyirahamwe agomba gufatirwa ibihano kubera uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, ngo hazanafatirwa imitungo ye. Icyo cyemezo ni nacyo umuryango w’abibumbye wafatiye Sultani Makenga kongeraho ikindi cyo kumubuza gukora ingendo.

Ku ruhande rwa Leta ya Congo, umuvugizi wayo Bwana Lambert Mende yatangaje kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ugushyingo 2012 ko ibyemezo byafatiwe Sultani Makenga bidahagije. Kuri Lambert Mende ngo byari byiza ko ibyo bihano bifatwa bahereye ku isoko. Ngo hari amazina akomeye, afite icyo avuze, kandi ateye ikibazo ku baturage ba Kivu kurusha irya Makenga. Ngo nk’urugero irya Ministre w’ingabo w’u Rwanda, James Kabarebe.

Hagati aho andi makuru ava muri Congo aravuga ko colonel Albert Kahasha, wari mu mutwe wa M23 yitandukanije n’uwo mutwe yishyikiriza Leta ya Congo ari kumwe n’abarwanyi bagera kuri 30 bafite intwaro.

Marc Matabaro

2 COMMENTS

  1. Aba bishyikirije M23 babitondere kuko bashobora kuba ari abaje gucira inzira bagenzi babo.
    Erega shenge amayeri aragwira kandi bifite mwabonye ibyo ageraho!!

Comments are closed.