TURAMBIWE AMAGAMBO YA KAGAME ATEYE ICYO N’IKI AHORA ADUCA IMBERE KURI TELEVIZIYO: NTAWAREMEWE UBUROKO.

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Ubwo yari mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019, mu bwirasi n’ubwishongozi ndetse no mu magambo adakwiye uwitwa umuyobozi w’igihugu, by’umwihariko umuyobozi w’Abanyarwanda, Kagame yishyize hejuru y’Itegekonshinga n’andi mategeko ndetse no hejuru y’Imana yo itanga ubuzima, maze akangisha abanyarwanda kubambura ubuzima cyangwa no kubashyira mu buroko.

Turifuza kubwira Kagame ko Abanyarwanda bose bafite uburenganzira ku buzima no ku bwisanzure. Turambiwe guhora twumva ejo na none Kagame ahora atega iminsi abenegihugu bagenzi bacu, agambiriye kubatera ubwoba cyangwa kubahoza ku nkeke iyo ariyo yose.

Mu ijambo rye Kagame yagaragaye imbere y’Abanyarwanda mu bwirasi bwinshi anakoresha amagambo y’urukozasoni adakwiye umukuru w’igihugu. Mu magambo ye, Kagame yavuze ko ashaka kwiyama abantu bamwe bihisha inyuma y’ibyo nawe afata nk’inshingano ze z’ibanze, ariko mu kanya gato arahindukira abyita “Ibitakaragasi” !

Dore uko yabyivugiye mu magambo ye: “Hari abantu baturimo nshaka kwihanangiriza bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye. Bihisha inyuma ya politiki, inyuma ya demukarasi,ubwisanzure,… ibintu ubusanzwe natwe dushaka. Ni inshingano zacu kumenya ko igihugu kirimo demukarasi, ko kirimo amahoro, ko kirimo ubwisanzure, ko harimo ibintu byose mu gihugu cyacu. Nitwe bireba ku ikubitiro, mbere y’abandi bose twe, njye na mwe. Abo bantu bihisha inyuma y’ibyo bitakaragasi, bakaba banashyigikiwe banasingizwa n’abantu bo hanze, nabo bakaryoherwa, baraza kutubona. Abo bose babirimo, ikiruta ni uko bakitandukanya nabyo vuba na bwangu. Ntushobora kuba hano uri mu mahoro n’umutekano twashatse twaruhiye twatanzeho amaraso imyaka myinshi nurangiza ngo uze kutwishima hejuru uduteza ibibazo. Tuzagushyira ahakugenewe. Ibyo byo ntakibazo nagito tubifiteho.”

Hari ibintu bike twibutsa Kagame:

1.Turagira ngo tukwibutse ko tuzi neza ko uri Nyirabayazana w’umubabaro n’ibibazo byose igihugu cyacu kiri gucamo. Ni wowe wateje jenoside umunsi utanga amabwiriza yo guhanura indege yarimo umukuru w’igihugu, kubw’ibyo ni wowe nyirabayazana wa jenoside. Ibyo urabizi natwe turabizi.

2.Amaraso yamenetse urimo kuvugisha amatama abiri nta soni, ni amaraso y’ababyeyi bacu, y’abavandimwe na bashiki bacu. Mu nshamake ni ay’ imiryango n’ay’inshuti z’u Rwanda n’iz’Abanyrwanda. Si wowe wenyine waburiyemo abawe. Intambara na jenocide ni ibibazo by’igihugu si umwuhariko w’umuntu umwe. Wowe uri Nyirabayazana ntabwo uri inzirakarengane. Ibyo urabizi natwe turabizi.

3.Ntawe uyobewe ko uri umwanzi w’ubuyobozi bwiza, Umwanzi w’amahoro, wa demokarasi n’uw’ubwisanzure. Uzi uburyo uteguramo amatora, uzi uko uhonyora ubwoko bwose bw’ubwisanzure. Ibyo urabizi natwe turabizi!

Nta muntu waremewe kuba mu buroko. Iyo biba ari uko bimeze ni wowe wakabaye ufiteyo umwanya uhoraho. Ntiwakagombye kuba wihimbaza uvuga ko ufite ububasha n’ubushobozi bwo kohereza abantu mu nzu z’imbohe. Uwo ni umurimo w’ubutabera kandi wowe nturi umucamanza.

Ntiwakagombye kuba wirata unishyira hejuru ngo ufite ububasha n’ubushobozi bwo kwambura abanyarwanda ubuzima. Ntabwo uri Imana.

Mu minsi mike ishize twabaruye abantu za mirongo bishwe n’inzego zawe z’umutekano ku mabwiriza yawe… Abantu barenga 60 bose gusa muri uyu mwaka wa 2019. Barashwe batarezwe, badashyikirijwe ubushinjacyaha cyangwa ngo baburanishwe n’urukiko urwo arirwo rwose.

Wakagombye kuba uyoboye igihugu ugendera ku mategeko. Nturi hejuru y’amategeko. Turambiwe imbwirwaruhame zawe zuzuyemo iterabwoba kandi zishyira abanyarwanda ku nkeke. Natwe tuboneyeho kukwihanangiriza:

Twebwe “Abaryankuna” twibumbiye muri Muvoma nyarwanda iharanira igihango cy’Igihugu (RANP-Abaryankuna), ntituzakomeza kwihanganira ibikorwa bibi bya Kagame bihitana ubuzima bw’abantu. Amagambo ye mabi n’imigambi ye mibi,bimushyira ku rwego rw’umwanzi w’igihugu tugomba kurwanya aho kuba umukuru w’igihugu tugomba gutera ingabo mu bitugu!

Kubw’ibyo, tuboneyeho guhamagarira abanyamuryango bacu n’abanyarwanda bose muri rusange kuryamira amajanja kugira ngo bange kandi baburizemo akaga n’urwunge rw’amahano Kagame ari gutegura kandi akayatangariza mu ruhame ku karubanda kuri televiziyo y’igihugu. Ntitwakwemera ko amateka yisubiramo turebera. Ibyabaye birahagije.

“Ntibizongere” Ntibikwiye kuba umuhigo kuri jenoside gusa, ahubwo no kubindi bibi byose… Kubangamira uburenganzira bwa Politike, ntibikabeho, Kubangamira uburenganzira ku buzima, bwo kwishyira ukizana, bwo kwishyira hamwe, bw’imyizerere…ntibikongere ukundi. Ubutegetsi bw’igitugu ntibukabe i Rwanda!

MUGISHA Clément

Umunyamabanga Uhoraho RANP-Abaryankuna HQ.