TUREKE GUHERANWA N’AMATEKA YAGORETSWE NA FPR/INKOTANYI, DUTERE INTAMBWE TUJYA IMBERE.

Jye ndunva,ngasoma,maze nkandika. Uyu munsi ndabasangiza ikiganiro cyiswe: “Rwanda/Jenoside: Ese koko ubutegetsi bugena neza gahunda y’icyunamo no kwibuka?” nunvise tariki ya 01/04/2019 kuri lecpinfo.com na radio Urumuri cyateguwe na J.Claude Mulindahabi, abatumire bari Mme Esperance Mukashema nihanganisha, kandi mushimira ubutwari akomeje kugaragaza m’ukunga societe nyarwanda, MR Jovin Bayingana(wari umuntu mukuru akaba n’umusaza mu ikiganiro  n’umunyaporitike) nawe w’umucikacumu nk’izindi ngorwa twese abanyarwanda twiciwe kuburyo butandukanye nkaba nawe mwihanganisha, na MR Cassien Ntamuhanga uherutse kuva mu amenyo y’abishi ba FPR/inkotanyi bigaragara ko imana yamutubikiye ngo azadufashe urugamba rw’ukuri. Bavandimwe iyo nibanda k’ukuri cyane muri ik’ igihe icyunamo kegereje ntihakagire utukereza ko nshaka kugira impfu zakorewe abanyarwanda bene wacu nshaka korosaho ubuhezanguni, ahubwo ndwanya abarebera uko kuri mu indorerwamo ya poritike,n’ibindi byinshi namwe mutayobewe.

Iki kiganiro nta byinshi nkivugaho kuko buri wese ashobora kukiyunvira aho nabarangiye kiboneka,gusa icyo nshaka kugaragaza nuko muri opposition ya FPR/Inkotanyi cyane abari hanze y’u Rwanda kandi aritwe twakagombye kuba UMUSEMBURO MWIZA kuko ntawe udupfutse umunwa nk’abari mu igihugu,ariko tugifite ikibazo k’imyunvire ituviramo gushyigikira FPR/Inkotanyi twaba tubizi cgwa tutabizi,kuburyo dukomeje gutya urugendo rwaba rukiri rurerure.

  1. Aha ndashaka kunganira MR Jovin Bayingana musaba gusoma ibitabo yizera ko bitabogamiye k’uruhande runaka cgwa amaraporo atandukanye yagiye akorwa n’abantu bo muri UN, nubwo nk’abanyarwanda kubera ubugambanyi bwayo(UN) mbona ikizere kuriyo kiraza amasinde,yemwe! Azabaze n’abacitse ku agafuni,akandoya,…n’ibindi bitagira amazina by’ubwicanyi bwa FPR/Inkotanyi, aha ndamuha ingero 2 gusa: 
  • Azabaze abahutu bacitse kw’icumu mu AMANAMA batumirwagamo bagiye kwitaba IMANA ntihasigare n’uwakirazira mu abantu ibihumbi guhera za Byumba na Ruhengeri kuva muri za 1991-1992 ibi byaberaga nko muri za stade nk’i Byumba,ibibuga by’imipira bitandukanye, amashuli babaga bakusanyirijwemo,…n’ahandi n’ahandi(buhamya butubwira ko mbere yo kwicwa hatoranywaga abahutu), nyuma y’ibi hazaga ubundi bwicanyi bwitwaga GUFAGIYA( GUKUBURA ) aho wunva bakubuye muvandimwe BAYINGANA ubu niho hari y’ama farms yaba Kagame,Ibingira,Kabarebe,Munyuza,Rurayi,Nyanvumba,karake karenzi………n,abandiiii nawe utayobewe,ibi ubwirwa n’ibintu byakwiriye igihugu cyose uko APR/FPR/Inkotanyi yagifashe,uretse no kubaza ababirokotse ubu hari inyangamugayo zahoze muri APR na FPR/Inkotanyi babitangaho ubuhamya bwinshi cyane kandi nzi ko abizi bihagije.
  • Ikindi ntajya ntindaho n’ubwicanyi bwa bariya bagizi ba nabi rimwe narimwe umuntu atamenya uko abita, bwinshi busa n’ubwabereye i Kibeho henshi mu igihugu, nidushaka twongereho ruriya rugero rubabaje Bayingana yatangiye kuri umwe mubo barikumwe mu ikiganiro Mme Esperance Mukashema k’ubwicanyi bwa APR/FPR/Inkotanyi bw’i Gakurazo ku abihaye imana n’abo barikumwe bose,biriya n’irimbura bantu ntihasigare n’iyonka kubera impanvu runaka z’abishi, nkaba nunva twabitandukanya na une balle perdue,cywa kuba wari umuhutu maze abishi (benshi bita Interahamwe nemera ko koko zarimo ariko zivanze n’abandi bishi batagira izina baturukaga mu ayandi mashyaka na FPR/Inkotanyi barimo) bakakuziza ko basanze wahishe umututsi,cgwa ngo abahutu bishwe kuko barwanyaga programme y’abicaga abatutsi, hatanzwe n’urugero rw’i Gitwe ngo I Joba, nibyo koko bene izo mpfu zabayeho ariko sizo zakagendeweho ngo abantu bamenye inyito y’impfu zakorewe abahutu dore ko abantu aricyo baba bamaranira.

