Théophile Ntirutwa yatwawe na polisi, abana be n’umugore we bareba, none kuki iri kubihakana?

Théophile Ntirutwa

Ku itariki ya 06 Nzeli 2017, ni bwo polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Théophile Ntirutwa mu mugi wa Kigali. Yahise imushyira mu mapingu. Nk’uko muri bubyiyumvire mu buhamya musanga ku mpera z’iyi nyandiko, umugore we asobanura uko byari byifashe kuri uwo munsi kuko polisi yagiye no mu rugo rwabo gusaka. Théophile Ntirutwa ni umuyobozi wa FDU Inkingi mu mugi wa Kigali. Kuri iriya tariki yafashweho, ni na bwo polisi yataye muri yombi Visi-Perezida wa mbere wa FDU Inkingi, Boniface Twagirimana n’abandi banyamuryango b’iri shyaka. Aba bo nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yo ku itariki ya 20/09/2017, bagaragaye imbere y’urukiko, batangira urubanza, na ho Théophile Ntirutwa, ntiyagaragara ndetse umuryango we uburabuzwa na polisi yawubwiye ko itamufite nyamara umuryango ufite ibimenyetso ntakuka ko ari yo yamutwaye.

Umufasha wa Théophile Ntirutwa yatangarije Radiyo Inkingi ko umugabo we yatwawe na Polisi ndetse yafashe na « plaques » z’imodoka zarimo abo bapolisi bamutwaye. Nk’uko binasobanurwa n’ikinyamakuru « Veritasinfo », ngo Ntirutwa agifatwa yahamagaye umufasha we amubwira kujya mu rugo ngo kuko polisi yashaka kujya gusaka. Veritas ikomeza ivuga ko « umugore we akigera mu rugo yahasanze imodoka 2 za polisi; imodoka imwe yari toyota Pikapu ifite ibara ry’umweru na pulaki RAB454Y, naho imodoka ya kabiri ya polisi yari ihari bita «pandagari» yari ifite pulaki RNP022W. Uwo mudame yabonye umugabo we Théophile Ntirutwa arimo amapingu. Abapolisi bategetse uwo mugore wa Ntirutwa gufungura inzu yose ; maze barayisaka batwara impapuro zose zari mu nzu. Abo bapolisi babajije Théophile Ntirutwa kubaha impapuro yandikaho abayoboke bashya ba FDU, Théophile Ntirutwa yababwiye ko izo mpapuro ntazo afite kuko atandikaga abayoboke ba FDU, ko yari afite ubundi buryo akoresha butari inyandiko; abo bapolisi bahise barakara, bamubaza impamvu abaruhije abajyana iwe. Théophile yasubije abo bapolisi ko yabikoze gutyo kugira ngo ashobore gusezera kubana be !

Komeza usome inkuru irambuye hano>>>