TABARA RUPIYEFU ITARATUMARA.

Akali kera iraza kutumara ko!
Yaje yica, ikubita agafuni, ishyira ku kandoyi.
Yishe mu bo yazanye,ba Sendashonga
Yica ab’ isanze, ba Gatabazi
Yica abayisigasiye, ba Gasakure
Yica abayiraase, ba Nzamwita.

Yica abinumiye, ba Musenyeri
Yica abayiteye icyugazi, ba Kinani
Yica abayitinyutse, ba Cyiza.
Irica irica… rirarenga…

Yica ibibondo abasaza inkumi n’ibikwerere
None irica n’ abayikoreye, ba Karegeya.
Abazunguzayi irabazungereza
Ibajujubya ibajugunya mu bihomeI
Ibacuza n’utwo bacuruje ngo barenze umunsi
Yabagize Ruvumwa mu Rwababyaye!

RUPIYEFU ntawe irebera izuba
Ni kiryana kiryabantu
Kikabamira bunguri
Kikanga ntigihage
Kigahora gihanga
Ubugome bw’agahomamunwa.

Abo kitariye kirabatwika
Abo gihaze kigata muri Rweru
Abandi kikagabulira ingona

Abana bato, kiratwika
Abagore batwite, kiraforomoza
Abagabo b’abasore, kirasya.

Rubanda yarahogoye
Yararize arakama
Yabaye impehe zitagira kivulira!

Amahanga yarihagarariye
Arebera aho amaraso y’abanyarwanda atemba
Nta gutinyuka ngo apfapfanye
Kandi yitwa ko afite iyo nshingano.
Wagira ngo ni yo iraboshya!

Umenya nta mugayo!
Basahura bayashyira
Nayo mu kuryoherwa agashyekerwa,
Agafunga amaso ku bugome bwose
Akogeza abo bicanyi
Ngo aha bazi kureba kure
Kandi badasiba guhekura u Rwatubyaye.

None abakiriho tubigenze gute?
Dutege agakanu bakureho umwanda?
Turimbuke twali umuryango?
Twemere dukeze udusogota?
Duhore dusingiza uwatuzonze?

Reka twinyare mw’ isunzu
Twigaragambye mw’ ituze
Twese dusibe umuganda
Tugandare twoye kuva aho tuli
Tugandarire abacu batsembwe
Bose bazira akamama.

Inda nini tuzishyire mu kabati
Twizirike umukanda, tuzure umugara
Twange gushira nk’ udushwiriri.
Dukenyere duce bugufi
Dutekereze tujye inama.

Twambaze Imana dupfukamye
Itwigishe inzira zishoboka zose
Zo kugamburuza Abidishyi
Ubwicanyi, igitugu n’ agasuzuguro kabo.
Dusabote ibigega n’amakompanyi
Tureke gutanga mutuweri
Ijya mu mifuka ya Rupiyefu.

Kera kabaye tujye mu mihanda
Duhangane n’ibibunduki
Amasasu tuyizibukire
Ibifaru tubivunagure
Amahanga aduhange amaso
Twemere tube ba rubebe!.

Maze murebe ngo icyari amavubi
Gihindutse imiyugiri iyi yo kunwigira
Icyari intare batinya, gikutse amenyo
Abahungaga tubaye ba ndatsimburwa.

Ni binaba ngombwa
Dutange ibitambo
Dutambire u Rwanda

Ejo hazaza hazasange twaribohoye
Ya ngoyi ya Gihake na Gikoloni
Tubone ubugenda twemye
Mu Rwanda rwiza
Rwa Kanyarwanda.

Dr Augustin Gasarasi