TUMENYE ABAPAGASI BAGIYE KUGABA IGITERO KU NGINGO YA 101

Mpereye kuri bimwe mu byemezo by’imana y’abaminisitiri yateranye taliki 09/09/2015 ndagirango ngire icyo mvuga kuri bamwe mu bagize komisiyo yo kuvugurura itegeko nshinga nkurikije uko bamwe muribo mbazi.

Dr Iyamuremye Augustin perezida wa komisiyo

iyamuremye-2Hari 1984 Ubwo uyu muganga w’amatungo, IYAMUREMYE yaje gukorera iwacu i Nyanza ayobora icyari ikaragiro ry’amata rya Nyabisindu kugeza 1990. Nshatse kubeshya navuga ko nari muzi gusa, namumenye nyuma y’indege, mu nama zikorwa buri kwezi n’abayobozi b’amashyaka yitwa ko yemewe mu Rwanda nibwo nahuye bwa mbere n’uyu mugabo wari umwe mu babaga bahagarariye ishyaka rya PSD.

Hari muri 2003 ndangije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mw’ishuri ryitiriwe mutagatifu Aloys i Rwamagana. Icyo gihe nari vice perezida w’ishyaka riharanira ubumwe bw’abanyarwanda na demokarasi UDPR (Democratic union of the Rwandan people ) mu cyahoze ari perefegitura ya Butare ari naho mvuka. Iri shyaka ryashinzwe taliki 29 ukuboza 1991 ryitwaga ishyaka ry’abanyamakuru barwanyaga Kinani kuko perezida waryo yari nyakwigendera Rwabukwisi Vincent bitaga “ RAVI” wari umuyobozi w’ikinyamakuru “ KANGUKA” cyari kwisonga mu byarwanyaga leta y’igitugu ya Kinani.

Ngarutse kubya Dr IYAMUREMYE, n’umukwe wa SINDIKUBWABO THEODORE wari uyoboye leta y’abatabazi yoretse u Rwanda muri 1994. Umugore we REGINA SINDIKUBWABO akaba ariwe munyamabanga mukuru wa “Unity Club” ishyirahamwe ry’abagore b’abategetsi bakuru riyobowe na Jeannette KAGAME NYIRAMONGI!

Icyo ntazibagirwa kuri Dr Iyamuremye, n’uko umunsi umwe muri 2005 ubwo twari mu nama twaganiriye ku mpamvu ituma abaturage bumvira abategetsi buhumyi, Iyamuremye yavugaga ko nta rwitwazo na rumwe rwatuma abaturage bitwaza ko bashutswe cyangwa ko bategetswe gukora genocide.

Ubwo twari dushoje ikiganiro negereye uyu mugabo mbere ko twurira bisi yari butujyane muri hoteli Karisimbi aho twajyaga gufata amafunguro maze ndamubaza nti: “niba NGARAMBE Francois avuga ugatengurwa kandi nawe uri umutegetsi, ubwo wumva umuturage usanzwe amubwiye atapfukama?”

Nakomeje kumuningura nti kandi buriya iyo tugeze mu rugo usanga twigize umuravumba abagore batubona bakibwira ngo bafite abagabo! Umugabo yarandebye arambwira ngo ni amaraso ya gisore anshuka, icyakurikiye nuko natangiye kwivumbura nkanga kujya njya muri izo nama za forum y’amashyaka. Kuko uburyo izo nama zikorwamo Ngarambe aba ameze nka padiri uri gusomera ivangili abakirisitu.

Muri make ntibitangaje kuba Semuhanuka (Perezida Kagame) yarahisemo Dr Iyamuremye, kuko ni urugero rwiza rw’umurenzamase udafite ubwigenge mu bitekerezo ku buryo yayobora komisiyo ireba inyungu rusange z’abenegihugu.