Izi ngero nzitanze kugirango nsabe umuntu ukigendera ku amateka agoramye ya poritike ya FPR/Inkotanyi n’abandi bose bayishyigikiye ko batera indi ntambwe imbere ntibongere kuvuga ngo abahutu baguye muri ariya mahano yatugwiriye m’u Rwanda guhera muri 1990 kugera n’ubu nandika bitakwitwa ngo UNE BALLE PERDUE cyangwa ngo bishwe kuko inkora maraso ziswe izo k’uruhande rw’abahutu(nabisobanuye hejuru) ngo zasanze BAHISHE ABATUTSI, n’ibindi nk’ibyo,uwo uzasanga avuga nk’ibi ntuzamutandukanye n’umwe wihorera akakubwira ngo abatutsi guhera tariki ya 6/4/1994 bazize ko bari ibyitso by’Inkotanyi maze bicwa urupfu nkaruriya twabonye…n’ibindi,ibi byose mbyita invugo za poritike zitazagira aho zitugeza m’ubwiyunge nk’abanyarwanda.

2. K’ubwanjye mbona ibiganiro umugabo ufatanije n’abandi kudukorera akazi k’ubwiyunge nk’abanyarwanda Bwana Celestin Sebahire yakomojeho mu ikiganiro cyahise tariki ya 19/2/19 n’ubundi kuri uru rubuga(lecpinfo.com na radio Urumuri) abanyamakuru bamwe barabitangije kandi biragenda neza,icyo nakwisabira abanya poritike bamwe n’abamwe ni uko batagombye guhatanira ubutegetsi ntabwo bafite,ndunganira kandi Jovin Bayingana aho avuga ngo ku ibyaha runaka ngo abantu bazareba uko haba projet yaza investigations(umushinga w’ubushakashatsi) w’inzagihe cgwa(future) ubundi ngo hakazaba ubutabera, icyo mbona abanyarwanda bakeneye ubutabazi bwa vuba hashoboka,kandi ntiwajyana n’umuntu kw’itabaro mutabanje kunvikana imirongo imwe n’imwe yo guhashya umwanzi,bitagenze gutyo mwatangira gushingana amacumu mu imigongo hagati yanyu, namwibutsa kandi ko FPR/Inkotanyi itaduha ayo mahirwe mu igihe twe turi muri opposition yayo byibuze twe turi hanze y’u Rwanda tutavuga rumwe ku ibibazo bikomeye nkabiriya by’inyito y’impfu zashegeshe abanyarwanda mu ibidutanya,singombwa ko duhurira mu ikintu kimwe cgwa ishyaka rimwe ngo twunvikane ku ingingo nkizo zikomeye,gusa bibaye benshi bashoboka bagashyira hamwe byaba byiza kurushaho.

3. Ariko banya poritike bene wacu banyarwana,banyarwandakazi, bahutu,batutsi,n’abatwa tubeshyera tubavanga mu ibyacu,reke nvuze iyabahanda ngira nti”nimugabanye poritike kubirebana n’impfu zakorewe abanyarwanda benewacu bagiye tutabangaga,n’ibindi bibazo bikomeye bidutanya kandi turi bamwe,maze muce urubanza muraramye umugani wa Jovin Bayingana ati”dukome urusyo dukome n’ingasire”ariko akababaro k’umuhutu kabe nak’umututsi n’umutwa n’abandi bityo,niba hari ibimenyetso ku ibyakorewe ubwoko udaherereyemo wikomeza guheranwa n’amateka yagoretswe na FPR/Inkotanyi kuko twamaze kubona ko itaba umuburanyi ngo itubere n’umucamanza,ibyo kuyisesa byo tubyunvikanaho n’abari mu ikiganiro,ariko ibyo bizashoboka aruko twe dufite ibintu mu amaboko yacu,n’ubutabera bwakomojweho ntibwashoboka FPR ikibifite mu ibiganza,kuyibyambura rero biradusaba kunvikana ku ibidutanya,tukareka guterana amacumu mu imigongo tubeshyana ngo turi k’urugamba rumwe,kandi biroroshye reka mbahe urugero ari narwo NSOREZAHO:

