Turifuriza Abanyarwanda Isabukuru ya 57 y’Ubwigenge n’iya 2 y’Ishyaka Ishakwe – Rwanda Freedom Movement.

Dr Théogène Rudasingwa

Washington DC, ku wa 01 Nyakanga 2019

Uwa mbere Nyakanga kanga amabuguma ni Isabukuru y’Ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda bwijihijwe bwa mbere kuri uwo munsi mu wa 1962. Iyi ni inshuro ya 57 Abanyarwanda bibuka uwo munsi ukomeye mu mateka y’igihugu n’abagituye. Ariko nk’uko bimaze kumenyerwa uwo munsi ukomeje gupfukiranwa n’ingoma y’igitugu ya FPR/DMI yahinduye igihugu kampe nkabyinane. Kubera amaraso menshi yamenetse mu gihugu, Abanyarwanda benshi bahisemo kuruca bararumira bakeka ko imivu y’amaraso izagerura gutemba. Ni ngombwa ko Abanyarwanda duhaguruka tukarengera igihugu cyacu. Nibwo tuzaba duharaniye ukwishyira ukizana nyako. Mw’ishyaka Ishakwe – Rwanda Freedom Movement tuzaharanira dute ko Ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda bukomeza kwibukwa kandi n’Umunyarwanda akarushaho kwumva ko yigenga, yishyira akizana? 

Ni irihe reme Abanyarwanda babona mu Bwigenge bw’igihugu ? 

Ireme ry’umunsi mukuru w’Ubwigenge ku Banyarwanda ni nk’inzozi zapfubye ntizibe ukuri, zikanga kuva ibuzimu ngo zijye ibuntu. Ubundi Ubwigenge bisobanura kwibohora ingoyi y’abakoloni, iya gashakabuhake n’iya mpats’ibihugu. 

Mu gihe cya za Repubulika ya mbere yayobowe na MDR Parmehutu n’iya kabiri yayobowe na MRND, Abatutsi bagizwe abaturage bo mu cyiciro cya kabiri, abenegihugu bacagase, batuzuye. Benshi barishwe, abandi barahunga, abandi bahebera urwaje. Muri Republika ya gatatu ya FPR/DMI, Abahutu bose bahindutse ubwoko bw’abicanyi ku buryo hashyizweho ingamba zihatira n’abana b’Abahutu gupfukama bagasaba imbabazi kubera ubwicanyi ngo bwakozwe na ba se mw’izina ryabo. 

Kuva igihugu cyabona ubwigenge, Abanyarwanda bishwe, bameneshejwe bagacirwa ishyanga cyangwa abaheze ku ngoyi mu gihugu bararenga miliyoni eshatu. Ni ukuvuga ko ku banyarwanda ishusho y’ubwigenge bafite ari iy’itotezwa rikomeye umwenegihugu akorera undi amuhoye ubwoko, akarere n’ibindi. Icyo gikomere kiriyongera ku mivogo y’ivangura n’ubuhake byo ku ngoma za cyami na gikoloni. 

Ba mpats’ibihugu barushijeho kwiyongera mu Rwanda rwa nyuma y’Ubwigenge ndetse n’abategetsi b’igihugu bakomeza gupfukamira gashakabuhake wabiyubururiyemwo akabagira ibikoresho. 

Ubwigenge rero umuturage yijejwe ntiyigeze abubona, ntabwemera, ntabwibonamo. 

Leta ya FPR/DMI kimwe n’iya MRND ntizishaka kwibuka umunsi w’Ubwigenge. 

Repubulika ya mbere yarawubahirizaga, ikawizihiza nk’umunsi mukuru n’ibirori mu gihugu cyose. Uko kuwizihiza ntibyabujije ariko Ububirigi gukomeza kugira u Rwanda igikoresho.

Republika ya kabiri n’iya FPR Inkotanyi zawushyize mu kamuga ahubwo zihitamo kwizihiza umunsi zafatiyeho ku ngufu ubutegetsi. Republika ya kabiri ya MRND yizihizaga uwa gatanu Nyakanga 1973 yise uwa Revolusiyo mvuguramuco. Uwo muco yavuguruye nta wundi uretse uwo kwimika ivangurakarere. Kuri iyo ngoma Ubufaransa bwasimbuye Ububirigi mu guhaka u Rwanda. Yimitse kandi ivanguramoko ryaje kuminuzwa n’itsembabwoko ry’Abatutsi no gutsemba abataravugaga rumwe na yo. 