Uyu mugabo akaba asanzwe ari perezida w’urwego rw’igihugu Ngishwanama rw’inararibonye. Kuba yarahoze ayobora maneko za Perezida Habyarimana, ukongeraho Ikidodo ku mutima cy’uko ari umukwe wa Perezida SINDIKUBWABO wayoboye leta y’abatabazi yakoze genoside y’abatutsi muri 1994, n’andi mateka yo kuba FPR yarigeze no kumurega dosiye ya genoside yabereye za Kabeza muri 1994, ni zimwe mu mpamvu zitatuma uyu mugabo agira icyiza amarira abanyarwanda. Muri macye nta bundi buhanga cyangwa ubupfura arusha abandi banyarwanda bwatuma ahabwa uyu mwanya uretse guha umugisha no gusohoza inzozi za Semuhanuka zo kuba umwami w’u Rwanda!

Dr Usta KAITESI vice perezida wa komisiyo

usta kayitesiIyo tuvuga ko twahagurikiye kurwanya ingoma y’agatsiko, hari abanyarwanda bagira ngo turakabya, cyangwa turi inyangabirama, Dr USTA KAITESI vice perezida wa komisiyo yo kuvugurura itegeko nshinga, n’umugore wa bwana MUHUMUZA Richard umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda! Byongeye kandi uyu mugore ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ni nawe muyobozi mukuru wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya CASS ( college of art and social science)!!!

Ariko by’umwihariko ku giti cyanjye sinzibagirwa uyu mugore muri kaminuza i Butare kuko mu mwaka wa kabiri (2006) yanyigishije isomo bita “special criminal Law’’ . Gusa abo yigishije mw’ishami ry’amategeko i Butare ntibazibagirwa ukuntu yangaga urunuka abavuga igifaransa (Francophone), ku buryo mu gihe inkundura ya Mutsindashyaka yo gusimbuza igifaransa icyongereza yatangiraga mu mashuri, uyu mugore yakoraga udutsiko tw’abanglophone agamije kubangisha abarimu bakoreshaga igifaransa, ntatinye no kuvuga ko igifaransa nacyo ari “Igihutu” bityo ngo nta gaciro gikwiye ku ngoma ya FPR!

Muri 2007, nyuma y’uko yivanze mu matora y’abanyeshuri bahagarariye abandi mw’ishami ry’amategeko muri iyo kaminuza, aho atifuzaga ko hari umu francophone wayobora, ntako atagize ngo andwanye ubwo niyamamazaga ariko birangira abanyeshuri baciye urubanza rwo kungira umuyobozi wabo!

Ariko uyu mugore ntiyashubije inkota mu rwubati kuko yakomeje kungendaho, abasoma iyi nkuru bamwe baribuka ko mu nama y’ubutegetsi ya kaminuza y’u Rwanda yateranye taliki 29- 30 Gicurasi 2008, uyu mugore yakamejeje agashuka umuyobozi wa kaminuza Prof LWAKABAMBA SILAS ngo anyirukane bazaruburana! Mu magambo ye yaragize ati mu mwirukane ndi “ lawyer nzaruburana”

Uyu mwambari wa FPR mu gihe nari nararahiye kutazaba umuyoboke wayo, yabigize urwitwazo babinyujije kuri Lt Emmanuel SHYAKA wa DMI, AIP Abel NDUNGUTSE wa special intelligence ya police na KANAMUGIRE Faustin wari ukuriye NISS i Butare, bankoreye rapport y’ama page 8 yuzuye ibinyoma, ivuga ko njyewe wayoboraga abanyeshuri bo mw’ishami ry’amategeko 2007-2008 nakanguriraga abanyeshuri kwanga ubuyobozi.

Amaze kunyirukanisha burundu nirutse inzego zose mburana na kaminuza nigagamo kugeza nyitsinze. Mu gihe kigera ku mwaka niyambaje : minisiteri y’uburezi, minisitiri w’intebe, inteko ishinga amategeko muri komisiyo y’uburezi, komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, DMI, urwego rw’umuvunyi, ubugenzacyaha bwa polisi, kugeza nigemuye ku bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika ngo bumfunge cyangwa bundenganure!!! Ku mabwiriza y’uwari umushinjcyaha mukuru Maritini Ngoga ubushinjacyaha bwa Huye bwakoze iperereza bwemeza ko ibyaha naregwaga na Kaminuza byose ntashingiro bifite ko ari munyangire.

