Tom Ndahiro wamugereranya n’inkotsa. Arakungurira nde mu rugo rwa FPR-Inkotanyi ?

Tom Ndahiro

Yanditswe na Jean-Michel Manirafasha

Kera mu myumvire ya kinyarwanda iyo inyoni yitwa « Inkotsa » yagwaga ku bikingi by’irembo igatangira gukokoza, ababyumvise bavugaga ko muri urwo rugo hari ugiye gupfa bidatinze. Bityo mu ngo zose iyo babonaga inkotsa itamba bayiteraga imijugujugu itaragwa ku ruzitiro ngo itabakungurira.

Muri ino minsi rero Inkotanyi yitwa Tom Ndahiro ikaba  kandi iri mu gatsiko gacura kakanagena ibyemezo bifatwa byo gucinyiza rubanda no kubuza amahoro yewe n’ubuzima abatavuga rumwe na FPR,  yacitse ururondogoro yifata mu gahanga atera hejuru ngo uyu n’uyu bagomba gucibwa mu Rwanda cyangwa ngo iki n’iki bigomba kwitwa icyaha.

Kuva aho Madame Victoire Ingabire Umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi aviriye mu gihome, Tom Ndahiro yakuye agahu kunnyo kuko noneho asakuza hose ko uwo Victoire Ingabire atari kandi atagomba kwemererwa kuba umunyapolitike mu Rwanda. Ko ahubwo n’ishyaka rye FDU-Inkingi  rigomba gucibwa ku mugaragaro mu Rwanda nk’uko byagendekeye MRND na MDR Inkotanyi zimaze kugera ku butegetsi muri 1994, ngo no kwitwa umuyoboke waryo bigafatwa nk’icyaha. Ibi yabitangaje mu nyandiko yasohotse mu binyamakuru « Umuvugizi » n’« Igihe ».

Iyo usomye witonze iyo nyandiko, uravuga uti :« Uyu Tom Ndahiro nk’umucurabwenge wo munda y’ingoma ya FPR kuba avuga biriya ubu Nyirurugo yari adohoreye uwo yari amaze imyaka umunani akingiranye ku kamama, arakungura ». Nicyo cyatumye mwita inkotsa***.

Tom Ndahiro aragerageza gutanga impamvu ariko zidafashe ngo zituma Ingabire n’ishyaka rye bigomba gucibwa mu Rwanda. Impamvu yambere : ngo agisohoka muli gereza mu bamwakiriye harimo Me Bernard Ntaganda ngo ukorera FDLR ! Twese tuzi ariko ko Me Ntaganda  ntaho ahuriye na FDLR ahubwo ko ari Président- Fondateur wa PS-Imberakuri, ishyaka FPR yashimuse ikariragiza  uwitwa Mukabunane. Akongera ngo hari n’umukobwa wa Rwigara  ngo n’abandi biswe abayoboke ba FDU-Inkingi. Ngo kandi abo bose ni abanyabyaha kuko kuyoboka FDU kuli we ari icyaha.

Akongera ati : mu bo hanze banditse bishimira iryo rekurwa  bose ni abashyigikiye Interahamwe bakaba banahakana Jenoocide yakorewe abatutsi. Muli abo yavuze Filip Reyntjens, Judi Rever, Anneke Verbraeck, Peter Verlinden na Ann Garrisson. Muli abo bose ntawe tuzi wigeze ashyigikira interahamwe cyangwa ngo ahakane Genocide. Kandi  Tom Ndahiro nta kimenyetso na kimwe yabitangiye. Amahirwe Tom Ndahiro agira nuko wenda kubera kudasoma ikinyarwanda, bariya banyamahanga bari kuzamurega kubera kubateza urubwa kariya kageni.

Akongera ati : Abanyrwanda banditse bishimira ifungurwa rya Ingabire ngo ni abakoze genocide cyangwa bakorana na FDLR cyangwa se bapfobya Genocide. Ariko icyo Tom Ndahiro atavuga ni uko abo bose bari mu buyobozi bukuru bw’ishyaka FDU-Ikingi. Kwishimira ko Présidente wabo yarekuwe se biratangaje ? Ibirego byose abahundagazaho nta shingiro bifite kuko FPR imaze imyaka hafi 25 ibisubiramo ariko byanze gufata. Yongeyeho kandi ngo hari n’amashyirahamwe yavuze ko yishimiye irekurwa rya Victoire Ingabire  ariko ngo kuko agizwe n’abakomoka ku bateguye Genocide, ngo cyangwa abayihakana ngo ni impamvu ihagije yo guca burundu ishyaka FDU-Inkingi mu Rwanda. Muli ayo mashyirahamwe avugamo Jambo asbl, RiFDP, CLIIR ihagariwe na Joseph Matata ndetse na SOS Rwanda-Burundi. Abazi ayo mashyirahamwe n’ibikorwa byayo bose ntawakwiyumvisha impamvu, kuko nta nizo Tom Ndahiro atanga,  ko gushyigikirwa na yo ari icyaha gikomeye kuri FPR.

Arangiza avuga ko FDU ari  UFDR nayo yari RDR yagiye ihindura amazina bityo ngo imyumvire cyangwa ibikorwa by’ayo mashyaka, cyangwa impuzamashyaka  atakibaho bigomba kwitirirwa FDU-Inkingi. Akongeraho ko bamwe mu bari muli FDU-Inkingi bigeze kuba muri ayo mashyaka atakibaho.

Nyamara Inkotanyi zitera muli 1990, hari abavuze ko ari za Nyenzi zateraga u Rwanda kugeza muri 1968. Kandi ko iyo FPR ikomoka kuli RANU yariho muli 1987 nayo ikaba l’UNAR ya 1959, bityo ko itagomba gukorera mu Rwanda kuko yaciwe. Iyo myumvire ariko FPR –Inkotanyi yayamaganye yivuye inyuma kuva imishyikiraro igitangira. Ku buryo Arusha (Moniteur agri Tom Ndahiro yabaga ahari rimwe na rimwe kuko yari umutanzaniya kandi aje gutanga rapport ) uwashakaga kubaza isano Inyenzi zifitanye n’Inkotanyi cyangwa FPR ifitanye na LUNARI (UNAR), bamufataga nk’umusazi. None ubu Tom Ndahiro we iyo myumvire niyo ashingiraho acisha Victoire Ingabire umutwe asabira n’ishyaka rye FDU-Inkingi gucibwa burundu mu Rwanda!

Twizere ko iyi nkotsa ba nyiri urugo barayigurutsa ntikomeze gukungura kuko burya nabyo bihuhura umurwayi wari ukirimo akuka.

 


*** « Inkotsa ni inyoni igira santimetero 60 z’uburebure. Ni ibihogo. Ifite isunzu. Umunwa urirabura kandi ni mugari mu imerero. Ikunda kuba hafi y’amazi muri Afurika yose. Yarika icyari kinini gishobora kugera kuri metero ebyiri z’umurambararo ». « Iyo inkotsa ikokereje ku rugo isurira umwe mu barurimo gupfa ». Inkotsa bishobora kuvuga « umuntu w’umunyarusaku » [Inkoranya y’ ikinyarwaanda – Dictionnaire rwanda-rwanda et rwanda-français, Ed. IRST de Butare – Rwanda et Musée royal d’Afrique centrale, 2005].

1 COMMENT

  1. Ndahiro,arimamarembera,mabereyanyina,amazakumera nkashebunje,ariko murekeigihecyenikicyokuvunga,harahoatazongerakuvunga,namezimake arikubura

Comments are closed.