Tharcisse yaba apfa iki na Semana?

Ndagarutse ngo twongere tuganire ku bunyamwuga mu itangazamakuru uwiyita Tharcisse Semana yivugaho, nyamara mu bikorwa akungikanya ibimenyetso by’uko itangazamakuru atazi iyo riva n’iyo rigana.

Sinyobewe ko yitwa Tharcisse Semana, ariko hari ubwo umuntu yibyara mo amahari, akiyambika ubusa ku karubanda, yibwira ngo ariyamamaza. Ngiyo Impamvu nibajije icyo apfa na we ubwe, icyo Tharcisse apfa na Semana. Mvuze ko yiyita Semana Tharcisse, kuko nta gihamya ko koko ariko yitwa, nta na gihamya ko abaho. Nk’uko numvise ahamya ko ngo njyewe Luc ntabaho, kuko atanzi, nanjye  kuko ntamuzi nemerewe gushidikanya ku kubaho kwe kugeza igihe tuzamenyana.

Mu nyandiko ya mbere natambukije, nasesenguye uburyo ikiganiro yari yatugejejeho cyari cyuzuye inenge zidakwiye ku muntu wiyita umunyamakuru w’inararibonye muri uwo murimo. Imyitwarire ye nayisobanuzaga ingingo eshatu: ubuswa, akabazo ko mu matwi (kutumva neza) no kuba Icyama cyaramuhaye akazi. Nyuma y’aho rero twabonye kuri uru rubuga “THE RWANDAN” ikindi kiganiro gishya yise: ”SINSHOBORA KUJYA MU KIGANIRO CYA CANEVAS” (Padri Tomasi Nahimana). Impamvu yamuteye kugikora ayisobanura mu ntangiro agira ati: “Bibaye ngombwa ko ngaragaza uburiganya n’ubucabiranya bwa Padiri Tomasi…kuko icyo kiganiro yanze kucyitabira nkana kandi nari nakimutumiyemo hubwo agateza bantu urujijo…”. Abumvise iki kiganiro gishya mbahariye urubuga ni bo bazareba uburyo iyo ntego Semana ayigeraho. Igisekeje ariko, ni uburyo ahubwo Semana muri iki kiganiro cya kabiri agaragazamo uburiganya n’ubucabiranya bye bwite, gusa na none agakomeza kubikorana ubuswa. Muri make ashimangira bya bisobanuro bitatu nari natanze ku kiganiro cya mbere: ubuswa, akabazo ko mu matwi (kutumva neza) no kuba Icyama cyaramuhaye akazi karenze ubushobozi bwe.

  1. Ubuswa

Umunyamakuru w’inararibonye Semana iki kiganiro gishya yatugejejeho kimara isaha n’iminota 34 n’isegonda rimwe (1:34:01). Muri icyo gihe cyose, aho aganira na Tomasi hagarukira ku munota wa 33:25. Ubundi hagakurikiraho inanga ya Rwishyura Polinari. Icyo yise ikiganiro cye na Tomasi, kirangira ku munota wa 33 n’amasegonda 25. Mu yandi magambo, ikiganiro cye, guhera ku munota wa 34 kugeza ku isaha n’iminota 34, kigizwe n’inanga ya Rwishyura, ni ukuvuga igice gisoza kingana na 64% by’ikiganiro cyose. Mu bundi buryo, 1/3 cy’inkuru yatugejejeho  ni ikiganiro ngo yagiranye na Padiri Tomasi, naho 2/3 bikaba inanga ya Rwishyura. Ikibazo umuntu yakwibaza ni iki: Ese kuki Semana, umunyamakuru ngo w’umwuga, aha inkuru ye umutwe uvuga agace gato. Ikiganiro byari kuruta iyo acyita “Padiri Tomasi mu ndorerwamo y’inanga ya Rwishyura”. Byari kumvikana kuko iyi nanga yihariye 2/3 by’ikiganiro. Abakandagiye mu ishuri twese tuzi akamaro k’umutwe w’inkuru  (titre). Mfite amatsiko yo kumenya ahantu Semana yigiye gusoma no kwandika. Baba se ari bo bamwigishije gucurika ibintu.

