TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO

Banyarwanda banyarwanda kazi,

Abenshi muri mwe mukunze kugira inama abanyamashyaka bose kugirango bahurize hamwe imbaraga zabo bityo babashe guhangana n’umwanzi ubangamiye abanyarwanda ariwe ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR inkotanyi.

Ibyo mubigira kubera ineza mwifuriza igihugu cyanyu kugira ngo kibohoke kandi umwiryane urimbuke burundu.

Niyo mpamvu nifuje kubamenyesha ko ubutumwa bwanyu bwatugezeho kandi guhera ubu tukaba twiyemeje gukora ibishoboka byose kugirango bwumvikane hose ndetse bujye no mubikorwa byatinda byatebuka.

Ndabizi neza ko abenshi mu bazasoma iyi nyandiko bazabona ko ibyo mvuga bisa nk’inzozi ariko kandi bitinde bitebuke mfite ikizere ko nzazikabya.

Si ngombwa ko abantu baba bahuje idéologie nk’uko bamwe babivuga, icyangombwa ni uko duhuje igihugu twifuza kubohoza kandi tugomba kubanamo ntawe ukihariye kurusha undi.

Igihe kirageze rero ko twemera gufata risque tukavuga amagambo bamwe muri ba rusahurira mu nduru biganje mu mitwe inyuranye ya politiki badashaka ko avugwa kugirango bave ibuzimu bajye ibuntu.

Ni muri urwo rwego rero nsanga ari ngombwa ko dukwiye gukoresha ingamba zose zishoboka kugirango abantu bakorere hamwe baba babishaka cyangwa se batabishaka kuko bimaze kugaragara ko muri twe ntawakwifasha urugamba ngo arutsinde wenyine.

Yewe nakongeraho ko n’iyo yarutsinda aheje abandi, nabo bahindukira bakamurwanya bivuye inyuma kandi bishobora kutamugwa amahoro.

Kubera rero ko tudashaka ko igihugu cyacu gihinduka akajagari nk’ako tubona muri bimwe mubihugu by’abaturanyi, niyo mpamvu nsanga dukwiye kurenga ibidutandukanya byaba amatiku n’amazimwe, amoko, uturere, imyumvire ya politiki n’izindi nyungu zidafitiye abanyarwanda akamaro tugakora un FRONT COMMUN kandi kubigeraho ntakigoye kirimo kuko dufite impuguke nyinshi z’abanyarwanda zigaragaza ubushake bwo kubidufashamo nta kiguzi.

REVOLUTION IGOMBA GUTANGIRIRA MURI OPOZISIYO MBERE YO KUGERA MUGIHUGU BITABAYE IBYO TUZARWANA URUGAMBA RUTAGIRA IHEREZO.

Ibyo ndabivuga mbitewe n’impamvu zikurikira :

  1. Ntidushobora kugira ibyo tuvugurura mu gihugu natwe ubwacu tutarabasha kwivugurura,
  2. Ntidushobora kwigisha ubumwe mu banyarwanda natwe ubwacu byaratunaniye,
  3. Ntidushobora kwigisha kwihanganirana natwe ubwacu bitaturanga,
  4. Ntidushobora kuzaha itangazamakuru ubwisanzure tudashaka ko abantu batuvuga uko batubona,
  5. Ntidushobora kuzahoza abababaye mugihe tudashaka kumva akababaro kabo ngo ni uko natwe twababajwe,
  6. Ntidushobora gushyiraho ubutegetsi burambye (un pouvoir stable) natwe ubwacu ducagagurana buri munsi,

Niyo mpamvu nsanga gukikira amagambo avugwa agamije gukandagira ukuri ; igihe cyabyo kigomba kurangira bityo ukuri kukavugwa kwaba kurura cyangwa kutarura.

Banyarwanda banyarwandakazi

Guhera tariki ya mbere ukwakira umwaka w’1990 mu Rwanda hatangiye ibikorwa by’ubwicanyi,ibyaha by’intambara n’ibya jenoside kandi ababikoze barahari ntaho bagiye ndetse bamwe muri bo bihishe no mu mitwe ya politiki irwanya ubutegetsi buriho kimwe n’uko biganje mubutegetsi bw’ingoma y’abidishyi iyobowe na FPR.

Sinshidikanya ko hari bamwe muri abo babigizemo uruhare bashobora kuba bafite ubushake bwo kwicuza ndetse bakaba banafatanya n’abandi kwubaka igihugu bundi bushya nk’ikimenyetso cy’uko bemeye icyuhagiro, Ariko kandi ibyo bigomba gusobanuka kugirango abantu bamenye urwego babafatamo.

