Turarwanisha amazi ya Shilowa atemba buhoro

Thomas Sankara Habyalimana

Umuhanzi Benjah Rutabana yaririmbye indirimbo nziza y’Umwuka, ati: “ Azaza abwiriza amahoro, abandi bamwiteze mu miheto. Azaza abagore bamushagaye, azaza abagome bamuyoboka, intambara zigende nka nyomberi, amacumu tuyacure mo impabuzo, ubukwe butahe i Yerusalem, imisango ntizavugwa n’abasenyeri, imfura nka Rugamba zizaboneka, uwo munsi imfubyi zizahozwa.”

Nanjye rero ndikwaka Kagame umuntu wanjye niherewe n’Imana ejobundi nkuko nabibabwiye, ariwe Rwema Gendarme, umutware mu banyamulenge. Ndamwakisha ya mazi ya Shilowa atemba buhoro. Aya mazi ni yayandi umuhanuzi Yesaya yavuze ati “ Ubwo aba bantu banze amazi ya Shilowa atemba buhoro, bakishimira Resini na mwene Remaliya, nuko rero none Uwiteka abateje amazi y’urwo ruzi, amazi menshi afite imbaraga, ari yo mwami wa Ashuli n’icyubahiro cye cyose, azasendera arenge inkombe zose, kandi azatemba agere i Buyuda. Azahasendera ahahitanye agere no mw’ijosi ry’umuntu, maze natanda amababa ye, azakwira igihugu cyawe, Imanweli.”

Aya mazi y’i Shilowa ni amazi y’agakiza, ni yo Yesu yakoresheje ahumura impumyi yari yaravutse ari impumyi. Arahumura ! Ubwo abigishwa be bamubazaga bati uyu kuvukana ubuhumyi ni we cg ni ukubera ibyaha by’ababyeyi be, yarabasubije ati “uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugirango imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.” Ahita acira amacandwe hasi ayatobesha akondo akamusiga ku maso, amwohereza kwiyuhagira mu kidendeze cy’i Silowamu/Shilowa. Yaragiye ariyuhagira agaruka ahumutse.

Umutware Rwema Gendarme, nta cyaha yakoze ndetse n’ababyeyi be cg Abanyamulenge muri rusange nta cyaha bakoze gituma amara imyaka itatu afungiye mu Rwanda,. Iyo agira icyaha aba yarashyikirijwe ubucamanza cyangwa yarishwe, none nabo ubwabo babuze uko bamugira baramurenganya, bamubuza uburenganzira bwe, abana be bamera nk’imfubyi.

Bakomeza kumufungira ubusa ahantu bibwira ko hatazwi, mu rugomo gusa n’urwango ndengakamere n’akarengane. Byose bituruka ku mashyari, utugambo tuvugwa n’injajwa z’abagabo, umuntu w’umugabo akisanga mu ngoyi azira ubusa nk’uburarwa.

Ibyo byose rero byamubereye ho kugirango Imana yerekane imirimo yayo. Erega mukwiye kujya mugira ibyo mwubaha, “UMWAMI SI UMUNTU!” Ndabizi Kagame, ishyari ryarakwishe, ubwo Rwema yajyaga iwabo i Mulenge, bakamwakira nk’umwami, bagasasa ibitenge mu nzira anyura mo, nyuma ugashaka ko akuyoboka akanga. Uzabwire aba generali bawe barambarare hasi ubagende hejuru cg ubanyuze ho imodoka, ni abawe ubakoze ibyo ushaka ariko Rwema umuveho niba ushaka amahoro. Uzi ko uzibyarira amazi nk’ibisusa! Ko amaherezo umumpa, nta wanjye ufite ho ububasha, uriruhiriza iki? Ninkwaka uwanjye ujye umumpa ku neza, ntugatume turwana dore biguteza ibibazo wowe n’abantu bawe, uzana bya bindi byawe by’umujindiro ngo urica, uragira ute, kdi ukarangiza utsinzwe ruhenu!!!

Ndikukubwiza amazi meza y’i Shilowa atemba buhoro, amazi y’agakiza, amazi ahumura impumyi. Ariko urazi ko iyo wigometse ayo mazi agomororwa, ugasanga ari hahandi hawe, icyo wangaga wagikoze kdi wihinduye imbwa imbere y’abantu!

Erega ngo icyo umunyabyaha atinya ni cyo abona!

H.T. Sankara