Turatsinze Cyrille yagizwe umwere n’urukiko ahita arekurwa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Turatsinze Cyrille wari mu maboko y’ubutabera kuva kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2012 aregwa kwaka ruswa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2012, nyuma ya saa sita, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha aregwa.

Muri uru rubanza, Turatsinze yaregwaga hamwe na Harelimana Rwego waregwaga kuba ari we watumwaga kujya gushyira hamwe amafaranga ya ruswa.

Nk’uko urukiko rwabitangaje, rwasanze kuba Ubushinjacyaha buvuga ko hari amajwi yafashwe Harelimana avugana n’uwagomba kumuha ruswa ngo ayishyire Turatsinze, nta bimenyetso bifatika byemeza ko iryo jwi ari irye ; naho ku birebana n’uko Turatsinze Cyrille, yatse ruswa yemerera rwiyemezamirimo kuzamuha isoko, Urukiko rwasanze ntaho ahuriye n’akanama gashinzwe amasoko muri MINALOC, bityo rwemeza ko nta bimenyetso bifatika byashingirwaho byemeza ko Turatsinze afite aho ahuriye n’akana gashinzwe amasoko.

Urukiko rwemeje kandi rutegeka ko Turatsinze na Harelimana bahita barekurwa.

Uwunganira Turatsinze mu rubanza, yatangarije IGIHE ko bashima icyemezo cy’Urukiko ariko nta gahunda bafite yo kuregera indishyi.

Umuryango wa Turatsinze nawo wari waje gukurikirana isomwa ry’urubanza, bashima imikirize y’urubanza ko ukuri kugiye ahagaragara.

Ntitwashoboye kuvugana n’Ubushinjacyaha ngo budusobananurire niba bwiteguye kujurira.

Source: igihe.com