Tatien Ndolimana Miheto arasaba Leta y’u Rwanda kwibuka abaguye mu ntambara kugira ngo bitajya byitiranwa na Genocide

Tatien Ndolimana Miheto, umwe mu barezwe na Jambo asbl

Abanyarwanda bamwe, badukanye ibyo bita twibuke bose ngo kugirango tugere ku bwiyunge nyabwo, à mon avis ce sont des négationnistres très très dangereux, à mon avis, ce sont des tueurs de la mémoire du génocide perpétré contre les Tutsi, ce sont aussi des destructeurs du Rwanda construit et continuellement en construction sur l’histoire du genocide commis contre les Tutsi, un Rwanda qui plonge et nourrit ses racines dans ce puits intarissable qu’est le sang des victimes du genocide perpétré contre les Tutsi. Un Rwanda connu par l’humanité comme un pays qui a survécu au genocide et se reconstruit sur ce génocide. Un Rwanda dont la vengeance sur les genocidaires, est d’être un pays dans lequel la mémoire des victimes exterminés par ces génocidaires, est sa fondation, son ferment (umusemburo) ad vitam.

Icyo bikoze/En revanche, ku bwange, en plus ya gahunda yahamye yo kwibuka genocide yakorewe abatutsi, biranakwiye gushyiraho gahunda ihamye yo kwibuka intambara y’uRwanda ya 1990-1994 ndetse n’iya 1996 – 1998 n’abo yahitanye (abasirikali b’impande zombi zarwanaga + abasivili yahitanye), mbona ko iyi ntambara nayo ari page ikomeye mu mateka y’uRwanda, mbona nayo ari page ikwiye guhabwa izina ryuje ukuri.

Naho abahagurukiye kwigisha ko ngo abanyarwanda bakwiye kujya bibukira hamwe abatutsi bishwe muri genocide yabakorewe ikozwe na leta yiyitaga iyabahutu, ngo n’abahutu bishwe ngo n’Inkotanyi, bo ni abishi b’ukwibuka genocide yakorewe abatutsi, ibyo barimo ni ugusenya fondation y’uRwanda rwa nyuma ya genocide yakorewe abatutsi n’itsindwa ry’abagenosideri. Iyi fondation mvuga, ni genocide yakorewe abatutsi (twumve kwibuka, kwigisha no kubaka igihugu gishya kivoma imbaraga n’ubuzima, mu maraso y’abishwe muri genocide). Gutoba kwibuka iyi genocide, ni ugusenya si ukubaka, ibyo izi nzaduka ziharanira, ibyo zita kwibuka bose, ngo hagamijwe ubwiyunge ngo nyabwo, ni ugufasha abaharanira gusiba no gusenya mémoire ya genocide yakorewe abatutsi, ni ukubashyira igorora, ni ukwemeranya nabo ko ngo mu by’ukuri, ngo ari abatutsi, ari n’abahutu, ngo bose bagize ibyago bimwe, ngo ko bakwiye gufatana munda bakibukira hamwe urupfu ababo bapfuye; ibi rero ni amahano asenya, ni ukubuza amahwemo ukwibuka abazize genocide. In fine, ni gahunda ishya ishyira kubaka ikinyoma ngo mu Rwanda hakozwe icyaha cya double genocide, ngo habaye genocide rwandais, bref ni ukugerageza gushwanyaguza page y’ubuzima bw’uRwanda yitwa genocide yakorewe abatutsi.

Kubyerekeye abarwana uru rugamba rubisha, jye uko mbibona, mu bari muri iyi ntambara isenya, harimo abazi neza urugamba rwo gusenya bariho, bakaba rwose bashishikajwe n’umugambi bazi neza ses tenants et aboutissants, hari kandi n’abatazi neza ko urugamba bariho ari ukwiroha nkabiyanga (ils ne maitrisent pas les tenants et aboutissanrs du fameux gukomatanya kwibuka ngo bose).

