TOM NDAHIRO, UMUHEZANGUNI WATETESHEJWE NA LETA, YONGEYE GUHAMAGARIRA RUBANDA KUGIRIRA NABI MME VICTOIRE INGABIRE, PREZIDANTE WA FDU-INKINGI

Tom Ndahiro

Ikinyamakuru Igihe.com ni kimwe mu bisanzwe bicishwamo inyandiko z’ibyo abahezanguni bo muri Leta y’u Rwanda bashaka kuvuga bihishe inyuma yacyo. Ibyo ntabwo bikiri ibanga. Abamotsi Leta ikoresha nabo barazwi, nabyo si ibanga. Tom Ndahiro ni umwe muri bo. Tariki ya 31/07/2019, Tom Ndahiro yanditse mu Igihe.com inyandiko igira iti : «Abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye akato».

Muri iyo nyandiko, Tom Ndahiro yongeye nk’uko bisanzwe kuvubura ubumara bw’ubuhezanguni yifitemo. Ararega Mme Victoire INGABIRE ngo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside, maze akaboneraho kumusabira akato. Tom Ndahiro aragereranya Mme Victoire INGABIRE n’indwara yandura ya Ebola, maze mu magambo akarishye agahamagarira rubanda ko bamwibasira. Arandika ati : «Muri izo mbaraga zo gukumira Ebola, habamo gushyira uyirwaye mu kato ngo atanduza abandi. Uyigaragaweho yitabwaho bw’umwihariko n’abahanga babitojwe kandi babyambariye mu buryo batapfa kwandura. Mu byo bakora hari no gufuhera imiti nk’uburyo bwo gukumira iyo ndwara mbi itavurika ku buryo bworoheje».

Inyandiko ya Tom Ndahiro ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda

Ni inyandiko ifite amagambo ataziguye, itihishira, yashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru gisomwa na benshi. Irahamagarira rubanda guha akato Mme Victoire INGABIRE, ikamugereranya n’indwara ya Ebola. Mu kumugereranya n’iyo ndwara Tom Ndahiro yibagiwe ko ariwe uhora avuga ko mu myaka yashize  abanyarwanda bamwe bitwaga udukoko tw’inyenzi tugomba guhigwa tukicwa…Tom Ndahiro yibagiwe se ko amagambo nkayo ari mu byatumye abanyarwanda bamwe bibasirwa? Twemere se ko mu gukoresha amagambo nk’ayo Tom Ndahiro yatangiye umugambi wo kwikiza Mme Victoire Ingabire n’abandi badashyigikiye ibikorwa by’itoteza n’ubugizi bwa nabi bimaze kuba karande mu Rwanda? Inyandiko ya Tom Ndahiro itwerera icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside Mme Victoire Ingabire, kandi nta kimenyetso na kimwe igaragaza; igamije kumubuza uburenganzira bwe bwo gukora politiki, nta mpamvu. Kwitirira undi icyaha adafite, warangiza ugasaba ko yibasirwa agahabwa akato, ni ibyaha biteganywa n’amategeko.

Kuki ayo mategeko adakurikizwa ?

Kubera ko Tom Ndahiro yashyizwe hejuru y’amategeko biturutse ku bategetsi bashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa. Tom Ndahiro aridegembya akarega uwo ashaka kandi akamusabira kubambwa kubera ko yahawe rugari na RIB (Rwanda Investigation Bureau), n’Ubushinjacyaha Bukuru (Rwanda Prosecution), na Ministeri y’Ubutabera, ndetse n’abategetsi bakuru b’u Rwanda. Abo bose bariho bararebera, ntibakora inshingano zabo ngo amategeko yubahirizwe. Ahubwo ni igihe cyo kwibaza niba abagize izo nzego atari bo bamutumye.

Tom Ndahiro ni muntu ki ?

Ni umuhezanguni wiyise umushakashatsi kuri jenoside. Yirirwa avubura ubumara bumurimo, kandi biragaragara ko abikora yatumwe na bamwe mu bayobozi bo muri Leta, ngo abavugire ibyo bo badatinyuka kuvuga kubera imyanya barimo.

Tom Ndahiro yigize umushinjacyaha wabiherewe ububasha mu ibanga, aratunga agatoki uwo ashatse, si rimwe, si kabiri, ashaka gucisha umutwe inzirakarengane atiyumvamo cyangwa abo Leta ibona ko batavuga rumwe na yo.

Iyo ngengabitekerezo Tom Ndahiro avuga ni iyihe ?