Ikindi gitangaje ni ikigamijwe muri iki kiganiro cya kabiri. Ngo Semana azinduwe no kwerekana “uburiganya n’ubucabiranya bwa Padiri Tomasi…kuko icyo kiganiro yanze kucyitabira nkana kandi nari nakimutumiyemo hubwo agateza bantu urujijo…”. Nyakubahwa Semana, nyihanganira ngufashe kumva ibintu kuko mbona bisa n’ibyakurenze. Muri iki kiganiro gishya, nta hantu na hamwe hatwereka ko Tomasi yanze kwitabira ikiganiro cyawe cya mbere. Iki kiganiro byumvikana ko mwakigiranye wowe waramaze gukora icya mbere. Icyo twumvamo ni uko muharira, akubwira ati kuva ikiganiro waramaze kugikora, sinagira icyo nkikubwiraho ntacyumvise cyose. Wowe ukagira uti ndakikubwira mu ngingo nkuru. Ariko ikimenyetso cy’uko Tomasi yanze nkana kwitabira ikiganiro cyawe cya mbere, nta na hamwe kiboneka hano. Uramutse waramuhamagaye ukamubura, nta gitangaje si n’uburiganya, igisobanuro aguha ni uko yari muri rwinshi. Ubwawe wumvikana muri iki kiganiro uvuga ko utabona umwanya wo kumwumvisha ibyakivugiwemo byose ngo noneho agusubize ku byo yiyumviye. Ukagira uti isaha ni ndende reka njye kubwira muri make ibyavuzwe cyangwa nkumvishe uduce. Ubwawe wumvikana muri iki kiganiro uvuga ko udafite isaha yo kumwumvisha ibyavuzwe byose, ngo abyiyumvire mbere yo kugira icyo abivugaho. Kuki se kubura umwanya kwa Tomasi ubyita ubucabiranya, kubura umwanya kwawe ukabyita umwuga (professionalisme).

Ahubwo dore aho ubucabiraya bwawe buri. Wagira ngo ujye umubwira ngo kanaka yavuze ibi (ubeshya ugamije kumugusha mu mutego wawe), noneho asubize ku bitaravuzwe, uzakatakate utwo duce uduhuze ukore ikiganiro, uti dore ibyo Tomasi atekereza, ube utwitse ishyamba. Icyakubabaje ni uko yavumbuye umutego wawe akanga gusubiza ku byo atiyumviye we ubwe. Ese kuki watsindagiraga ko ubimunyuriramo mu magambo make. Wari ugamije kumugusha mu mutego akubera inyaryenge. Ngiyi impamvu y’agahinda kawe. Wajya kubyica ngo “professionellement” ntibibaho. Ariko ubundi uwo mwuga w’itangazamakuru wawize he. Twabonye ngo wanyuze mu iseminari, ntibigisha itangazamakuru. Tubwire aho waryize tumenye aho wangirikiye.

Ese niba wowe w’umunyamakuru udafite isaha yo kugira ngo wumvishe umuntu ibyo ushaka ko akoraho “réaction”, ukagira uti reka mbikunyuriremo muri make twihute, kuki wumva ari ubucabiranya kuba we atarabonetse igihe wamuhamagaye. Muri iki kiganiro nta hantu na hamwe twumva umubwira ko yabyanze nkana. Icyo twumvamo ni uko wamubuze, na we akagusubiza ko yari muri rwinshi, kandi byakumvikana urebye igihe yarimo agomba kuvugana n’amaradiyo yose. Ahubwo uwareba yasanga muri iki kiganiro harimo ubucabiraya n’uburiganya bwawe Semana. Tomasi yagize igitekerezo cyiza cyo kudasubiza agendeye ku bintu wamwumvishije igice cyangwa ukamunyuriramo muri make, kuko ufite ikibazo cyo kumvirana. Narabyerekanye mu isesengura rishize, n’ubu reka mbigarukeho.

