Tom Ndahiro yigeze kurizwa n’ibyo akora umunsi umwe turi mu kabari! 

Tom Ndahiro

Izina Tom Ndahiro ni izina rizwi cyane mu Rwanda kuko uyu mugabo akunze kugaragara avuga kuri genocide yakorewe abatutsi aho yiyita umushakashatsi kuri yo. Amagambo yuje ubuhezanguni akunze gukoresha mu biganiro atumirwamo bitandukanye yatumye izina rye ritumbagira haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

N’ubwo ibi ariko abikora atabyishimiye kuko iyo yicaranye n’inshuti ze ajya azitura agahinda aterwa no kwirirwa mu mwanda ashorwamo na FPR akandi akaba ahamya ko igihe kizagera akabiryozwa. 

Tom Ndahiro yatangiye aka kazi gute ?  Ahembwa nande ? 

Uyu mugabo wemeye kuba agatebe kayora ivu rituruka mu mazuku ya FPR ni umututsi wavukiye muri Tanzania. Mu gihe cy’intambara ya FPR Tom yabaga ku Murindi ashinzwe gutekera abasilikari impungure no kubasiriza inkwi muri rusange. Ibi byatumaga agenda amenya amakuru y’urugamba kuko yumvirizaga amakuru abasilikari babaga bari kuvuga. Nk’umugabo wavutse ari inshyomotsi muri we,  yaje gufatiraho ubwo urugamba rwarangiraga yigira umunyamakuru n’ubwo nta bumenyi yari afite muri uyu mwuga.

Yakoreye imvaho nshya akajya yirirwa akanga abahutu bose ko nibatamuha ruswa abita abagenocideri (abashidikanya bazabaze Pierre Céléstin Rwigema wahoze ari Ministre w’intebe).

Aka kazi kaje kumunanira cyane ko nta n’ubumenyi yari agafitemo maze DMI iza kumugira maneko ya gisivili aho yirirwaga aneka abanyamakuru bakoreraga umuseso n’ibindi binyamakuru byakoraga ibyo FPR idashaka, ibi akabifatanya no kuba Komiseri muri Komisiyo y’uburenganzira boa muntu. Aka kazi ngo yagakoze neza cyane kuko muri kamere ye asanzwe ari umuntu uzi gucura ibinyoma. Uyu Tom Ndahiro ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi kubera kwirirwa asebya abadahuje ibitekerezo bya politike na FPR. Aha hiyongeraho essence y’imodoka, kurya muri restaurant z’icyama n’ibindi.

Tom Ndahiro nka Peter Mahirwe ni umucakara utemera ibyo akoreshwa !

Ahagana mu mwaka wa 2009 nibwo iri zina Peter  Mahirwe ryamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yuje urwango yatambutswaga n’uyu mugabo wiyise Peter Mahirwe. Impamvu yiyise aya mazina ni uko ubwe nawe atemeraga ibyo atangaza muri make byari bimuteye isoni kubikora mu mazina ye asanzwe n’ubwo byabaye iby’ubusa abasore bakorera DMI bakamushyira ku karubanda. Birumvikana ko nk’umuntu wavugaga ibidasanzwe yagombaga gukurikiranwa n’abantu benshi kandi ni nako byagenze. Ibi byose yabikoraga ku mabwiriza ya Jacques Nziza. Uru rwego rushinzwe iperereza rumaze kubona ko iri zina rimaze kugira abantu benshi barikurikirana hafashwe icyemezo ko ubutumwa bwose busebya abadakunda kagame buzajya bunyuzwa kuri ririya zina kugira ngo bugere kuri benshi. Kubera ko uyu Tom  Ndahiro a.ka Peter Mahirwe atari umuhanga mu ndimi  , cyane kuko nta rurimi rw’amahanga yandika neza kubera atigeze yiga amashuri ahagije, byababaye ngombwa ko hagomba kubaho itsinda ry’intiti rikora muri OGS (office of government spokesperson) rizajya ryandika ubutumwa bwibasira abarwanya Kagame hanyuma bukanyuzwa kuri ririya zina rya Peter Mahirwe. Ibi byarakozwe maze uyu Mugabo aramamara karahava.

Tom Ndahiro yashatse kubivamo akangishwa urupfu !

Nyuma y’aho uyu mugabo agiriwe inama n’abamukunda ko ibyo akora ntaho bitaniye n’ibya Kantano cyangwa Bemeriki mu gihe cya genocide, yashatse gukuramo akarenge ariko intasi za Kagame zimutera ubwoba ko niyibeshya akareka kariya kazi azabizira, ikindi ni uko yahise yakwa email n’ijambo ry’ibanga rya Compte ya Peter Mahirwe maze maneko za Kagame zikajya zirundaho ibyo zishakiye zitanabanje kumugisha inama kandi ategekwa kutibeshya ngo agire icyo ahindura. Niko kuguma hamwe aremera ahebera urwaje.

Tom Ndahiro  yigeze kurizwa n’ibyo akora ari mu kabari !

Mu mwaka wa 2017 ubwo yari mu kabari k’i Nyamirambo kitwa le capri gaherereye kuri Cosmos yaje kubazwa n’umusaza wari wicaye iruhande rwe impamvu bambitse ubusa umwari Diane Rwigara kandi kizira mu muco. Kubera ko agacupa kari kamaze kumugeramo yaremeye abwiza abari iruhende rwe ukuri kose. Yavuze ko biriya yabitangiye asa n’ukina , ariko nyuma umutima ukaza umukomanga, ariko ngo yashatse kubihagarika ngo yikorere business aza guterwa ubwoba. Amakuru avuga ko Tom  yahise avugana amarira menshi  ko mubyo azaraga abana be itangazamakuru ritarimo kuko ngo ariryo ryabaye intandaro y’ibibazo arimo byose kuko ahora yibaza uko azabaho inyuma ya FPR. 

Ababikurikiranira hafi bavuga ko ashobora guhabwa umwanya w’ubusenateri mu minsi ya vuba.

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali