Supt. Vincent Habintwari ukekwaho uruhare mu rupfu rw’uwitwa Jean Claude Safari yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari kumwe n’abandi babiri bavugwaho kuba barafatanyije mu gukubita nyakwigendera Safari Jean Claude bikamuviramo urupfu.
Supt. Vincent Habintwari asanzwe ari umupolisi mukuru ushinzwe guperereza (Intelligence Officer).
Ubusabe bwa Me Zitoni Pierre Claver bwatewe utwatsi n’urukiko nyuma yo kwiherera iminota 40. Maze urukiko rutegeka ko iburanisha rikorwa mu ruhame kuko nta mpamvu zifatika abaregwa bafite zatuma urubanza rubera mu mwiherero.
Abunganira abaregwa kandi banasabye urukiko ko abanyamakuru batafata amafoto y’abaregwa ndetse n’ababunganira ariko nabyo byangwa n’umucamanza.
Impamvu zikomeye zituma abaregwa bafungwa by’agateganyo
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Nyakwigendera Safari Claude yahagaritswe n’abanyerondohagati ya saa sita z’ijoro na saa saba bakamusangana retroviseur maze bituma bakeka ko ari umujura batangira kumukubita, nyuma yaje kujyanwa kwa Afande Vincent Habintwari maze afatanya n’abanyerondo gukubita nyakwigendera.
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko mu gitondo aribwo Supt. Habintwari yashyize mu modoka ye nyakwidendera Safari amujyana kuri station ya Polisi ya Nyamirambo.
“[Supt. Vincent Habintwari] yasabye ko bamuzanira icyo gisambo bakakimushyikiriza, bamuhagejeje nka saa cyenda maze bakomeza kumukubita, maze saa kumi n’imwe amushyira mu modoka y’akazi bamugeza kuri station ya Nyamirambo, nyuma yaje kujyanwa muri Transit center taliki 21/03/2013…”
Umushinjacyaha yifashije n’ubuhamya bw’abumvise nyakwigendera ataka ubwo yarimo gukubitwa kandi amajwi yumvikaniraga murugo rwa Supt. Vincent Habintwari.
Abaregwa aribo Bimenyimana Christophe, Hakizamungu Euphro na Supt. Habintwari bahakana icyaha baregwa aricyo cyo gukubita no gukomeretsa bitera urupfu.
Me Udahemuka Tharcisse yibajije uburyo abaganga bemeza ko uwapfuye yishwe no gukubitwa kandi yarakubiswe taliki 15 Gashyantare 2013 akaza kuvanwa aho yakubitiwe ari intere, akajyanwa muri polisi(kandi ikamwakira) na nyuma akaza kujyanwa mu kigo cy’inzererezi i Gikondo (transit center), akitaba Imana hashize amezi abiri.
Abunganira abaregwa barasaba ko abakiriya babo bafungurwa mu gihe ubushinjacyaha busaba ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza kuko barekuwe bashobora kubangamira iperereza cyangwa bagashyira igitutu ku batangabuhamya babashinja.
Urukiko rurafata umwanzuro kuri uyu wa kabiri taliki 21 Gicurasi 2013 aho umucamanza yemeza niba abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Claude Safari niba bafungurwa cyangwa se bagafungwa byibuze iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza.
Muvunyi Fred
Izuba Rirashe