Umuntu wese utavuga rumwe na Leta, ariko cyane cyane na FPR, yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba umutwa, yaba umuzungu cyangwa undi wese, ahita yitirirwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside ; kandi uwo Tom Ndahiro n’abandi bahezanguni bashinje iyo ngengabitekerezo aba akatiwe urubanza nta kuregwa, nta no kuburana bibaye. Nguko uko Tom Ndahiro na bagenzi be bahindutse abashinjacyaha bakaba n’abacamanza icyarimwe. Nguko uko Mme Victoire INGABIRE bamushinja kugira ingengabitekerezo ya jenoside nta kimenyetso, agahita akatirwa guhabwa akato nta rubanza rubaye.

Ukuri ni ukuhe ?

Ukuri ni uko Leta iyobowe na FPR na Prezida Kagame itemera amashyaka atavuga rumwe na yo. Bityo ikanyura ku bamotsi bayo n’ibinyamakuru byayo kugira ngo ihinge urwango rwibasiye abatavuga rumwe na yo. Iyo Leta ibashumuye mu guhinga urwo rwango, yo igasigara yihishe inyuma.

Ni nde ufite ingengabitekerezo y’ubugome n’urwango ?

  • Abafite ingengabitekerezo mbi : ni bariya bose birirwa, mu mvugo no mu nyandiko, bateranya abanyarwanda, babiba amacakubiri n’urwango, babahimbira ibyaha badafite, bahamagarira bamwe kwibasira abandi, babatera ubwoba ;
  • Abafite ingengabitekerezo mbi : ni bariya, mu ngiro, banyereza abana b’u Rwanda, abandi bakabica. Ni bariya batumye abanyarwanda benshi barahahamutse, bagahinduka ibikuke ; ni bariya batuma abanyarwanda bahorana ubwoba budashira.
  • Abafite ingengabitekerezo mbi : ni bariya bireba mu ndorerwamo, babona ubugome bafite bakabwitirira abandi (accusations en miroirs). 

Tom Ndahiro na bagenzi be bakora kimwe, ndetse n’ibinyamakuru bakoresha, bujuje ibyo byangombwa by’ingengabitekerezo mbi igamije kwangiza abanyarwanda.

Umwanzuro

Mu nyandiko ye, Tom Ndahiro aratsindagira ibinyoma bidashoboka. Ntiwabeshyera Mme Victoire INGABIRE ngo rubanda ibifateho ukuri kuko ibitekerezo bya Victoire INGABIRE abivugira ku mugaragaro.

  • Mme Victoire INGABIRE yamagana akarengane ;
  • arasaba ko kwicwa no kunyerezwa kw’inzirakarengane bihagarara mu Rwanda, hakaboneka umutekano (dore ko ukomeje kubura) ;
  • arasaba ko Leta ikora inshingano zayo, igakora amaperereza arangwa n’ubunyamwuga kugira ngo abagizi ba nabi bahanwe ku mugaragaro, maze umuco wo kudahana nawo ucike mu Rwanda ;
  • arasaba ko imanza z’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI n’abandi bose zikorwa mu butabera, aho kubahimbira ibyaha no gutekinika ;
  • arasaba ko abana b’u Rwanda bunga ubumwe, bose bakarubanamo mu mahoro, buri wese agahabwa umwanya we n’inshingano akwiye ; udashoboye kuzuzuza agaha umwanya ubishoboye;

Ni nde utemeranywa na Mme Victoire INGABIRE kuri ibyo bitekerezo, usibye abasaritswe n’ingengabitekerezo mbi, Tom Ndahiro akaba ari ku isonga ? 

Abahezanguni n’abamotsi babo ni bo bumva babangamiwe n’ibitekerezo byiza bya Mme Victoire INGABIRE n’ishyaka FDU-INKINGI. Ngabo rero abafite ingengabitekerezo mbi y’urwango, yo guteranya, yo kwica no kunyereza. Ngabo abafite ingengabitekerezo mbi ikomeje gukora ishyano mu Rwanda, abategetsi bo barebera gusa nkaho batahari.

Ishyaka FDU-INKINGI na prezidante waryo bo biyemeje kuvugira ku mugaragaro ibyo basaba ko byahinduka kugira ngo abanyarwanda babeho neza, mu mahoro, nta kubeshya no kubeshyerana.

Bikorewe i Rouen tariki ya 1 Kanama 2019

Théophile MPOZEMBIZI

Komiseri wa FDU-INKINGI ushinzwe itangazamakuru

1 COMMENT

  1. Mme Victoire Ingabire Umuhoza ashobora kurega Tom Ndahiro alias peter Mahirwe, alias Monagri, alias umushakashatsi kuri génocide. Tuzamushyigikira.

Comments are closed.