Ese kuki Leta iyobowe na FPR Inkotanyi itavanaho uru rwitwazo rw’abibuka ngo bose?yaba se itabona ko ari urwitwazo rwangiza? ibuze iki ngo ibone neza ko bikwiye rwose guha izina rinoze no kwibuka mu muhango ukwiye (officiel et national), iyi page y’intambara y’u Rwanda ya 1990-1994 na 1996-1998 no kwibuka abasirikali n’abasivili bayiguyemo.

Abaharanira ibyo bita kwibuka bose, bo se niba koko badaharanira gupfobya genocide yakorewe abatutsi no gusenya fondation yahamye ityo mu mitima y’abanyarwanda benshi n’Isi yose, fondation y’uRwanda rwa nyuma ya 1994, fondation yemejwe muri conscience de l’humanité, à savoir fondation yitwa genocide yakorewe abatutsi, kuki badaharanira kandi bagashyira mu bikorwa ibyo Leta ya FPR itarabasha kwitaho (muri iyi topic/message nandika, twumve kwibuka page/chapitre y’intambara n’abayiguyemo) ariko ntibagerageze kubanza gusenya ibyo Leta ya FPR yageranyeho n’abarescape ndetse n’ibihugu n’abaturage b’Isi, aribyo ukwibuka genocide yakorewe abatutsi comme un tout inaliénable, incorruptible, inattaquable, une fondation du Rwanda de l’après 1994.

Ncumbitse iyi message yange ngira inti Ese iki gitekerezo cyange maze imisi ngarukaho, igitekerezo cyo guha izina “officiel et national” iyi ntambara y’uRwanda n’abo yahitanye, ni kiza uko mbitekereza? Nziko ntari nyiri ukuri, bityo abandi namwe mwakijora cyangwa mukagishima.

Tatien Ndolimana Miheto

3 COMMENTS

  1. Uyu Tatien Miheto njye nta kindi namubwira usibye kumwibwirira ko ngo: URABESHYA CYANE, WAGERA AHO NAWE UKIBESHYA. Ikindi umunyarwanda yaravuze ngo AKABIGIRA KABIZI KARYA IMBOGA KARITSE, arongera ati UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE! Erega shahu ikinyoma n’iyo wagikaranga inshuro igihumbi mu rwabya, mu isafuriya cg ukagicanira muri casserolle à pression kirakomeza kikaba ikinyoma! Nta narimwe kijya kiba ukuri.

    Tatien Miheto kuvuga no kwidoga biramworoheye cyane, ubabaje ni Kagame na Fpr ye bo bonyine bazi aho ibyo binyoma bibageze bibapfubana ndetse banananirwa no gupfundikanya ibindi.

    Ni byiza rwose gushakira izina no kwibuka “abasirikari n’abasivili” baguye mu “ntambabara” ya “1990-1994” n’iya “1996-1998” nk’uko wabyise, ariko nyine rero nina ngombwa no gushakira izina abahutu batagira ingano barasiwe mu mastade no mu manama, abatwikiwe mu mazu, abiciwe bakanatwikirwa muri Nyungwe, abarasiwe za Kibeho, abaguye mu macontenaires atagira ingano, abatwikiwe mu Kagera, abahizwe bukware bakarimburirwa mu mashyamba ya congo, n’ahandi henshi umuntu atakwirirwa arondora.
    Ni byiza rwose ko n’abo bose wowe Miheto Tatien watera intambwe nabo ukabasabira ko bashakirwa izina ndetse bakanibukwa, bityo wa mugani wawe ntibakomeze kuvangavangwa bibukirwa hamwe ndetse banatera icyugazi abatutsi bazize iyo “genocide yakorewe abatututsi” mu w’ 1994 mbona ukomeyeho cyane.