Nyuma y’uko uwari umuvunyi mukuru TITO Rutaremara yandikiye Lwakabamba amabaruwa 2 amusaba kundeka nkarangiza, uyu mugore yitwaje ko ngo ari inzobere mu mategeko yakomeje gushuka Lwakabamba yanga kuva kwizima. TITO amaze kumbwira ko n’ubwo abona ndengana ko kubera ko LWAKABAMBA atakwemera ko nsubira kurangiza i Butare ntacyo yabikoraho, nibwo niyambaje perezida KAGAME ari nawe watumye Prof Lwakabamba ava kwizima akampa impamyabumenyi yanjye muri 2010.

Hagati aho amabaruwa yose nandikiraga inzego zitandukanye ndega Lwakabamba, uyu mugore USTA yarwanye agaramye ngo ntarangiza amashuri kuko niwe wateguriraga Lwakabamba amabaruwa yo gusenya ayo nabaga nanditse ariko byarangiye ikinyoma cye gikubibitiwe ahareba i Nzega!

Uyu muhezanguni rero akaba intore butwi ntabwo ari impanuka kuba Semuhanuka yaramuhisemo, ahubwo n’uko amuzi neza ko ari inkomamashyi izifashisha ubumenyi ifite mu mategeko ikamukorera itegeko yifuza, kugirango atabubikira imbehe we n’umugabo we Richard.

Havugiyaremye AIMABLE

Aimable HavugiyaremyeUshaka kubeshya abantu wavugako uyu mugabo ari umuswa mu mategeko ariko kandi ishusho nziza y’umunyabwoba udashobora kunyuranya n’ibitekerezo by’agatsiko. Aimable wahoze ari inkotanyi, kubusanzwe n’umuntu w’imico myiza utagirana ikibazo nuwo ariwe wese. we n’umufasha we Diane Muganga wahoze akora kuri television y’u Rwanda bakaba ari abayoboke bakomeye ba Zion TEMPLE ya Paul GITWAZA .

Uyu mugabo wanyize imbere i Butare, nyuma akaba umwarimu wanjye muri kaminuza y’u Rwanda mw’ishami ry’amategeko, by’umwihariko muri 2009 nyuma yo kuburana na kaminuza nkayitsinda akaba ariwe wabaye” lecteur principal “ w’igitabo cyanjye nanditse mu mategeko nagaragazaga uruhare rwa ba mpatsibihugu mu kajagari kabera muri Somalia, icyo gitabo nakise “ la légitimité de l’intervention d’un Etat dans les troubles internes d’un autre Etat : cas de l’Ethiopie en Somalie”

Aimable afite impamyabumenyi ihanitse mu mategeko yakuye muri kaminuza i Butare LLB, n’impampamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri LLM yakuye muri kaminuza ya Pretoria. Yagiye ahabwa akazi gatandukanye by’umwihariko akaba yari vice perezida wa komisiyo yo kuvugurura amategeko, umwanya yasimbuweho na wa mucinyankoro Evode Uwizeyimana nyuma yo kumanika amaboko akajya kuramya ingoma ya Semuhanuka. Ubu akaba ariwe muyobozi w’ishuri rikuru ryigisha iby’imyandikire y’amategeko ry’i Nyanza ILPD (Institute of Legal Practice and Development).

Mu kumuhitamo mu bagize iyi komisiyo, Semuhanuka azineza ko ari intumwa nziza kuko nkuko nabivuze haruguru ubwoba bwe ntibwatuma yumvira umutimanama we ngo arwanire ko itegeko risumba ayandi yose ( fondemental law, la loi fondementale) ridahonyorwa ku nyungu z’umuntu umwe rukumbi!

Evode Uwizeyimana

Evode UwizeyimanaUyu mugabo n’ikimenywabose nta byinshi turi bumuvugeho kuko umuntu wese ukurikira politike y’u Rwanda aramuzi. N’umwe mu batatiye umuco nyarwanda aho bavuga ngo umugabo ahindukira ku buriri ariko ntahindukira kw’ijambo. Evode wirirwaga atuka FPR akiba muri Canada avugako FPR ari agatsiko k’amabandi abo babanaga umunsi umwe bwaracyeye baramubura bongera kumwumva yageze i Kigali  asingiza FPR agatuka opposition nyarwanda.