Muri kiriya kiganiro dufate ko mwakigiyemo mumeze nk’abahagarariye ibice bya societe nyarwanda mubarizwamo,maze mwicarane n’abandi baturutse mu ibindi bice mukore bya ibiganiro umugabo witwa Celestin Sebahire ufatanije n’abandi bose babarizwa muri societe civile  akazi k’indashyikirwa bakorera abanyarwanda yakomojeho,nkanjye wabunvise k’umuganda wo kunga abanyarwanda hari ijanisha mbona naha kiriya kiganiro nk’umunyarwanda ubona ko mwamuhagararira muri ibyo biganiro,n’ubwo mwakwiyamamariza k’umwanya runaka  mu inzego zayobora igihugu natanga ijwi ryanjye ntitaye k’ubwoko bwanyu cgwa ishyaka muhagarariye kuri ubu buryo:

  • Umunyamakuru Ukora akazi k’umwuga, k’indashyikirwa, n’ibibazo birebire kandi bikomeye umugani wa Cassien Ntamuhanga,jyewe nakongeraho no kubaza nka mwalimu(kubaza ibyo uzi ariko ukareka bigasubizwa n’uwabibajijwe)namuha  cgwa namutora 100%.
  • Mme Esperance Mukashema mugutanga umuganda mugukemura ibibazo byatwokamye ntuwe naramugeneye 100% dore ko hashize iminsi.
  • Umujyambere Cassien Ntamuhanga namubwira nti”icyo wiyemeje gukorera abanyarwanda nk’umuganda wawe jye ndabona aricyo imana yagukuriye mu inzara z’abishi b’umubisha Kagame,ikindi kandi rubyiruko rw’u Rwanda haba ibyo tuzacumbika cgwa ibyatunaniye muzakomereza aho” 100% sinashidikanya kugutora ngo umpagararire ahantu runaka.
  • Umusaza w’inararibonye Jovin Bayingana avuze nk’ibitekerezo bye yatanze muri kiriya kiganiro ahantu agiye kwiyamamaza cgwa kumpagararira namugenera 42%, iri janisha sinditangiye ko aruko ashaje kuko nanjye ndamuyingayinga niba tutangana, ubwo abandi bazanyunganira ngo burya umutwe umwe wifasha gusara ntiwigira inama.
  • Ariko muri rusange mukurikije uko mwiyunviye ikiganiro cyatanzwe n’abavandimwe bacu, navuga ko dutera intambwe gusa gahoro,ari naho mpera mbwira abanya poritike benewacu nti”nimukanguke bwarakeye”none se ko bamwe muri twe bitwara nk’abashyigikiye FPR baba babishaka cgwa batabishaka,ko twunvikana ko FPR igomba kuba amateka nkuko byagendekeye MDR cgwa MRND, kandi koko amateka  ko atwibutsa ko twese twari m’ubwato,none ubu abanyarwanda uko bakabaye babishaka batabishaka bari muri FPR/Inkotanyi,ko abishi badasiba kudukuramo umwe kuri umwe,niba ejo ari jyewe ko ejobundi ari wowe,murabona amaherezo arayahe? Kandi ko turaramye tukavugisha ukuri byibuze ku ikintu kimwe nka genocide leta ya Kagame yagize igicuruzwa ntashidikanya ko bwacya mugitondo FPR/Inkotanyi mukayisanga m’urwabayanga,abanya poritike bateye uko tugaya, reka mbature ibi biganiro 2 byakozwe n’abanyamakuru babiri batari kumwe n’abatumire batari bagize aho bahuriye, ndetse bahoze bashyamiranye kandi batubwira ukuri bahuriyeho.

Umusomyi wa therwandan.com:     Samson Mutaganzwa