Njye ntawe ncira urubanza kuko si ndi urukiko ariko na none kuba bizwi ndetse n’ababivugwaho bakaba bahari ntampamvu yo kutabikomozaho kugirango abo bireba nabo uburenganzira bwabo bwubahirizwe ariko mu buryo butabangamiye inzego z’ubutabera no muburyo butadindiza ibikorwa byo kwibohoza tugamije.

Ikindi dukwiye kumenya ni uko nta muziranenge cyangwa umumalaika tuzabona ngo aze abidukorere niyo mpamvu tugomba kwimenyereza kuganira kuri izo nenge zacu (tutazigize Tabous) bityo tukiga n’uburyo twazifata cyangwa twabana nazo (comment gérer nos défauts) bitabujije ibikorwa tugamije kujya mbere.

DORE IBIGOMBA GUSOBANUKA TUDACIYE KURUHANDE KUGIRANGO IBYO BIGERWEHO:

  1. Dukeneye Umwami Kigeri wa V NDAHINDURWA ariko ntidukeneye Karinga
  2. Dukenye imbaraga za FDLR ariko ntidukeneye interahamwe zaba ziyihishemo,
  3. Dukeneye ingufu za RNC ariko ntidukeneye strategies zisa n’iza FPR kandi ntidukeneye abicanyi bayihishemo (criminels de guerre/war criminels)
  4. Dukeneye RDI Rwanda rwiza ya Faustin TWAGIRAMUNGU kubera sa taille politique au niveau international ariko ntidukeneye igitugu n’ubuhubutsi bye,
  5. Dukeneye PDR Ihumure ya RUSESABAGINA kubera izina yubatse akoresheje filme na fondation ye ariko ntidukeneye ko atwumvisha ko ariwe abanyamerika bashaka,
  6. Dukeneye MRP Abasangizi ya Dr Anastase GASANA kubera ko azi kwiga ingamba ariko ntidukeneye ko atwigira nk’izo yigiye MRND na FPR,
  7. Dukeneye FDU Inkingi ariko ntidukeneye umwiryane wayo,
  8. Dukeneye PS- Imberakuri ya NTAGANDA na BAKUNZIBAKE bombi bashyizehamwe
  9. Dukeneye MRP ya Bonaventure na RUKERANTARE ariko ntidushaka politique nostalgique du MRND
  10. Dukeneye CNR-Intwari ya Gén HABYARIMANA Emmanuel ashyize hamwe na RWAKA kugirango umwiryane wabo utatudindiza.
  11. Dukeneye ishyaka BANYARWANDA ariko umuyobozi waryo akabanza agaca muri santé mental yamara gukira akaza agafatanya n’abandi urugamba
  12. Dukeneye ishyaka RPP imvura rya John V KARURANGA
  13. Dukeneye Ishyaka AMAHORO Peace rya Gallican GASANA kubera amaraso mashyashya arirangwamo,
  14. Dukeneye PDP Imanzi kubera ubushishozi buyiranga no kubera Ubutwari n’ubunyangamugayo bya Déo MUSHAYIDI wayishinze,
  15. Dukeneye amaraso mashyashya arangwa muri RDU ya Dr Paulin MURAYI ariko nabo bagasasa inzobe n’umunyamuryango wabo MANZI
  16. Dukeneye ishyaka ISHEMA kubera imbaraga na détermination rigaragaza,
  17. Dukeye UDFR ihamye kubera umurongo waryo wa fédéralisme wo guhuza abanyarwanda
  18. Dukeneye Isangano ARRDC kubera imbaraga z’ibitekerezo rigaragaza
  19. Dukeneye FPP-Urukatsa kubera Determination extreme yaryo.
  20. Dukeneye ODR ya Ambasadeur MUNYESHYAKA
  21. Dukeneye RUD- Urunana ariko ntidukeneye politique Habyarimaniste
  22. Dukeneye Inama z’abagabo nka MATATA na NDAGIJIMANA Jean Marie Vianney kubera ubwitange n’ubushake bagaragaza mubikorwa bya société civile
  23. Dukeneye Ubwitange bwa SIMEON wo ku ijwi rya rubanda ariko ntidukeneye ubuhezanguni n’ubushizi bw’isoni bye.
  24. Dukeneye abanyamuryango ba FPR bayibamo kubera kubura uko bagira babitewe n’ubwoba baterwa n’igitugu cya Kagame.
  25. Dukeneye n’abandi benshi ntarondoye ariko bagira icyo bamarira inkubiri ya demokarasi twiyemeje guharanira biganjemo abagaragaje ubutwari bwo gutanga ubuhamya ku bwicanyi bwa FPR.

