Kuwa munani wo muri Werurwe
Icumi n’icyenda itatu karindwi
Nibwo ababyeyi bo mu Gasiza
Ntibazirikana na Nyirazuba
Baruhutse babona umugisha
Habyarimana ubwo abona izuba
Yakuze neza ahabwa uburere
Atozwa ibyiza by’ubukirisitu
Ayoboka ishuri agamije kumenya
Imana ikamugiraho umugambi
Yashatse kwigira iby’ubuganga
Bigeze hagati arabihagarika
Ahitamo kwiga umutekano
Ngo aharanire amahoro y’iwacu
KABEHO NTWALI RUGERO RW’ABATO
Ageze ijabiro ntiyazuyaje
Guharanira amahoro y’u Rwanda
Abanyarwanda ibyo turabizi.
Ese ni ryari iwacu i Rwanda
Higeze Cyangwa se haheruka
Amahoro nkayo yatuzaniye?
Nziko nyamwinshi amoko yose
Batagira ipfunwe kubyo mvugiye aha
Abadashaka kumva nk’ibi
Ni ba nyamukina ku mubyimba
Bareke ntacyo igihe nikigera
Bazumva kandi bamenye iby’ukuri
Kabeho Ntwari sugira ramba
Twe abagukunda turakuramutsa
Amahoro meza waharaniraga
Kugeza utanze amaraso yawe.
Urwo rukundo ku banyarwanda
Turugereranya n’urw’umwami
Nyir’ubutware waremye bose
Akatwitangira ku musaraba
KARAME NTWARI NYIRUBUMANZI
Uyu Habyara ndiho mbabwira
Afite umunani abasore n’inkumi
Na nyina nita Umutimukomeye
Agata Kanziga w’Umubyeyi
Maze mbabwire bene data
Kubura uwawe ni agahinda
Kubura umugabo mwarushinganye
Akagutana imbyiruko zose
Na nyuma yaho ukanameneshwa
Uzira akamama ibi ni akaga
Ariko ikibazo kiruta ibindi
Niyo wibarije uti ibyanjye?
Iyo nzu ya papa mwagize musée
Ni kuki byibuze tudashashurwa?
Ko ubwishingizi yabugiraga
Ayo mahera yaheze hehe
Ko yasinyiwe ntitubone na rimwe?
Harya Kagame we agira umuryango?
Ntabwo yibaza ko ibibaye ubu
Nawe yaza gukurikiraho?
Reka nze nibarize amahanga
Uwo muryango w’abibumbye
Ambwire impamvu umugabo wanjye
Umaze iyi myaka yose agiye
Nta kanunu nta bushake
bw’ishakisha ry’uwamuhanuye
Bizaceceka kugeza ryari?
MUBYEYI MWIZA TURAGUSABIRA
Kuri uyu munsi utagira uko usa
Turagushimira ubwo butwari
Wagize urengera twe ngo tubeho
Nubwo tuzi ko mu bayobozi
Harimo abandi bo b’inda ndende
Bahitagamo no kuguca inyuma
Ngo bagurishe igihugu cyacu
Ukanababwira ukabahanura1
Ubona kubikiza bidakwiye
Barabikoneza kugeza bwije
Nyamwanga kumva we yarabonye.
KARAME NTWARI NYIRUBUMANZI
Ni bake bumva ko ngo udakwiye
Ni bake bagira ngo warahemutse
Nyamara by’ukuri nta muyobozi
Muri rusage nta n’umuntu
Miseke igoroye uboneka ku isi
Gusa icyo tuzi icyo twanahamya
Ni ubuhanga ubwenge ubumenyi
Ni urukundo ntavangura
Ari umututsi umuhutu n’umutwa
Byakuranze iminsi yose
KARAME NTWARI RUGERO RW’ABATO
Ikivi ku mahoro waharaniraga
Turakomerezaho dufite ibakwe
Nubwo umwijima ukibudikiye
Abakagombye koko kucyusa
Ukabona basa n’abakiryamye
Twese abawe turagushima
Tukanashima uwakuduhaye
Imana rurema ari nayo ibyara
Yo yatubyariye Ingabo nkawe
Turagushimira kubw’umurage
Umurage mwiza witwa amahoro
Waharaniye mu buzima bwose
Ubungabunga umutekano
W’abarutuye n’abarugenda
Wunga bose bamera nk’umwe
Amahoro n’ubumwe bishinga imizi
Icyatubabaje cyane nuko
Kidobya yaje ibigira umwanda
KARAME NTWARI RUGERO RW’ABATO
Kabeho Ntwari muziracyasha
Twarabonye umaze kugenda
Tubona imivu y’amaraso menshi
Tubona abana bato n’abakuru
Tubona abagabo ndetse n’abagore
Tubona impinja ndetse abasaza
Babasogota babaziza ubusa
Reka udufuni na ntampongano
Imiborogo icuraburindi
Bitwikira Paradis yacu
Tuzakwibuka uko bukeye
Tuzanakwibuka igihe cyose
Abadashaka kumva ibyawe
Bagire amahoro turabasabira
Imana irenganura abo yaremye
Igihe nikigera bazabyumva
KARAME NTWARI RUGERO RW’ABATO