Tom Ndahiro yibasiye umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika

Eric Bagiruwubusa wa Voice of America I Kigali

Yanditswe na Ben Barugahare

Bwana Tom Ndahiro bamwe bita umushakashatsi ku bijyanye na Genocide ukunze kugaragara avugira Leta y’u Rwanda rimwe na rimwe nta rutangira noneho yibasiye umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika ukorera i Kigali

Tom Ndahiro

Nk’uko bigaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter “umushakashatsi” Tom Ndahiro arashinja umunyamakuru Eric Bagiruwubusa kuvuga ukuri kose mu byo yumvise cyangwa yabonye mu rubanza rwaberaga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo ku wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017 ubwo abo mu muryango wa Rwigara Assinapol bitabaga urubanza ku nshuro ya 5.

Ntabwo ari Eric Bagiruwubusa gusa wibasiwe kuko na Etienne Karekezi umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika i Washington nawe ashyirwa mu majwi na Tom Ndahiro ngo amakuru yatawe ku nkuru y’urubanza rw’abo mu muryango wa Rwigara ntabwo byakozwe kinyamwuga.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda cyane cyane ibijyanye n’imikorere ya Leta iyobowe na FPR bahamya ko umunyamakuru nka Eric Bagiruwubusa ukora akazi ke neza ashobora kugongana mu buryo bworoshye na Leta y’u Rwanda kuko akenshi Leta y’u Rwanda imenyereye ko hatangazwa amakuru mu buryo yo iba yagennye. Ku buryo rimwe na rimwe iyo usomye inkuru yanditswe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda ukumva na Radio Ijwi ry’Amerika bivuga ku nkuru imwe wibaza niba iyo nkuru bavuga yabereye hamwe cyangwa ibyo batayeho amakuru ari bimwe bikakuyobera kuko biba bitandukanye cyane.

5 COMMENTS

  1. No Tom Ndahiro yibeshye rwose!! Eric Bagiruwubusa is the best Rwandan reporter! Avuga ibintu uko biri ahubwo abanyamakuru yaba ab’ibinyamakuru bya leta n’ibya opposition bagakwiye kumwigiraho!!

  2. Birababaza kubona uyu Tom Ndahiro wigeze kuba komiseri urengera uburenganzira bwa muntu mu myaka yaza 2000, ariwe uhinduka umushinjacyaha n’umucamanza ugena uko abantu bitwara mu rukiko cyangwa mu mwuga wabo, ese ubu noneho twavuga ko Komisiyo ishinzwe abanyamakuru isigaye ikuriwe na Tom?? Erega niyo Leta yaafunga abantu, kubica cyangwa kubahohotera rwihishwa, imigezi, imisozi n’imisozi bizatangaza inkuru nkuko Rweru yabigenje. Izi ntambara mwirirwamo murwana n’ukuri ntimuzazitsinda kuko niyo mwamara abanyarwanda, abandi bantu batari abanyarwanda bazabivuga, inyoni zizabiririmba ndetse n’ikirere kizabyemeza! Murekeraho kwicana, mukundane maze urebeko Eric cg undi munyamakuru bazahimba amakuru!

  3. Uyu munyamakuru ko tutamwumvise uyu munsi ni amahoro? Mperuka avuga ko polisi iri kumwigiza hirya! Undusha amakuru atubwire kuko njye iyo ntamwumvise numva amakuru atuzuye!!

  4. Comment:twe twarumiwe twibaza democracy yirirwa iririmbwa aho iri nkayibura?byibura we biramenyekana kuberako azwi twe twarumiwe ,twarahahamutse,ni imana yonyine yogutabara.

  5. Mumureke ashake ibirayi by’abana, Ntiyitaye ku bazakubitwa intahe mu gahanga bazize inda mbi ye.
    ni aho kumirwa.

Comments are closed.