Tanzaniya ntabwo ishyigikiye ko mu Burundi hoherezwa ingabo z'amahanga

Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Dr Augustine Mahiga yatangaje ko aho Leta ye ihagaze ari uko habaho ibiganiro bihuza abarundi mu gukemura ibibazo biri i Burundi. Yatangaje kandi ko Tanzaniya idashyigikiye iyoherezwa ry’ingabo z’amahanga mu gihugu cy’u Burundi.

Leta ya Tanzaniya yasabye ko hatumizwa byihutirwa inama y’abaministre b’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba ku kibazo cy’u Burundi ngo kuko kimaze kugira ingaruka ku bikorwa by’uwo muryango no mu kwihutisha gukorera hamwe kw’ibihugu bigize uwo muryango mu nzego nyinshi.

Leta ya Tanzaniya ngo ntabwo ishobora gukomeza guceceka ku bikomeje kubera mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Nabibutsa ko no mu nama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye igitekerezo cyo kohereza ingabo mu gihugu cy’u Burundi kitashyigikiwe.

Marc Matabaro

 

 

Facebook: Marc Matabaro – Facebook page:  The Rwandan Amakuru

Twitter: @therwandaeditor – Email:[email protected]