Nk’uko bigaragazwa n’iperereza ryakozwe n’urubuga The Rwandan, ku bantu bagera kuri 200 bashoboye gusubiza ibibazo bijyanye n’ikigega cyiswe Agaciro Development Fund:
-Abagera kuri 71 ni ukuvuga 36% bavuze ko icyo kigega kigamije guteza imbere inyungu z’agatsiko kari ku butegetsi
-Abagera kuri 49 ni ukuvuga 25% bavuze ko icyo kigega kizateza inzara kubera agahato gakoreshwa mu kwaka inkunga ijya muri icyo kigega.
-Abagera kuri 41 ni ukuvuga 21% bavuze ko icyo kigega kigamije gufasha abanyarwanda kwiteza imbere no kwihesha agaciro.
-Abagera kuri 28 ni ukuvuga 14% bavuze ko ari igitekerezo cyiza ariko mu gihe icyo kigega kitakoreshwa nk’intwaro ya politiki
-Abagera kuri 11 ni ukuvuga 4% bavuze ntacyo bavuga kuri kiriya kigega bazategereza kureba uko bizagenda bakabona kugira icyo bavuga.
Ubwanditsi