Sinshidikanya ko bamwe mu basomyi bashobora kuvuga ko hari ibitajyanye kubera ko wenda buri wese yavuga ko hari inenge zibasiye benshi muri twe zatuma uko gushyira hamwe kudashoboka. Nibyo koko twese dufite byinshi tuvugwaho kandi ababivuga bakemeza ko ibyo bavuga babifitiye gihamya mugihe ababivugwaho babihakana.

Nanjye nkaba nabibariza nti: none se nitutegerana izo nenge tuzazivurana dute ngo amazimwe acike?

Tugomba gutinyuka tukabwira imbonankubone abakekawaho ibyaha by’intambara n’ibya jenoside ko kubahishira bingana no gutesha agaciro ibyaha byakozwe na FPR. Bityo bakemera bikaganirwaho bigafatirwa umwanzuro ubereye bose tugatera indi ntambwe igamije kureba imbere no kubaka.

Ni ngomba ko bamenya ko uhitwa adafata uruka bishaka kuvuga ko umwicanyi wo muri opozisiyo nta budahangarwa arusha umwicanyi wo muri FPR/APR/RDF

Ni ngombwa ko GUSASA INZOBE cyangwa se INAMA RUKOKOMA bihera mumashyaka ya opozisiyo bityo imiti tuzavanamo ikatubera experience izadufasha kugangahura igihugu cyacu.

Tugomba gutinyuka tugahangara imbona nkubone abo twita ibirura,abagambanyi n’izindi nyito, impamvu ari uko tubibona kandi ibyo tukabikora turebana mumaso kugirango abo bivugwaho n’abanywanyi babo batabyita amazimwe, gusebanya cyangwa se ngo ni mission y’inkotanyi.

Tugomba kwegera abavandimwe bacu tubonamo ibisazi tukabafasha kwivuza kuko ibisazi bifata ukwinshi.

Tugomba kwegera abo tubonamo uburyarya no kurimanganya tukababwira ko bakwiye kwihana byabananira bagahinduka ibicibwa mu muryango.

Tugomba kwegera abo dukeka ko ari ba maneko kugirango tubashe kubona gihamya z’ibyo tubakekaho ( iyo ushaka gutsinda umwanzi ntumuhunga)

Umwanzuro

Bavandimwe banyapolitiki dusangiye intego! Baca umugani mu Kinyarwanda ngo“Uwo uzaheka ntumwisha urume”.

Ndababwiza ukuri ko mwabishaka mutabishaka, byatinda byatebuka, amaherezo muzakorera hamwe.

Nibitabaturukamo bizaturuka ku baterankunga banyu, nibidaturuka aho hombi bizaturuka ku kaga muzahura nako.

Aho gutegereza ko birinda guca aho hose rero njye nabagira inama yo kuva muri utwo dutiku twanyu tubabuza kwegerana niba koko mu gamije inyungu z’abanyarwanda.

Ndasaba by’umwihariko abanyarwanda bashyigikiye iki gitekerezo baba abanyapolitiki cyangwa se abantu kugiti cyabo cyangwa se urubyiruko, ko twakwegerana tugashyiraho umuyoboro wo kwigiramo ingamba zatuma uko kwishyira hamwe kujya mu bikorwa.

Si ngombwa ko ku ikubitiro rya mbere byitabirwa na benshi cyangwa se na bose kuko tuzi twese ko n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi watangijwe n’ibihugu bitatu (3) gusa mu ihuriro bari bise BENELUX none ubu ukaba ubaye ubukombe.

Tugomba kwirinda kugira uwo duheza kabone n’iyo twaba tumubonaho inenge nk’uko bamwe babigenje bwacya bikabashwanyunukana.

Uzashaka kwiheza bizamuturukeho ariko bidaturutse kubazabitegura.

Ndabashimiye mwese uko muzakira iki gitekerezo

Bikorewe I Paris mu bufaransa

Kuwa 22 Ukwakira 2014

AKISHULI ABDALLAH

Uwifuza kunyunganira yanyandikira kuri: [email protected]

Cyangwa akampamagara kuri (+33)758173072