Republika ya FPR yo yibuka itariki y’uwa kane Nyakanga yise uwo kubohora u Rwanda (liberation day), nyamara bya he birakajya, ko nayo ihatswe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’amasosiyeti mpuzamahanga yazo! Leta ya FPR/DMI yahaye intebe ivanguramoko, Abahutu ibafata nk’ibikoko, icura bufuni na buhoro ku buryo yanatsembye benshi muri bo mw’itsembabwoko mu gihugu no muri Kongo. Na n’ubu abahunga baracyari benshi kandi nabo Leta irahiga ko izabicira aho bahungiye. 

Inshuro nyinshi mu ruhame, Perezida Paul Kagame yigambye kwica zimwe mu mpunzi za politiki. Ikibazo cy’abatavuga rumwe na we mu gihugu akirangiriza muri gereza cyangwa mw’irimbi. Ubwigenge kuri we ni uburenganzira bwo kwica abo ashatse, kubacira ishyanga, kubamarira mu buroko, kubanyaga ibyabo no kubambura ubumuntu abatesha agaciro mu ruhame. 

Ishyaka Ishakwe – Rwanda Freedom Movement ryashinzwe ku munsi w’Ubwigenge bw’igihugu, hashize imyaka 2.


Abashinze iri shyaka hamwe n’abayoboke b’ibanze bose bahujwe no guharanira ubwigenge, kwanga gupfukiranwa mu miryango ya politiki bahozemo. 

Twahujwe n’izi ndanga-gaciro: 
Kwimakaza ubumuntu; guha agaciro Umunyarwanda wese tutavangura; uburenganzira bwo kwibuka abawe; kwumva akababaro k’undi; ubudahangarwa bw’ubuzima; kwubahiriza uburenganzira bwa muntu; kugira uruhare mu by’igihugu; kugira amahirwe angana; ubworoherane n’ubwubahane; guharanira inyungu z’u Rwanda no gushyir’imbere ukuri kabone n’iyo twakuzira. 

Twiyemeje kandi: 
gutabara Abanyarwanda, tukeza u Rwanda nyuma y’amahano rwagushije, tukimakaza ukuri, tuzirikana abayaguyemo bose, dukora ibishoboka byose ngo bitazongera ukundi, duharanira ubumwe, ukwishyira ukizana, ubwisanzure n’uburumbuke burambye. 

Niyo mpamvu duhamagarira Abanyarwanda bose gufata umwanya wo guharanira ukwishyira ukizana kwabo. Nta muntu ukwiye kubaho bugwate cyangwa bunyago mu gihugu cye kandi twese tugomba guharanira kubikuraho. 

Mu myaka ibiri ishyaka Ishakwe – Rwanda Freedom Movement rimaze, twishimira ko tutigeze dutezuka ku nshingano twiyemeje. Ndetse indangagaciro zacu ziragenda zirushaho gusakara no ku bandi baharanira ko ibintu bihinduka mu gihugu. Urugero ni igikorwa cyo kwamagana jenoside yakorewe Abatutsi, kwibukira hamwe abacu bishwe bazira ubwoko tutabavanguye, kwemera jenoside yakorewe abahutu no guharanira ko yemerwa mu rwego mpuzamahanga. 

Kugira ngo kandi intego zacu zo gutabara igihugu zigerweho, twatangije ibiganiro bigamije kwereka Abanyarwanda baba mu gihugu no hanze imiterere y’gihugu twifuriza Abanyarwanda. Turabahamagarira gukomeza kwitabira ibiganiro kuri radiyo yacu Ishakwe, ariko cyane cyane turabasaba kuduha ibitekerezo byanyu kugira ngo dufatanye kwuzuza uwo mushinga. Ntituzatezuka ku ntego zacu kugeza igihe abaharanira Ubwigenge nyabwo tuzaba benshi tukagamburuza ababurwanya. Tukimakaza ubwigenge nyabwo mu Rwanda no muri Afrika.

Abanyarwanda bagomba kwibuka ko kuva u Rwanda rwabaho,umunyukanyutsi w’igihugu atigeze akinoza cyangwa ngo acyambare umugoma, na FPR/DMi izagisiga vuba, ijye mu mateka mabi y’udutsiko twahemukiye igihugu n’abagituye. Twitegure kugarurira Abanyarwanda ihumure. 

Isabukuru nziza y’Ubwigenge bw’igihugu cyacu, isabukuru nziza y’Ishakwe – Rwanda Freedom Movement. 

ISHAKWE – Rwanda Freedom Movement 
Umuyobozi mukuru 
Dr. Theogene Rudasingwa