  1. Semana ufite akabazo ko mu matwi no kutumva cyagwa kumvirana.

Umutwe wahaye iki kiganiro cyawe uteye inkeke. Wacyise ngo ”SINSHOBORA KUJYA MU KIGANIRO CYA CANEVAS” (Padri Tomasi Nahimana). Mu kiganiro usobanura ko “ikiganiro cya Canevas” bishatse kuvuga ikiganiro “n’abantu baciriritse”, mbese ukaba ushinje Tomasi ubwirasi. Semana emera tuguhanure. Jya kwisuzumisha amatwi, kandi ujye kwihugura mu gifaransa. Uritiranya ibintu bibiri mu gifaransa: CANEVAS na CANIVEAU. Ku munota wa 12:50 Padiri Tomasi yumvikana agira ati “sinshobora kujya muri débat de caniveau”. Aha ni ho wakuye umutwe wahaye ikiganiro cyawe. Gusa nyine kubera ka kabazo ko mu matwi na bwa buswa namye nkubwira, uba urabivanze. Mu gifaransa, caniveau na canevas ntaho bihuriye na mba. “Caniveau” ari na ryo jambo Tomasi yakoresheje,  biva kuri “canne”, bigasobanura “conduit” cyangwa “tuyau”. Mu kinyarwanda ni iki twita ruhurura. Mu gifaransa expression “debat de caniveau” bivuga impaka z’amatiku.

Avuga débat de caniveau, Tomasi yavugaga ko Saidati agomba kuba yazanyemo amazimwe n’amanjwe, ahereye ku byandikwa na Rushyashya yo mu Rwanda. Akagira ati reka mbyumve uko yabyivugiye, numve niba atari ibyo nkeka kandi muziho, maze tubiganireho. Débat de caniveau rero ni ukuvuga impaka z’amanjwe, ibi mu gifaransa bita “propos de table”. Koko banabyita “débat de caniveau”. Naho ijambo wowe Semana wakoresheje mu mutwe w’inkuru yawe ari ryo canevas, riva kuri “caneve” ari ryo jambo ryaje kubyara “chanvre”. Mu gifaransa cy’ubu rivuga “plan”. Iyo umuntu agusabye “canevas” y’umunshinga runaka, aba agusaba kuwumusobanurira mu mirongo minini iwugize. Byaba byiza rero Semana ugerageje kwihugura mu gifaransa. Ubikeneye hari udutabo nagutiza kugira ngo uzamure niveau yawe kuko ikabije kuba hasi.

Ubusanzwe iyo umunyamakuru ahitamo umutwe w’inkuru, kimwe n’undi wese uhitamo umutwe w’inyandiko, abyitondamo kuko aba agira ngo uwo mutwe utambutse ubutumwa bw’ingenzi mu magambo make. Kuba rero wowe Semana witiranya ibintu kuriya, ukabikora mu kiganiro wikoreye ubwawe ntawe uguhagaze hejuru, ntaho uba uduhishe, ufite ikibazo. Ngo usohotse uko ari ntabigayirwa. Gerageza wihugure mu gifaransa, utazajya ugwa mu makosa. Kandi ubutaha nujya gukora inkuru, jya ubanza utege amatwi neza ibiyivugirwamo, nibiba ngombwa uhe undi muntu akumvire kuko ubona aho ubushobozi bwawe bugarukira. Twese bishobora kudushyikira, nk’uko abarokore babivuga, twese twambaye umubiri. Igikuru ni ukumenya ko ufite ikibazo ukamenya n’uko ucyitwaramo. Bitabaye ibyo, ejobundi uzaganira n’umuntu akubwire ko avuye gucirira imbwa, udukorere ikiganiro, ugihe umutwe ko ngo yakubwiye ko avuye kwica imbwa, usange ba bandi baharanira uburenganzira bw’inyamaswa baramwanjamye kandi ari ukutumva kwawe.

