Théophile Ntirutwa yarokotse ubwicanyi hicwa uwo bitiranwa, we arafungwa

Théophile Ntirutwa
Théophile Ntirutwa mukwa mbere aheruka yabwiye umunyamakuru mu Rwanda ibyamubayeho igihe yafungwaga

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda DALFA-Umurinzi rivuga ko abantu bitwaje intwaro bateye umuyoboke waryo witwa Théophile Ntirutwa hafi y’umujyi wa Kigali, bakibeshya bakica undi bajya kwitiranwa, ariko polisi igafunga uyu Ntirutwa n’umugore we.

Byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere mu murenge wa Muyumbu hanze gato y’umujyi wa Kigali, kuri boutique y’ubucuruzi ya Théophile Ntirutwa wo mu ishyaka Dalfa- Umurinzi rya Victoire Ingabire.

Iri shyaka rivuga ko abantu icyenda bitwaje intwaro bateye iyi boutique ya Ntirutwa mbere ya saa mbiri z’ijoro – amasaha yo gufunga ibikorwa byose ubu mu gihugu – bagategeka abo basanze bari gusohoka gusubiramo.

Madamu Victoire Ingabire uyobora ishyaka Dalfa-Umurinzi yabwiye BBC ko Théophile Ntirutwa yahise yihisha muri ‘comptoir’, akamuhamagara akamusaba kubatabariza kuko batewe n’abantu bafite imbunda. 

Ati: “Nahise mubwira nti ‘yenda ni ukubera ko amasaha yo gufunga yegereje baragira ngo mufunge vuba’.

“Yahise akupa nyuma y’iminota micye arongera arampamagara ambwira ngo tubatabarize kuko babantu bamaze kwica umuntu kandi baboshye n’abandi”.

Mu itangazo ryasohowe n’Ishyaka Dalfa-Umurinzi na PS-Imberakuri, aya mashyaka avuga ko hishwe uwitwa Théoneste Bapfakurera kuko abo bateye babajije uwitwa ‘Theo’ aho muri Boutique, maze uyu uri mubo bayisubijemo ku ngufu wari uri hafi yabo akababwira ko ari we Theo, bamutera ibyuma arapfa.

Madamu Ingabire avuga ko nyuma Ntirutwa yakomeje akamubwira ko bakomeza kubatabariza kuko polisi yatinze kuhagera kandi abateye basize babakingiranye banaboshye abantu muri boutique, bakaba bafite ubwoba ko bagaruka.

Abatewe nyuma nibo bafunzwe 

Bamwe mu batuye mu kagari ka Nyarukombe aho byabereye batifuje gutangazwa babwiye BBC ko uwishwe ari umuturage w’aha hafi kandi abantu bamwe bari kuri iyo boutique bafunzwe.

BBC yagerageje kuvugana n’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda ariko kugeza ubu ntibirashoboka. 

Madamu Ingabire Victoire avuga ko icyabatangaje ari uko polisi igeze ahabereye ubwicanyi nyuma yagiye no ku rugo rwa Ntirutwa, ruri hafi y’aho akorera ubucuruzi bakarusaka.

Ati: “Nyuma na telephone zabo zahise zivaho ntitwongeye kuvugana ariko twe tukibaza tuti: “abantu barajya kubasaka kandi ari bo batewe?” 

Ejo kuwa kabiri avuga ko aribwo bamenye amakuru ko nyuma yo kubasaka polisi yatwaye Théophile Ntirutwa, umugore we na mushiki we wari kuri boutique na bamwe mu bari kuri boutique.

Ati: “Icyatubabaje ni ukubona umuntu wari wahahamutse kubera kubona bicira umuntu muri boutique ye, aho kugira ngo bamufashe ahubwo niwe bafunze, ni imyitwarire ntari nzi ku nzego z’umutekano.

“Ikindi Theophile afite abana babiri umwe w’imyaka irindwi undi itanu, nshimye ko Theophile yari aho icyaha cyabereye, ariko se nk’umudamu we wari uri mu rugo we arazira iki? Abo bana batandukanyije na nyina barazira iki?”

Théophile Ntirutwa yigeze gufungwa mu 2016 mu gihe kimwe n’abandi bari mu ishyaka FDU-Inkingi nka Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Léonille Gasengayire na Gratien Nsabiyaremye. 

Ubujura busanzwe cyangwa ubwicanyi bugambiriwe?

Madamu Victoire Ingabire avuga ko bo babona ko ari abari bafite umugambi wo kwica kuko bamaze kwinjiza abantu muri Boutique babajije uwitwa Theo, ubabwiye ko ariwe bagahita bamwica.

Ati: “Bamaze kwica nta kintu na kimwe bibye, iyo baba bashaka kwiba bari kugira ibyo batwara”. 

Madamu Ingabire avuga ko Ntirutwa yafunguwe mu kwezi kwa mbere nyuma y’uko inkiko zimugize umwere ku byaha yaregwaga.

Akavuga ko abayoboke b’ishyaka rye bagiye bicwa kuva yaza gukorera politiki mu Rwanda. Ko mu bihe bya vuba babuze cyangwa bagapfusha abagera kuri batandatu.

Ati: “Inzego zibishinzwe ntizigeze zitugaragariza ababishe ngo nibura dusobanukirwe tuti ‘uyu yishwe kuko yari afitanye ikibazo n’uyu’, noneho tubitandukanye no kwicwa kubera impamvu za politiki, ni ibyo bidutera urujijo”.

“Inzego zibishinzwe zifite inshingano yo kudusobanurira tukamenya ngo abo bantu bicwa kubera iki? 

“Ubaze kuva mukwa 10/2018 urasanga hagati y’amezi atatu cyangwa ane hari umuntu wacu wicwa cyangwa ubura”.