Tariki ya 21 Ugushyingo: Umunsi wo kurwanya ikinyoma!

Nyakwigendera Juvénal Uwilingiyimana

Yanditswe na Marc Matabaro

Tariki ya 21 Ugushyingo buri mwaka uzaba umunsi wo kurwanya ikinyoma nk’uko byasabwe n’ikigo kigamije kurwanya akarengane n’umuco wo kudahana mu karere k’ibiyaga bigari (CLIIR) kiyobowe na Bwana Joseph Matata.

Uyu munsi ntabwo wahiswemo gutyo gusa ahubwo ni umunsi Bwana Juvénal Uwiringiyimana yishweho tariki ya 22 Ugushyingo 2005 azira kwanga kubeshya.

Nk’uko yasize abyanditse ku ya 5 ugushyingo 2005 mbere y’uko yicwa, Bwana Uwilingiyimana yagize ati:

“Ntabwo nshaka kubeshya ngo nshimishe abakora iperereza nanahe agaciro ibyo bavuga ko Genocide yateguwe na MRND n’AKAZU. Niteguye kwirengera ingaruka zose”  

Umukobwa wa Bwana Uwilingiyimana Juvénal witwa Natacha Abingeneye abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter yagize ati:

“Hashize imyaka 12, Data yanze kubeshya akabyishyura n’ubuzima bwe. CLIIR yizihije kuri uyu wa 21 Ugushyingo umunsi wo kurwanya ikinyoma mu Rwanda ku barenganijwe bose n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.”