Theogene Turatsinze yaba yarazize abantu baziranye

Ihotorwa rye riravugwaho byinshi: bamwe ngo azize abariye amahera ya BRD, ngo ni agaco ka Nyamwasa, ngo ni Interahamwe, ngo ni abo bakoranaga mu by’imari , n’ibindi. Amakuru urubuga rwacu rumaze gutohoza nayo yatuma abazi gushishoza babona iby’iyicwa ry’uriya Muntu:

Turatsinze yamenyekanye ate?

Bamwe muri twe biganaga nawe muri Bac. i Ruhande 1994. Yahunze nk’abandi ajya muri Mozambique. Ngo yagize amahirwe ntiyaba mu nkambi nk’abandi, arerwa mu Gipadiri i Maputo, agera aho yitwa “umuhungu wa Musenyeri”.

Yashakiwe akazi muri GTZ-Mozambique, ndeste inamurihira kujya kwiga muri Australia. Nyuma yashyizeho ibiro byo kwiga imishinga no kugira inama mu by’imari no gushora imari. Yakomeje kuba mwene Musenyeri wanamuhuje n’abantu bakomeye, bigatuma abona ibiraka byinshi byo gukora. Impunzi zari zimuzi ni mbarwa kubera ko ngo ataziyegerezaga, nta birori cyangwa ibyago yagaragaragamo.

Yategetse B.R.D ate?

Muri 2004, nibwo yatangiye kuyoboka Leta ya Kigali, biturutse ku mugabo ngo witwa Eustache Ndayisabye wari umuyobozi muri BACAR, agashwana na Kajeguhakwa, agakorana na Perezida Kagame mu gushinja uwari Sebuja. Uwo munyamabanki ngo yageze muri Mozambique muri 2003, ajyanywe no gushinga “Diaspora”, ngo no kumenyekanisha Leta ya Kigali ataretse no guca impunzi mw’ibice. Ngo yaje kumenyana na Theogene Turatsinze, amenya ko azwi n’abakomeye aramwiyegereza ngo nawe ni umukonsilita mu by’amabanki; amusaba ko bakorana undi arabyemera atangira kujya amuha, anamushakira ibiraka. Yaramwiyegereje cyane agera aho amwumvisha ko mu Rwanda nta bahanga bahari nka we ko hari Banki yananiranye (BRD), ko ariwe wenyine wayizamura. Ngo Umukuru w’igihugu ari kumwiyambaza ngo atabare iyo Banki. Turatsinze, naïf na inexperimenté muri politike yarabyemeye, yirengagije ko atize iby’amabanki ndetse atanayakozemo, mu gihe uwamutakaga yabaye Diregiteri Jenerali wa Banki imyaka irenga icumi. Ntiyibajije impamvu Eustache Ndayisabye atagiye kuyizamura, ahubwo akajya kumusaba akazi we w’impunzi! Uko byagenze ageze muri iyo Banki n’uko yavuyeyo abenshi barabisomye aho apfiriye.

Ibindi bivugwa

Ngo n’uko aho aviriye muri Banki agasubira i Maputo, ngo inshingano yahawe we na Eustache Ndayisabye ari ugushaka ubucuti muri Leta ya Mozambique, ikajya ivugira Kigali neza muri SADC, ndetse ngo ikirukana impunzi , n’izo Leta ishaka zigafatwa zikohorezwa i Kigali. Amakuru ava i Kigali avuga ko iyo ntego itagezweho, bahereye k’uko Mozambique yitwaye mu ikibazo cya Congo na M23 n’u Rwanda. Bamwe ngo aho kuvuganira Leta yabatumye, ngo bayimeneye amabanga.

Ihotorwa rya Turatsinze

Ibyo urugaga rwacu rwashoboye gutohoza ngo nuko ngo uwo munsi yari yiriwe mu inama n’abazungu bashakaga gushora imari muri Mozambique. Ngo yari kumwe na Eustache Ndayisabye muri iyo nama. Irangiye bumvikana ko baruhuka gato nyuma bakazajyana kwakira abo bashyitsi muri Hoteli. Turatsinze ngo ageze iwe, ngo yaje guhamagarwa n’umuntu kuri telefoni.Ngo yabwiye umugore we ko agiye kuvugana n’uwo umuhagaye akaza bakajya kwakira ba bazungu. Yaragiye ntiyongeye kugaruka, kugeza aho abarobyi baboneye umurabo we mu Inyaja i Maputo. Ikindi twamenye n’uko ngo uwo nyakwigendera, wakize ari umwana, yagiraga ubwirasi n’agasuzuguro, ko ntawashoboraga kumuhamagara atamuzi ngo amwitabe. Ngo iwe hageraga abantu mbarwa, nabo bari mucyo ngo bita”diaspora” bivugwa ko yatanze n’amafaranga mu kigega Agaciro. None rero, twakwibaza muri iryo joro, ananiwe, ashaka kuruhuka gato ngo ajye kwakira abashyitsi be, uwashoboraga kumuhamagara ngo babonane, akemera. Yaba ari muntu ki? Ibyo ari byo byose, yari umuntu umwegereye cyane, incuti magara bahuriye kuri byinshi. Ngo Umufasha we w’ “umumuzambukana “ yaba yarumvise ururumi yavuganyemo n’uwamuhamagaye akagenda. Urugaga rwacu ruracyabikurikirana. Ndetse ngo haba hari nabavuze ko yapfuye mw’ijoro yatwawemo. Yenda Iperereza rya Polisi ya Maputo rizafata abo babisha.

Urugaga AMAGANA.

3 COMMENTS

  1. Mbakuriye ingofero. uriya mu type ibyo muvuze byose niko bimeze. Njye mba i Maputo, iyo nandika narikwandika iyi texte yanyu wenda nkoresheje amagambo yanjye ariko ukuri ni uko. Hano birakekwa cyane ko yicishijwe na Eustache netse bashobor kumufunga mu akanya gato cyane.

  2. Mwubwukuri uhunga ikikwirukana ntuhunga ikikwirukamo…hari abibwira ko ubwo bize cywangwa
    batunze byinshi ko ntakibazo shitani ishobora kubageraho ukuri kose ufite uruhu amasasu yashini ashobora kumena dore impanvu shitani ikwikoma 1/warize ikindi uri umuhutu ikindi uratunze ikindi umaze kumenya uko sisitemu ikora????hari nibindi byishi baziza abantu.
    uri hanze yurwanda ntabwo uri aho bashobora kwukwicira igihe bashakiye kuko impanvu nuko
    abarwanya kagame bashobora kuza kukureba ukabafasha kurwanya kagame
    ariko ukuri nuko bikoza ubusa kuko ikintu cyose kigira iherezo kandi hari ikindi gitegeka
    iyi si cyitari umwana w’umuntu??????

  3. bazaguma babatoragure babeshya akazi mushire.nkuko batega imbeba inyama isize umunyu
    mwakwemeye mukarya duke mufite murajya gukora kurusahane rwashitani murushaka ho iki???

Comments are closed.