ISHYAKA ISHEMA MU NZIRA IGANA I KIGALI MU CYO BISE « MARCHE DE LA REVOLUTION »

Nadine Claire KASINGE

Itangazo rigenewe itangazamakuru

Nyuma y’ifungurwa rya Madamu Victoire Ingabire UMUHOZA ryo ku itariki ya 14/09/2018, Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryishimiye gutangariza Abanyarwanda inshuti z’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

1. Twishimiye ko Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA yafunguwe akavanwa mu buroko yari amazemo imyaka umunani azira akamama. Gusa ibi byishimo ntibikuraho icyaha gikomeye uyu mutegarugori yakorewe cyo kwamburwa uburenganzira bwe bwo guhatanira amatora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka w’2010. Birakwiye ko abagize uruhare mu kugambanira, gushinja ibinyoma no guca urubanza rwo kubamba Ingabire Victoire UMUHOZA bagenerwa ibihano ntangarugero kugira ngo umuco wo kurenganya abenegihugu uranga ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ucike burundu.
2. Dushyigikiye byimazeyo umugambi wo gukorera politiki imbere mu gihugu kugirango hafungurwe urubuga rwa politiki kandi haboneke inzira ihamye yo kubohoza rubandigoka, imaze guhindurwa inkomamashyi n’abagererwa, nk’uko byahozeho mbere ya Revolution ya Rubanda yo muri 1959.

3. Tuributsa ko umugambi wo gucira INGABIRE Victoire ishyanga Kagame yashyize ahagaragara tariki ya 19 /09/2018 yawugeragereje ku ikipe y’Abataripfana yari igizwe na Padiri Thomas NAHIMANA, Madamu Claire Nadine KASINGE, Bwana Venant NKURURNZIZA na Bwana Skyler KEJO  ku matariki tariki ya 23/11/2016, na 22/02/2017. Mu gihe aba Bataripfana biyemezaga kujya gukorera politiki mu gihugu gakondo cy’abasogukuruza babo, KAGAME yanze ko binjira ku mbibi z’u Rwanda. Politiki yo kwishongora ya Bwana Paul Kagame no gucira ishyanga abanyarwanda batavuga rumwe na we, ni amahano ku benegihugu twese, tukaba tugomba kuyirwanya no kuyamaganira kure.
4. Mu rwego rwo guca iyi « politiki ya mucirishyanga » yadukanywe na Paul Kagame n’agatsiko k’ Abanyamurengwebagashize akuriye, Abataripfana biyemeje gusubukura umugambi wabo wo kwerekeza mu gihugu cy’abakurambere bemye mu rugendo bise « Urugendo rwa Revolusiyo » (Revolution March/ Marche de la Revolution).

Bityo rero turasaba abanyarwanda bose

A. gufatana urunana muri uru « rugendo rwa Revolution » kugirango umugambi wo guhagurukira gufunguza urubuga rwa politiki no kubohoza rubandigoka ugerweho byihuse

B. Gukomeza gushyigikira no gukurikirana ibikorwa by’abalideri bahagurukiye by’ukuri uru rugamba rwo gutabara Rubandigoka yatawe ku munigo n’agatsiko k’Abanyamurengwebagashize

C. Kudakangwa n’imvugo z’iterabwoba z’umunyagitugu Paul Kagame ahubwo buri munyarwanda akamenya ko afite uburenganzira n’inshingano zo kutemera gukomeza kugirwa inkomamashyi n’umugererwa mu gihugu cyamwibarutse.

D. Kwemera kwitangira igihugu cyawe kabone nubwo wakimenera amaraso nibibangombwa no guhaguruka nk’abitsamuye tugatera ingabo mu bitugu Madame INGABIRE UMUHOZA Victoire, ukomeje kugaragaza ubutwari ntangarugero.

Turashimira abakomeje kutugaragariza ko bashishikajwe n’ubufatanye mu bikorwa byo kwihutisha Revolution ya Rubanda igamije gukuraho ubutegetsi bw’agatsiko k’Abanyamurengwebagashize no kwimika bidasubirwaho ubutegetsi bwa Rubanda, bushyizweho na Rubanda kandi bukorera Rubanda.
Urugendo rwa Revolusiyo twese ruratureba

Bikorewe Montreal kuwa 23/09/2018

Mme Nadine Claire Kasinge,
Presidente w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

1 COMMENT

  1. Cyakora muzihangana ntimuze mutwaye ibikapo gusa na za visas, ibyo byagaragaza ko mutaramenya Paul uwo ariwe, yabasubizayo izuba ribona cyangwa akabafunga! I hope you have got a better plan, naho ubundi uyu mugabo aratumaze pe!

Comments are closed.