Thomas Sankara ati: Gatindi Kagame, ndagarutse!

Thomas Sankara Habyarimana

Nagusezeranije ko umunsi nzashira igishyika, nzagutaramira utangare. Mu bucucu bwawe urishima uraseka ngo nakuvuze mu bisigo. Uri imbwa gusa! Buriya wabonaga naguca iki kizima ukora? Ubwo nari iNasho nahimbye indirimbo, nyirebye nsanga ni iy’abantu ndayireka kuko yari gutuma benshi biyahura, icyo gihe abantu benshi bari bakigira agatima k’ubumuntu kdi disi bagiraga ngo uri umuntu nawe. Ni bo nababariye si wowe. Wibuke ko n’abakada(cadres) ba FPR bari bakiri abantu, aribo bakubujije kutwicira muri ririya shyamba.

Ugatinyuka ugafata abasore 300 bagukuye mu rugano aho wari ujunjitse ubujigo, utazi iyo uva n’iyo ujya, ugenda wituma mu gisambu, bamara kukugeza mu Rugwiro ukaduha Muhire na Rwahama ngo batwicire iNasho Jan 1996?

Icyakora warakoze nubwo wikoreye mo n’amakosa, ukatuvanga n’abahungu bawe wari wakatiye urwo gupfa ngo batazakuvamo kubera abaturage birirwaga babafata ngo bari bari kuri za bariyeli bica abatutsi. Ngo bari interahamwe cyane, ni bo bashyushyaga urugamba mu gihe ababyeyi n’abavandimwe bacu bicwaga, wa mbwa we, natwe inyuma utwica turi kukurwanirira! Abahungu bawe rero babitubwiye byose babivuye imuzi, ni nabyo naririmbye mu byiza by’iNasho nti: “Bamwe barumirwa binumiye, abandi bajujura bivugira, bivuga imvo n’invano bivugaho, bareka kwivuna bavuga abandi….”

Ntabwo bigeze bavuga ububi bw’interahamwe, bavuze ubugome bwabo bwite bakoze ngo none nawe wabubakoresheje urabishe! Ngo warababwiye ngo bagende bajye bashyushya urugamba maze abahutu bakore bafite morali. Batubwiye ukuntu biyise amazina, baturondorera amazina y’ibihangange byo ku ma barriers, ugasanga n’”inkotanyi” gusa!

Batubwiraga ukuntu abaturage babavugirizaga induru babageza kuri brigade bakivuga bagatanga imyirondoro yabo bagahita barekurwa, abaturage bakumirwa. Bwacya bagera ahandi induru zikavuga bakongera bakabafata, mukongera mukabarekura! Ubonye bikurambiye uti reka njye kubicira iNasho, ubicane natwe twakuzahuye waratwiciye ababyeyi n’abavandimwe. Muri ibyo byose kutwica bimaze kukunanira, wohereje Muzungu wari major kutwumva, asanga ngo ibyiza ari uko imfubyi za jenoside zarerwaga na bamwe muri twe ngo mwazituzanira iNasho tukajya tuzirobera amafi kandi nta n’urushundura twagiraga!

Urafata Rwigema wagupfiriye wa mpfunya we ukamutesha abana be bato cyane yahahiraga? Wa nterahamwe we wicishije ababyeyi be n’abavandimwe be none urashaka no kugira abana be imfubyi, yarakugize icyo uri cyo?

Reka nkurekere aho ni ahejo, narawucanye uzawota!

H.T. Sankara

2 COMMENTS

  1. Ukuntu umuntu yagushyigikira ni gute , aliko abantu nkawe muvuga ukuli ntimumara kabili.ahita abicisha.imana niba bishoboka ikuragire nuko ntaho ikuragira mw,isi ya Kagame

  2. Yewe, njye narumiwe pe! ntaranamenya ko KAGAME nako Kagome yabigizemo uruhare narabiketse nkurikije ibikorwa bye bibi, nta kiza kimuvaho nta n’ikizamuvaho, na za modoka zatwikwaga mu majyaruguru bakatubeshya ko ari abacengezi n’ubwo nta gihamya kiraboneka nzi neza ko inyinshi cyangwa zose ari kagome wazitwikaga. cyakora mbabwire, ibi murimo byo kuvuga ngo azanwaho n’amagambo nukwibeshya, mureke duhaguruke tumuvugishe ururimi yumva ataratumara iriya nterahamwe. Ese uyu ni wa Sankara uherutse kwitandukanya na RNC cg nundi?? njye abazamugisha ururimi yumva nibo nzajya inyuma, ariko singaya n’abandi bakora ibindi, byose ni synergy.

    Frank, Kigali.

Comments are closed.