Uyu rero ni nawe agatsiko kamaze iminsi gakoresha mu gutekenika impamvu ingingo ya 101 igomba guhinduka akora propaganda mu bitangazamakuru byo mu gihugu.

Mbese ubwenge bwe yabwimuriye mu gifu nk’uko yakundaga kubivuga.

 

JOHN MIRENGE

MirengeUyu mugabo ufite impamyabumenyi ihanitse mu mategeko (LLB) yakuye muri Kaminuza ya Makerere, muri Uganda, na post graduate diploma in Legal practice yakuye muri Law development centre i Kampala, n’umutoni w’akadasohoka muri FPR akaba umwe mu bagize agatsiko kizerwa na Semuhanuka, aho yagiye ashingwa imyanya ikomeye itandukanye.

Yayoboye ESKOM HOLDNGS, ayobora kandi Rwanda Investiment Promotion Agence, ubu akaba ayobora RWANDAIR ari nawe perezida w’inama y’ubutegetsi ya cya kigo cy’imari cya FPR cyitwa Tristar Investiments And Prime Holdings.

Nta gushidikanya rero mu kumushyira muri uyu mwanya ko ari ukugirango akomeze gusigasira inyungu za shebuja Semuhanuka no kubunda ku mbehe ye ngo ejo itazavaho yubama.

Umwanzuro

Biteye agahinda kubona abarimu batwigishaga amategeko muri kaminuza ko imwe mu ndangagaciro ikomeye iranga umunyamategeko ivuga ko ”aho kuba umugaragu w’umuntu waba umugaragu w’itegeko” (is better to be a slave of the law than being a slave of the man). None ubu bakaba basigaye batekereza amacuri; ubwenge bwabo barabwimuriye mu bifu; bakagambanira nkana; babizi kandi babishaka; amategeko bitwa ko baminuje; bagasiribanga itegeko nshinga; ngo batunge batunganirwe; batitaye ku miborogo y’abanyarwanda; bakaba biyemeje kuba abafatanyacyaha n’inkozi y’ibibi Semuhanuka mu mugambi mubisha wo kurenga umurongo utukura ( ligne rouge) ubuza umukuru w’igihugu kuyobora manda zirenze ebyiri ( ingingo ya 101 y’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu).

Ntagushidikanya ko iyi komisiyo y’inkundamugayo izakora uko ishoboye igakora itegeko rirengera inyungu za Semuhanuka, ariko kandi kurikora ni kimwe no kuzagera ku nzozi semuhanuka ashaka zo kuba umwami w’u Rwanda n’ikindi. Semuhanuka mu bunyerere agezemo arakora ibishoboka byose ngo yubake agatsiko k’inkomamashyi gashingiye ku miryango imwe, gusa kabone n’ubwo yageraho akiyita umwami w’abami nka Jean Bédel Bokassa wo muri Centrafrica, iherezo ry’abanyagitugu bose ni rimwe. Semuhanuka n’atarangira nka SADDAM Hussein cyangwa Mouamar Khadafi, ashobora kuzisanga asaba imbabazi ba kadogo nk’umwicanyi wahoze ayobora Liberia, Sergeant Samuel DOE waborogaga atera imbabazi ubwo abahungu ba Prince JOHNSON bamufataga matekwa.

Impamvu ntayindi n’uko abanyarwanda batari bake barambiwe ingoma ye y’agahiri n’agahinda, biteguye gutanga ikiguzi cyose gishoboka bakarengera itegeko nshinga ryabo kuko “ kubona Semuhanuka mu Rugwiro muri 2017 ni nko kubona ingurube mu musigiti”

SANKARA CALLIXTE
Masters’ in Public Law and political science specialization of International Relations from CUM
LLB from NUR
Publication: “The United Nations and Libyan crisis”