Tom Ndahiro yasubije ibibazo bya Radio Urumuli ku byo yanditse kuri Victoire Ingabire.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Urumuli kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kanama 2019, Tom Ndahiro yasubije ibisubizo by’umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi ku bijyanye n’inyandiko akunze kwandika yibasira Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka Fdu-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mwakumva ikigairo bagiranye hano hasi:

1 COMMENT

  1. Ikigaragara ni uko Tom Ndahiro yitwara nk umuntu wahawe inshingano zo KUGENZURA IMYITWARIRE YA BURI MUNYARWANDA. Aravuga ngo nta umuntu waba yarakoze kungoma yo kwa Habyara waba ufite imyitwarire myiza ubu ( warahinditsemo mwiza), Reka muhe urugero rwa hafi:ese yirengagije ko Ingabo z u Rwanda ubu zivanze? Ni ukuvuga ex-FAR+RPF? Harya Bwana RUCAGU Boniface yabaye inkotanyi kuva ryari? Ubu si intangarugero uyu Tom Ndahiro areberaho ndetse anubaha? Niba atamwubaha, ni uko uyu TN yuzuwemo n ingengabitekerezo y’ivanguramoko. Areba amoko, ntareba IBITEKEREZO BYUBAKA. Kubivuga mu mazina ni byo bizima, aho kubica k uruhande. Akwiriye INGANDO Z’i MUTOBO kugira ngo agere k urugero rumwe n abandi bahanyuze.

Comments are closed.