  1. Ikiraka Semana kiramunaniye.

Mu nyandiko yahise navugaga ko imyitwarire yawe hari aho tuyizi. Urambiwe ubuhunzi, ushaka gutaha, bati gerageza ureb icyo wakorera Icyama ngo uzakirwe neza, nibinarimba tukugire ikintu. Bakaba banaguhaye duke two gusunika iminsi. Ikibazo gusa ni uko bidahira bose. Abantu birebera mu ndorerwamo ya Celestini Rwigema na Evode Uwizeyimana, bakibagirwa ko nta baronkera rimwe keretse ibisambo. Amaherezo rero, ndabona ikiraka gitangiye kukunanira. Icyo nibaza ni ukuntu Icyama giha akazi umunyamakuru utazi no gukora umutwe w’inkuru ubwe yiteguriye. Mbese nkubaze, biriya wadutangarije ni ikiganiro mwagiranye na Tomasi cyangwa ni ibintu mwavuganye “au niveau privé”. Uko bigaragara, mwarahamagaranye bisanzwe, urabifata ubibyaza ikiganiro na cyo gikoranye ubuswa nk’uko nabyerekanye. Biriya si itangazamakuru ni ESPIONAGE. Kandi na byo biriyongera kuri byinshi biraza kukujyana mu nkiko. Aha na ho uhasesenguye wahabona byinshi.

Ahubwo nanjye nagize cya kibazo wibaza ku bandi uvuga ko utazi aho bize itangazamakuru n’ibitangazamakuru bakoreye. None se Semana, itangazamakuru waryize he. Baba se aho wanyuze batanigisha akantu k’ibanze nk’akamaro k’umutwe w’inkuru. Tubwire aho wize hatazagira umwana wanjye uyoberayo. Nubikora uraba urokoye benshi. Mbaye ngushimiye.

Umwanzuro.

Mu gosoza reka nture Tharcisse akariribo k’umuhanzi Modeste Nkomezamihigo.

Avugamo umugabo wavangaga byose kubera kutamenya gutandukanya ibyo azi n’ibyo atazi. Nawe yari afite ikibazo nk’iki cya Semana cyo gusimbukira ku bintu kandi yahushije. Kimwe na Semana, na we yemeye akazi kandi atabanje kureba niba agashoboye, nyuma agenda yungikanya amahano. Ngo bamubwiye gushyushya ibase y’amazi, afata ibase ayuzuza amazi ashyira ku muriro, iba irahiye; bati shyira umuriro muke muri radiyo, ajya ku mbabura ayora amakara amena muri radiyo, aba arayitwitse. Umuhanzi hari aho agera akagira ati: “ Nyamwanga kumva ntiyanze kubona, bamubwira kwiga akiyangira, akazicuza bitagishobotse, ntega amatwi unyumve neza Bajyagahe… Ntukirate abakurata bahari, ntukigaye abakugaya bahari, ujye wemera icyo uzashobora, ntukiyemeze guhiga nta mbwa Bajyagahe…. Hariho abantu benshi biyemera, ngo ikingiki n’iki barakizi, kandi mu by’ukuri ari ukubeshya. Abo bose ni kimwe n’uwo Bajyagahe. Hariho abantu badahanurwa, wabagira inama ibyo mukabipfa, bumva ko nta muntu ubarusha ubwenge. Abo bose ni kimwe n’uwo Bajyagahe. Mwese mwese mwese muratumiwe, urubyiruko hamwe n’abakuru mwige gusoma munige kwandika, ejobundi mutaba nk’uwo Bajyagahe”.

Umwanditsi utabaho, udatuye Ankara (Turkiya) kandi utitwa Luc Nzaramba.