Susan Rice ntakiri ku rutonde rw’abashobora gusimbura Hillary Clinton

Susan Rice, uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye, yafashe icyemezo cyo kuva ku rutonde rw’abashobora gutoranywamo umunyamabanga wa Leta y’Amerika, wari ufitwe na Hillary Clinton, uyu mwanya tukaba twawugereranya na Ministère y’ububanyi n’amahanga bivuze ko ufite agaciro kanini muri politiki y’ububanyi n’amahanga y’Amerika. Ibyo yabimenyesheje Perezida Obama mu ibaruwa yamwandikiye ndetse akavugana na televiziyo NBC News

Susan Rice abantu benshi bamuzi bavuga ko ari umuntu uvugisha inani na rimwe, ufite ubumenyi kandi w’inararibonye muri politiki mpuzamahanga ndetse akaba n’umuntu wa hafi wa Perezida Obama. Hari amakuru avuga ko ubu ashobora guhabwa umwanya w’umujyanama wa Perezida Obama mu by’umutekano (National Security Advisor)

Mu minsi ishize yari yarahagurukiwe n’abari mu ishyaka ry’abarepublicans barangajwe imbere na Senateri John McCain wigeze guhatanira umwanya wo kuba umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ahanini Susan Rice bamushinja kuba yarahaye abanyamerika amakuru atari yo ku byabereye i Benghazi ubwo uwari uhagarariye Amerika muri Libiya n’abandi banyamerika bicwaga n’abantu bitwaje imyigaragambyo yo kurwanya sinema yasebyaga idini ya Islam n’intumwa y’Imana Muhamadi.

Ikindi cyari kimaze iminsi kivugwa kiri mu byatumye afata iki cyemezo ni politiki ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku kibazo cya Congo no gushyigikira bidasubirwaho Perezida Kagame w’u Rwanda ibi bigaragazwa n’uburyo Susan Rice yari amazi iminsi atambamira ibyemezo mu muryango w’abibumbye bigamije kwihanangiriza no gushyira mu majwi Perezida Kagame w’u Rwanda ku bijyanye n’inkunga ihabwa umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo.

Imiryango myinshi iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibitangazamakuru ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye bakaba basanga Leta Zunze ubumwe z’Amerika zitarigeze zishyira igitsure gihagije kuri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, rero Susan Rice nk’uri mu bagena politiki y’Amerika muri Afrika akaba abifitemo uruhare runini.

Ubwanditsi

4 COMMENTS

  1. Kagame asuzugura Susan Rice. Twizere ko John Kerry ariwe ugiye guhabwa uriya mwanya, none turebe ko Kagame azamusuzugura nk’uko asuzugura OBAMA cg HILLARY cg SUSAN. Kagame amenye ko atazapfa gukinisha John Kerry.

  2. ubundirero Kagame sikibazo ahubwo ikibazoni mwe mwabaye nkacya kirondwe cyumiriye kuruhurwinka kndi inka yarariwe cyera.mwagombyekureka ideologie yo muri za 1970 mukamenyako isi yahindutse nabantubagzhinduka eseko mwikoma Susan naKagame naObama ngomubonye John Kerry ibyo atekereza murabizi?ese ari John naObama uwashyizeho undi ninde?cg ufata icyemezo ninde? Ubujijikoko buzabashiramo ryari?

Comments are closed.