Tribert Ayabatwa Rujugiro arahakana ibyamwanditswe n'urubuga the exposer

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama 2012, ikinyamakuru gikorera kuri Internet kitwa The Exposer cyanditse inyandiko ivuga ku munyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro. Iki kinyamakuru ntabwo kimucira akari urutega kuko kimuvugaho byinshi bimwibasira ndetse kikagera no ku bizima bwite bwe. Kimurega ibintu byinshi bitandukanye ariko twavugamo iby’ingenzi:

– kuba afite ubwandu bwa SIDA kandi ngo agakunda ngo gufata abana n’abagore ku ngufu,
– gukoresha ibiyobya bwenge, afatanije na David Himbara
-gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye mu Ihuriro RNC ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR
-Kugerageza gukura umutungo we mu Rwanda n’ibindi

Mu kiganiro Umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro yagiranye na BBC Gahuza-Miryango kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2012 avuga ko bitamutangaje kuko ngo atari ubwa mbere ibinyamakuru byo mu Rwanda bimwibasira. Avuga ko yagerageje kumenya abandika The Exposer ngo amenye aho ayo makuru ava ariko ngo yabonye icyo kinyamakuru kitagaragaza ba nyiri ukwandika iyo nyandiko.

Ibimuvugwaho ngo bijyanye no gufata abana n’abagore ku ngufu yabihakanye avuga ko ntabyo yigeze akora kandi nta n’ibyo azigera akora mu buzima bwe

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge nabyo yabihakanye avuga ko uretse ubucuti gusa we na David Himbara bafitanye ibyo babavugaho atari byo.

Yavuze kandi ko adakorana na RNC ko rwose atanazi na adresse ya Lt Gen Kayumba Nyamwasa, ku bijyanye no gufasha imitwe y’inyeshyamba avuga ko bidashoboka kuko we icyo yiyemeje ari uko adashobora kujya mu gikorwa icyo aricyo cyose cyateza intambara mu Rwanda.

Ibivugwa ko arimo kugerageza gukura imali ye mu Rwanda cyane cyane za Konti afite mu mabanki, yavuze ko atari byo ko rwose agifite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda ndetse no mu Burundi. Kandi byose bikora nta kibazo nta gahunda afite yo kubigurisha.

Ibi bikorwa byo gushaka kwibasira Umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro bimaze kugaragara kenshi ku buryo umuntu yibaza ikihishe inyuma, tubibutse ko uretse inyandiko zo mu binyamakuru, muri Mata 2011 hari imodoka 8 uruganda rwa Rujugiro ruri i Goma muri Congo zari zaguzwe mu kigo gicuruza imodoka Akagera Motors, maze zifatwa na Leta y’u Rwanda zigeze ahitwa ku Mukamira, bivugwa ko ngo zigiye gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari muri Congo.
Ikindi kigaragara n’uko ikinyamakuru The Exposer kitari gutinyuka kwandika umuntu nka Tribert Ayabatwa Rujugiro nta ruhushya cyangwa bidaturutse mu Leta y’u Rwanda, dore ko icyo kinyamakuru kitibasira uwo munyemali gusa, ahubwo kinibasira abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Dukurikije uko itangazamakuru ryo mu Rwanda riri mu kwaha kwa Leta, ababikurikiranira hafi bahamya ko nta handi izi nyandiko zaturutse uretse muri Leta y’U Rwanda cyangwa abantu bakingiwe ikibaba nayo.

Matabaro Mariko