  2. Tatien Ndolimana Miheto,

    Nasomye inyandiko yawe nitonze. Ngushimiye igitekerezo watugejejeho kuko utwereka umutima wawe wo kubonera umuti amateka y’Abanyarwanda yaranzwe n’ubwicanyi. Umunyarwanda muzima, ufite ibitekerezo byiza, ni ushaka amahoro mu Rwanda, ubwicanyi bugacika burundu, umunyarwanda wese akagira amateka yuzuye ubuzima aho kuzura impfu! Ndahamya neza ko iyo ari yo ntego yawe. Ndabigushimiye.
    Muvandimwe rero, amateka y’u Rwanda adusaba kumenya kwicisha bugufi no gushishoza. Aho ndahakugaye. Ntabwo wemeza ibintu ufitiye gihamya n’ibisobanuro birambuye. Niba wemera genocide y’Abatutsi gusa. Ufite impamvu nyazo ugenderaho. Ntazo watweretese. Niba utemera kandi k’urundi ruhande génocide y’abahutu – amahanga na yo ntabwo arayemera – nta mpamvu n’imwe utwereka koko ko ubwicanyi bwakorewe abahutu atari génocide. Ntabwo njye nje kuvuga gusa ko génocide y’ubwoko bumwe ari yo yo, ko indi itabaye. Ese wowe, n’undi uwo ari we wese wemeza izo génocides, imwe ku giti cyayo, ashingira kuki? Uti ‘ibinyamakuru byinshi byarabivuze’!!! Uti “ntacyo mpinduraho”. Nka wa wundi ngo “ibyo Makuza yavuze ntacyo nongeraho….” kandi uwo Makuza ataravuga!!!!
    Reka noneho tworoshye imvugo: génocide y’Abatutsi yavuzweho byinshi, yabaye kimomo, ntabwo bikiri ngombwa kuyisobanura. Evidence si simple qui ne vaut plus la peine d’être questionnée! Soit! Niba se utemera génocide y’Abahutu, erekana neza impamvu, utubwire ko Abahutu baguye mu byitwaga inama mu mashuli cyangwa ku misozi y’u Rwanda, mu mashyamba ya Congo, mu gihe cy’abacengezi… bose bataziraga esprit génocidaire des tueurs.
    Urakoze cyane.

  3. Njyewe ntabwo ndi d’acord na Tatien ibyo avuga ijana kw’ijana.Nabanze amenye ko iriya genocide yemejwe na ONU yabuze kugeza ubu abayiteguye,kuko si uRwanda rwateye ngo ruyihe umurongo.Haracyari byinshi byo kubanza kuyimenyaho kugirango abanyarwanda batumva kimwe cyane ko Ari sui generis,nta wundi tuyirega usibye twe abanyarwanda ubwacu.Ikaba rero yaravuye mi ijambo rikomeye ry uwatsinze,ndetse kugeza ubu akaba nta n umubare ndakuka uzwi yaba yarahitanye kuko nta enquete independante yigeze iyikoraho. C’est la force du plus fort.Ibyo rero ntibyubaka ubumwe,nta n ubwo Ari n unusingi wakagombye kugenderwaho.
    Ibyo kwibuka abaguye mu ntambara,ni byo ariko se abasivili baba no bataguye no muri iyo ntambara,barazwi?Dukeneye enquete itagize aho ibogamiye kugira ngo Koko tumenya ukuri kandi ukuri kuzaduhe kwigenga.igihe ibyo bitaraba,reka abibuka bibuke uko babyumva, kuko ABO bibuka bose baba Bari munzira ikomeye y ubumwe kurusha inzira y indi ivuga ishimangirwa na le plus fort,ucira imanza uwo ashaka n igihe ashakiye kandi ibyo ashaka akaba Ari ko bigenda kabone n iyo yabeshya ibingana gute kose.Dutegereje ubutabera butabogamye.Iyo ubona kugeza ubu harabuze uwakomye imbarutso,yica Kinani, ukabona na gouvernement ya FPR ahubwo irwanya abashaka kumenya ukuri,nyuma ukavuga ngo irimo CGA yubatse ubumwe?
    Tatian,njye mbona ahubwo abantu nkawe badashishikajwe no kubaka ubumwe bw abanyarwanda.Ntabwo numva uko wapfobya genocide yakire abatutsi kuko nibutse iyakorewe abahutu(igihe yemejwe nayo),cyangwa ngo macth ibe yaba nul.Abanyarwanda bagomba kwicara hamwe bagasasa inzobe niba bashaka kubaka Igihugu cyabo.

Comments are closed.