Sylver Mwizerwa wo muri PS Imberakuri yarekuwe!

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha Imberakuri zose ndetse n’incuti z’ishyaka ko bwana MWIZERWA Sylver umunyamabanga uhoraho w’ishyaka warumaze imyaka itatu muri gereza amaze kurekurwa na gereza ya Gasabo kuruyu wa 10/07/2013 saa 16h45.

Mwizerwa yafashwe n’igipolisi cy’u Rwanda kuwa 21/07/2010 azizwa gusenya(igipolisi cyavugaga ko nyirinzu ishyaka ryakoreragamo ariwe watabaje polisi ngo MWIZERWA nabo bari kumwe bari kuyisenya)ibiro ishyaka ryakoreragamo,akimara gufatwa yaraburanye afungwa n’icyemezo cy’urukiko rukuru rwa Nyarugenge rumukatira imyaka itatu.

Mwizerwa afunguwe asize muri gereza umuyobozi w’ishyaka Me NTAGANDA Bernard,umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Gasabo bwana SHYIRAMBERE Dominic na NSHIMYUMUREMYI Eric umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro,asize kandi abarwanashyaka batandukanye ba FDU Inkingi barangajwe imbere n’umuyobozi wayo Mme INGABIRE UMUHOZA Victoire,umuyobozi wa PDP Imanzi bwana MUSHAYIDI Deo,abanyamakuru ndetse nizindi mpirimbanyi za politiki.

Ishyaka PS Imberakuri ntirizahwema gusaba ubutegetsi burangajwe imbere na FPR Inkotanyi kurekura abafungiye ibitekerezo byabo bya politiki,guharanira ko habaho ibiganiro hagati ya leta n’abatavugarumwe nayo kuko nta yindi nzira ishobora gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda atari iyibiganiro mpaka.

Ishyaka PS Imberakuri riboneyeho umwanya wo gushimira abantu bose baribaye hafi kandi bakomeje kuriba hafi muri uru rugendo rwo guharanira impinduka y’amahoro mu Rwanda.

Bikorewe iKigali kuwa 10/07/2013.

 

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi perezida wa mbere.